Hagiyeho Iteka riteganya uburyo umukoresha n’umukozi wa Leta bashobora kwemeranya uburyo umukozi yakorera ahandi hatari aho asanzwe akorera akazi ke; nko mu rugo cyangwa ahandi.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki 29 Nyakanga 2022, yemeje Iteka rya Minisitiri ryerekeye abakozi ba Leta bagengwa n’amasezerano n’amasaha y’akazi mu cyumweru ku bakozi ba Leta.
Mberabagabo Fabien Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Amategeko muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ( MIFOTRA) asobanura ibijyanye n’iri teka, yagarutse ku gishya kirimo cyo kuba riteganya ko umukozi akorera akazi mu biro aho asanzwe akorera akaba ashobora no gukorera ahandi ariko akazirikana ko agomba gutanga umusaruro.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, yagize ati “Uko koroshya kwajemo dushingiye ku bunararibonye twagize ariko urwego mbere y’uko rutanga cyangwa rwemerera umukozi kuba yakorera ahatari mu biro cyangwa ahandi asanzwe akorera akazi, ni uko hagomba kubanza kugenzurwa imiterere ya serivisi atanga. Ese Serivisi atanga zimeze gute? Ese ashobora kuzitanga atari aho asanzwe akorera agatanga umusaruro? Ibyo bikwiye kubanza kugenzurwa, ndetse ikindi natindaho ni uko umukozi aba agomba kuboneka igihe cyose akenewe; uwo aha serivisi cyangwa urwego akorera umuyobozi we akamubona”.
Yakomeje avuga ko niba umukozi yemerewe gukorera mu rugo agomba kumva ko atari umwanya wo kujya muri gahunda ze.
Ati: “ Ni amasaha umukozi aba agomba guharira ibijyanye n’akazi kuko aba ari ay’akazi”.
Mberabagabo yakomeje avuga ko mu gihe umukozi yemerewe gukorera mu rugo aba agomba kubona n’ibyangombwa bimufasha kuhakorera kugira ngo atange umusaruro.

Ikindi ni uko amateka yemejwe aha amahirwe ababyeyi babyaye abana batagejeje igihe cyo kuvuka ari abakozi bakora mu nzego z’abikorera n’abakozi ba Leta bagengwa n’amasezerano y’umurimo gukomeza guhembwa ndetse no gufata ikiruhuko cy’ibyumweru 12 bemererwa n’amategeko.
Mberabagabo yasobanuye ko ibyo byari mu bakozi ba Leta bakora ku buryo buhoraho, byari bitaravugururwa mu bijyanye n’itegeko ry’umurimo. Muri iri teka rijyanye n’ibiruhuko by’ingoboka; ku bakozi bagengwa n’amasezerano y’umurimo haba mu nzego za Leta n’iz’abikorera, harimo ko mu gihe umubyeyi yabyaye umwana utarageza igihe cyo kuvuka yajya ahabwa icyo kiruhuko.
Ati: “ Muri icyo gihe urwego akorera cyangwa se umukoresha arakomeza akamuhemba afatanyije na RSSB (Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize), umukoresha akamuha kimwe cya kabiri cy’umushahara we na RSSB ikamuha ikindi kimwe cya kabiri”.
Umukoresha akomeza kumuhemba akazajya kwishyuza muri RSSB kugira ngo asubizwe ya mafaranga yamutanzeho. Ibi bigamije kugira ngo wa mubyeyi yongere agire imbaraga no mu gihe umwana yavuye muri bya byuma byifashishwa mu kwita k’uwavutse atagejeje igihe (couveuse), akomeze cya kiruhuko cy’ibyumweru 12.
Hemejwe kandi Iteka rya Perezida ryerekeye ubutumwa bw’akazi, itangwa ry’ububasha n’iminsi y’ikiruhuko rusange, Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye indamunite z’abakozi ba Leta, Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye Inama y’Igihugu y’Umurimo, Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye umutekano ku kazi, inzego zihagararira abakozi n’abakoresha, n’ikiruhuko cy’ingoboka.