Abagabo basabwe gufatanya n’abagore bagahangana n’imihindagurikire y’ibihe

Ku wa 8 Werurwe 2022, u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Nemba, hakaba hatanzwe ubutumwa buhamagarira abagabo gutera ingabo mu bitugu abagore mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bagakumira iyangirika ry’ibidukikije.
Kuri uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu mihindagurikire y’ibihe”, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette yagize ati: “Bikomeje kugaragara ko ikibazo cy’imihandagurikire y’ibihe gikomereye abatuye isi n’u Rwanda by’umwihariko kandi kitureba twese: abagabo, abagore, abana b’abahungu ndetse n’ab’abakobwa”.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ari umwanya wo kuzirikana uruhare rw’Umugore mu iterambere ry’Igihugu n’isi muri rusange.
Agaragaza kandi ko abagore bagira uruhare mu igenamigambi, ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa ryerekeye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kugira ngo hubakwe ejo hazaza habereye ikiremwa muntu.
Yavuze ko abagore n’abakobwa barimo abayobozi bakomeye bazana impinduka zigaragara mu byerekeye kurwanya no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati: “Turasaba abagore bose kubyaza umusaruro uburenganzira ndetse n’amahirwe bijyana no gukomeza kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga bidukikije bafata n’ingamba zifatika zijyanye n’imihindagurikire y’ibihe”.
Minisitiri Dr Mujawamariya yongeyeho ati: “Bigaragazwa ko abagore bazahazwa cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ugereranyije n’abagabo. Biterwa n’uko bagize igice kinini cy’abatishoboye kandi imibereho yabo ishingiye cyane ku mutungo kamere kandi ni wo imihindagurikire y’ibihe yibasira cyane”.
Binyuze muri gahunda ya ConnectRwanda, ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, uyu munsi waranzwe no gutanga telefoni zigezweho zigera kuri 298 zahawe Abajyanama b’Ubuzima n’inzego z’abagore.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula yagize ati: “U Rwanda ntiruhwema gutekereza icyateza imbere umugore n’uburyo Ikoranabuhanga ryagira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza ye. ConnectRwanda yatangijwe ishishikariza Abanyarwanda kumva akamaro ko gutunga telefoni zigezweho, hanashyirwaho uburyo buborohereza kuzitunga”.
Abahawe Telefoni bagaragaje ko bagiye kuzibyaza umusaruro mu rugendo rw’iterambere.
Umwe muri bo witwa Kabera Marie Denise yagize ati: “Nagiraga imbogamizi mu itumanaho, haba hakenewe amakuru aherekejwe n’amafoto kuri njye ntibinkundire kuva ubu bigiye kujya binyorohera kubera iyi telefoni igezweho ( smartphone) bampaye. Ndashima buri wese witanze ngo ingereho”.
Hanabaye igikorwa cyo kuremera imiryango itishoboye, hakaba hatanzwe inka 22, inkoko 843, ihene 100, rondereza 100 n’ibigega bifata amazi 41.
Abayobozi batandukanye bitabiriye kwizihiza uyu munsi banasuye ibikorwa abagore bagezeho birimo: ituragiro rya kijyambere, ibikorwa byo kurwanya imirire mibi, gukora imbabura mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ibijyanye no gutunganya umutobe na divayi bikomoka ku mbuto, ibihingwa by’imibavu n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.









