Ingo zisaga 90% mu Karere ka Rubavu zimaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 8, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Akarere ka Rubavu gaherereye mu Ntara y’Iburengerazuba ni kamwe mu Turere turi kwihutisha kugeza amashanyarazi ku bagatuye, aka karere kakaba kaza mu Turere twa mbere tumaze kugeza amashanyarazi ku ngo nyinshi nyuma ya Nyarugenge, Kicukiro na Nyaruguru two turi hafi kugeza ku ngo 100% zifite amashanyarazi.

Butera Laurent, Umuyobozi w’ishami rya REG rya Rubavu, avuga ko bishimira kuba aka karere karamaze kugeza amashanyarazi ku ngo 90% akemeza ko ibi babikesha kuba barakoze cyane mu mwaka ushize wa 2021, ari bwo bashyize ingufu mu guha amashanyarazi ingo zo muri Rubavu.

Butera avuga ko mu mwaka ushize gusa bahaye amashanyarazi ingo ibihumbi cumi na kimwe (11,000) zafatiye amashanyarazi ku muyoboro rusange (on-grid) mu gihe banahaye ingo 1,100 amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, byahise bituma impuzandengo y’ingo zifite amashanyarazi muri Rubavu ziva kuri 78% zikagera kuri 90% ziyafite ubu.

Butera Laurent, Umuyobozi w’ishami rya REG rya Rubavu

Uyu muyobozi akomeza avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imar i wa 2021/2022 bateganya guha amashanyarazi izindi ngo 6,000 mu Karere ka Rubavu kandi kugeza ubu izisaga ibihumbi bine (4,000) zikaba zaramaze kuyabona.

Butera asoza avuga ko umwaka utaha w’ingengo y’imari uzasozwa muri Kamena 2023, bizera ko abatuye Akarere ba Rubavu bose bazaba bafite amashanyarazi, batarinze gutegereza umwaka wa 2024.

Abaherutse guhabwa amashanyarazi barishimira iterambere ryihuse bahise bageraho

Hakizimana Gilbert utuye mu Kagari ka Gatovu, Umurenge wa Nyundo muri aka karere, yemeza ko nyuma yo kubona amashanyarazi bahise babona iterambere ryihuse.

Yagize ati “serivisi zose zisaba amashanyarazi kuzibona byadusabaga gukora urugendo rutwara isaha n’iminota 20 tujya Mahoko gushaka izo serivisi ndetse byaraduhendaga kuko kugenda no kugaruka byadutwaraga amafaranga y’u Rwanda 2,000  utabariyemo amafaranga yo kwishyura izo serivisi, ariko ubu ikibazo cyarakemutse aho REG iduhereye amashanyarazi.”

Hakizimana akomeza avuga ko bakimara kugezwaho amashanyarazi we yahise azana icyuma gisya ibinyampeke, ndetse atangiza n’uruganda ruto rukora imigati n’amandazi kandi byafashije abatuye aka Kagari ka Gatovu kubona izo serivisi bari basanzwe bakura Mahoko.

Nkundabose Yvette, uhagarariye ikigo nderabuzima cya Gatovu nacyo giherereye muri uyu Murenge wa Nyundo, avuga ko kuri iki kigo batangaga serivisi mbi kubera amaburakindi.

Yagize ati “Ntitwashoboraga kudoda abarwayi nijoro, ibizami byinshi ntitwabifataga kuko bikenera amashanyarazi, nta mashini twagiraga ngo tubashe gukora raporo cyangwa kwinjiza abarwayi muri sisiteme ya Minisiteri y’Ubuzima  MINISANTE, mbese serivisi twatangaga ntizari zuzuye ariko bitaduturutseho, turashima REG ko yadukemuriye iki kibazo.”

Nkundabose avuga ko ubu ibibazo byose bahuraga nabyo byakemutse nyuma y’aho baboneye amashanyarazi.

Kugeza ubu ingo zisaga 68,48% mu Rwanda zifite amashanyarazi harimo izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari cyangwa adafatiye ku muyoboro mugari ahanini yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Intego ya Leta y’u Rwanda ni uko bitarenze umwaka wa 2024 ingo zose zituye u Rwanda zigomba kuba zifite amashanyarazi.

Amafoto:

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 8, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE