Abanyeshuri n’abarimu bahuguwe ku bumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho

Abanyeshuri 130 n’abarimu 20 baturutse mu bigo 20 byo mu Mujyi wa Kigali, kuva ku wa 28 Gashyantare kugeza ku wa 04 Werurwe 2022 bitabiriye umwiherero aho bahuguwe ku bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho.
Aya mahugurwa yabereye muri FAWE Girls School yateguwe na Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).
Yibanze ahanini ku ikoranabuhanga ryo gukora robo (Robotics), ibijyanye n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence), ikoranabuhanga rya “3D Printing” ndetse n’uburyo bwo kubyaza utuntu duto ikintu kinini (Microscience Training).
Ibi bikaba byagendeye ku nsanganyamatsiko yo kongera gutekereza no kureba uburyo bugezweho bw’ Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (STEM) bigendanye n’ikiragano cya 4 cy’iterambere ry’inganda.
Mugabe Innocent Charles wiga mu mwaka wa 5 mu Ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi (MPG) muri Lycée de Kigali ni umwe mu banyeshuri bitabiriye aya mahugurwa aho yagaragaje ko bigiyemo ibintu byinshi kandi bishya birimo kubyaza utuntu duto ibintu binini, gukora robo aho babahaye ibikoresho bakabafasha, bakabikora bigakunda.

Akomeza avuga ko byabafunguye mu mutwe. Ati : “Gukora robo bigutwara umwanya munini kandi bikagusaba gutekereza cyane”.
Mugabe avuga ko kuba ibikoresha bakoresha bizagezwa mu bigo bigamo bagiye gufasha bagenzi babo batitabiriye aya mahugurwa kugira ngo na bo bagire ubumenyi.
Mvunabandi Dominique ukuriye Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yatangaje ko haje abarimu kugira ngo bigishwe iryo koranabuhanga babe icyitegererezo cy’abashobora kuzahugura abandi bityo bigere ku barimu benshi muri Kigali n’ahandi.
Akomeza avuga ko bazanye n’abanyeshuri bamwe ngo bagaragaze ibyo biga mu ishuri, ibyo bigira hano n’ibikenewe ngo imyigire yabo ijyane n’aho ikoranabuhanga rigeze ku rwego rw’Isi.
Mvunabandi avuga ko muri aya mahugurwa bafatanyije n’abavuye mu Ishami rya UNESCO muri Zimbabwe, Kenya na Cameroun ndetse ko n’abo ku cyicaro mu Bufaransa bagiye batanga ubwunganizi mu mahugurwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yakomeje avuga ko nyuma y’aya mahugurwa, ibikoresho byifashishijwe bizakwizwa no mu yandi mashuri kuko ubu byari muri Kigali gusa kandi bifuza ko biba mu gihugu hose.
Ing. Umukunzi Paul, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyigishirize ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro “Rwanda TVET Board (RTB)” yagaragaje ko aya mahugurwa yari agamije guha umwanya aba banyeshuri ngo bagerageze guhuza ibyo biga mu ikoranabuhanga n’uburyo byajya mu ngiro.
Yakomeje agira ati : “Murabizi uko ikoranabuhanga ryaguka, uko inganda zitera imbere byose byubakiye ku ikoranabuhanga, bamaze iminsi biga kubishyira mu ngiro, bahuye bari kumwe n’abarimu babo, bya bindi bigaga babishyira mu ngiro.”

Yemeza ko aba banyeshuri bashoboye igisigaye ari ukubaha ibikoresho bihagije kandi bigezweho no kubereka aho ikoranabuhanga rigana kugira ngo na bo babashe kubikora kandi bigaragara ko bafite ubuhanga.
Agaruka ku bikoresho bijyanye n’imyigishirize y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Ing.Umukunzi Paul yavuze ko Leta irimo gushyira imbaraga mu kubona ibi bikoresho gusa bisaba ubushobozi buhambaye kuko bihinduka buri munsi.
Ati : “Ni urugendo ariko rukomeza, ni uguhozaho kandi aho bigeze ni intambwe ishimishije kandi ejo ni heza”.
Aya mahugurwa yateguwe na Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO ku bufatanye n’izindi nzego za Leta zirimo za Kaminuza n’ibindi bigo bitandukanye.








Foto: CNRU