31 March 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

U Rwanda rubimburiye ibihugu by’Afurika  rwakira uruganda rugezweho rw’imiti n’inkingo

14 March 2023 - 14:57
U Rwanda rubimburiye ibihugu by’Afurika  rwakira uruganda rugezweho rw’imiti n’inkingo
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Mbere taliki 13 Werurwe 2023,  u Rwanda rwanditse amateka ahambaye mu buvuzi rwakira Kontineri za mbere zirimo imashini n’ibindi bikoresho zigize ibyumba by’uruganda rw’inkingo n’imiti, biteganyijwe ko ruzatangira  muri uyu mwaka.

U Rwanda rubaye Igihugu cya mbere cy’Afurika cyakiriye iryo koranabuhanga rigezweho ry’uruganda rizwi nka BioTainers, aho uruganda ruje rwuzuye igisigaye akaba ari uguterekwa ahabugenewe mu cyanya cyatunganyijwe i Kigali guhera mu mwaka ushize.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko iyo ntambwe y’amateka itewe kuko kontineri za mbere za BioNTech zageze mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu umuntu wa mbere wanduye COVID-19 agaragaye mu Gihugu. 

Yagize ati: “Uyu munsi ni intambwe ya mbere y’amateka mu gihe kontineri za BioNTech zigeze mu Rwanda, nyuma y’imyaka itatu yuzuye umuntu wa mbere yanduye COVID-19 mu gihugu cyacu. Iri koranabuhanga rizadufasha gukorera bwa mbere muri Afurika inkingo zo mu bwoko bwa mRNA.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (OMS/WHO) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, na we yunzemo ati: “Ni byo aya ni amateka arimo kwandikwa muvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame. Ngushimiye imiyoborere myiza n’ukwiyemeza wagaragaje mu guharanira uburinganire ku burenganzira bwo kubona inkingo muri Afurika.”

Nubwo ari ryo koranabuhanga rya mbere nk’iryo rigeze muri Afurika, mu myaka mike iri imbere biteganyijwe ko iyo gahunda izagezwa mu bihugu byinshi byo ku mugabane, birimo Senegal n’Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame yaboneyeho gushima itsinda ry’abagize BioNTech, by’umwihariko Uğur Şahin, Özlem Türeci, Sierk Pötting n’abandi bafatanyabikorwa barimo bagize uruhare kugira ngo iyi ntambwe igerweho barimo kENUP Foundation, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), n’Ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC).

Uyu munsi kandi, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya BioNTech, Dr. Sierk Pötting, Umuyobozi ushinzwe abakozi muri BioNTech, Dr. Thomas Gersdorf na Holm Keller Umuyobozi wa kENUP Foundation, Umuryango utera inkunga ibikorwa birimo ubushakashatsi no guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima.

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzatangira gukora mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 rukana rufite ubushobozi bwo gukora doze zisaga miliyoni 50 buri mwaka. Uretse gukora inkingo za COVID-19 hazakorwa izindi zirimo iza Malaria, Igituntu, kanseri, SIDA n’izindi.

BioNTech ni Ikigo cy’Abadage gikora inkingo cyatangiye gutegura ahazashyirwa urwo ruganda mu Mujyi wa Kigali guhera mu mwaka ushize. 

U Rwanda rubaye urwa mbere rwakiriye iryo koranabuhanga muri Afurika mu gihe ari na rwo rwabaye urwa mbere rwakiriye inkingo za mRNA ku mugabane taliki ya 3 Werurwe 2021, nk’uko byemezwa na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin. 

Giverinoma y’u Rwanda yiteze ko ubwo bufatanye butazafasha mu kongerera Abanyafurika ubudahangarwa imbere y’ibyorezo gusa, ahubwo buzanongerera ubumenyi abashakashatsi n’Abanyarwanda bakiri bato.

Iki kigo BioNTech, ku bufatanye na Pfizer yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni cyo cyakoze nyinshi mu nkingo za COVID-19 zikoreshwa mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize, ni bwo cyashyize ahagaragara gahunda igamije gufasha ibihugu by’Afurika kwikorera inkingo.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.