Leta y’Angola yatangaje ko igiye kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokaraksi ya Congklo (RDC) nyuma y’iminsi mike gusa gahunda yo guhagarika intambara ishyamiranyije FARDC na M23 iburijwemo.
Ibiro bya Perezida w’Angola byatangaje ko abayobozi b’Akarere, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’Umuryango w’Abibumbye bamenyeshejwe uwo mwanzuro wo kohereza ingabo zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC aho imirwano ikomeje hagati ya M23 na FARDC yifatanyije n’inyeshyamba.
Itangazo rya Perezidansi y’Angola riragira riti: “Intego nyamukuru yo kohereza iri tsinda ry’ingabo ni uguharanira ituze mu bice birekurwa na M23 ndetse no kurinda abagize itsinda rishinzwe ubugenzuzi bw’imipaka.”
Nubwo iryo tangazo ryatanzwe nyuma y’amasaha make M23 itangaje ko yiteguye guhagarika imirwano no kuva mu bice binyuranye yigaruriye bitarenze kuri uyu wa Kabiri, imirwano yahise yubura.
Inkuru ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ni uko inyeshyamba za M23 zikomeje kwirwanaho nyuma yo kugabwaho ibitero n’Ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’inyeshyamba zirimo na FDLR.
Imirwano yubuye ku wa Gatanu taliki ya 10 nyuma y’igihe gito inyeshyamba za M23 zitangaje ko zihagaritse kurwana mu guhe Guverinoma ya Congo itongeye kwendereza ibirindiro byazo.
Hadashize akanya, Ingabo za Leta ntizabahaye agahenge kuko zahise zibotsa igitutu maze amahitamo akaba ayo kwirwanaho no guhangana mu bilometero 70 uturutse i Goma.
Iyo murwano yatumye hakwirakwira amakuru y’uko M23 yaba yafashe n’umujyi wa Sake nyumaa y’amasaha ihanganye n’ingabo za Leta ku bufatanye n’inyeshyamba.
Ingabo z’Angola zigiye kujya muri RDC aho zisanze iza Kenya n’iz’u Burundi zoherejwe mu Butumwa bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).
Izo ngabo ni zo zahise zihabwa ibice byarekuwe n’inyeshyamba za M23 guhera mu kwezi k’Ukuboza 2022 ubwo zahutagamo kongera imbaraga mu kubahiriza amasezerano ya Luanda n’aya Nairobi.
Mu mezi ashize, inyeshyamba za M23 zagerageje huhagarika imirwano ariko bikaba iby’ubusa kuko bwacyaga ziganwaho ibitero nk’uko byagenze muri iki cyumweru mu gihe ku wa Kabiri byari biteganyijwe ko ari bwo izo nyeshyamba zihagarika kurwana.
Byatumye izo nyeshyamba zihitamo gukomeza kwirwanaho cyane ko kuri ubu FARDC n’abambari bayo bakomeje kwifashisha indege n’ibisasu batera bari kure berekeza mu baturage aho bikekwa ko hari ibirindiro bya M23.
Itsinda ryoherejwe n’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ryageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhera ku wa Kane mu ruzinduko rwari rugamije imiterere y’Umutekano mu Mujyi wa Goma.
Byari biteganyijwe ko iryo tsinda ryagombaga guhura na Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo rikabona kwerekeza i Goma ku wa Gatandatu.