Ikigo mpuzamahanga gikora ibijyanye n’iterambere ry’ubuhinzi kikaba gifite icyicaro i Washington, D.C. muri USA “Cultivating New Frontiers in Agriculture (CNFA)” cyatangije umushinga uzamara imyaka itanu “Hinga Wunguke” ugamije gufasha abahinzi kongera umusaruro, gutunganya umusaruro ukongera agaciro ukavamo ibiribwa bifite intungamubiri.
Uyu mushinga uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere “USAID” uzamara imyaka 5 (2023-2028).
CNFA yatangiye gushyira mu bikorwa uyu mushinga “Hinga Wunguke” muri Mutarama 2023 ku bufatanye n’ikigo “MarketShare Associates” cyo muri USA gikora ibijyanye n’ubujyanama mu by’imishinga igamije gushishikariza inzego za Leta n’abikorera mu korohereza impinduka, gufasha mu buryo burambye urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda.
Mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, CNFA izagendera ku bunararibonye yagize ubwo yashyiraga mu bikorwa umushinga “Hinga Weze (2017-2022) aho yakoranye n’abahinzi 734,583 kuzamura umusaruro bakoresha uburyo bwo guhinga bugezweho buhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kuwugeza ku isoko.
Umuyobozi mukuru wa CNFA, Sylvain Roy atangaza ko n’ubwo urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda ruhura n’ibibazo bikomeye bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe bizeye ko gukoresha ibikoresho bigezweho ndetse n’ikoranabuhanga bizaha abahinzi ubushobozi bwo kuzamura umusaruro , kwihaza mu birirwa no kongera ibiribwa bifite intungamubiri.
Yakomeje avuga ko inzego zose zizafatanya kugira ngo habe impinduka zirambye zizatuma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera.
Binyuze muri Hinga Wunguke, CNFA n’abafatanyabikorwa bayo bazateza imbere politiki y’ishoramari ry’abikorera ku giti cyabo aho bazakorana mu bijyanye n’amasoko aho uyu mushinga uzakorera kugira ngo bagere ku buryo bunoze kandi bamenye ba rwiyemezamirimo bashobora gutuma habaho impinduka nziza mu gihe bazana ubumenyi bushya bukenewe kugira ngo intego z’uyu mushinga zigerweho.
Umushinga Hinga Wunguke uzakorera mu turere 13 ari two Bugesera, Ngoma, Kayonza, Gatsibo (Iburasirazuba), Burera, Gakenke (Amajyaruguru), Karongi, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Rubavu (Iburengerazuba), Nyamagabe na Nyamasheke (Amajyepfo). Uzakorana na ba rwiyemezamirimo na bo bafashe abahinzi kwiteza imbere.

Abantu bagera kuri miliyoni 1 bazawugaragaramo, intego nyamakuru akaba ari ugufasha abahinzi ibihumbi 500 gukora ubuhinzi buhangana n’ imihindagurikire y’ibihe.
Umuyobozi w’uyu mushinga Hinga Wunguke, Daniel Gies yatangaje ko bishimiye kongera gukorana n’abahinzi bo mu Rwanda ndetse n’ababafasha mu bijyanye no gushaka amasoko kugira ngo abahinzi babone inyungu y’umusaruro wabo.
Muri ibi bikorwa, Hinga Wunguke izakoresha miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika; asaga miliyari 21 z’amafaranga y’u Rwanda mu gufasha abahinzi kubona inkunga binyuze mu bigo by’imari. Hari kandi miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kuzamura ibijyanye no kugeza umusururo ku masoko.
Muri rusange muri uyu mushinga hazakoreshwa miliyoni 30 z’amadolari y’Amerika akaba asaga miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwada.
Muri iyi myaka 5 (2023-2028), Hinga Wunguke izashyira imbaraga mu gufasha nibura 30% by’abagore bafite imyaka yo kubyara kurya indyo yuzuye.
CNFA ni ikigo kizobereye mu gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga yo guteza imbere ubuhinzi mu buryo burambye, gikorana n’abacuruzi, imiryango itandukanye, za Leta ndetse n’abaturage mu kubaka ubufatanye kugira ngo hanozwe uburyo bwo kongera ibiribwa.
Kuva mu 1985, iki kigo cyateguye kandi gishyira mu bikorwa imishinga ijyanye n’iterambere ry’ubuhinzi, kongera umusaruro no kubona amasoko byose bikajyana n’uburyo bwo korohereza abahinzi kubona inkunga y’amafaranga. Ibi bikorwa kibikorera mu bihugu 47 ku Isi hose.
