Mu gihe kuri uyu wa 8 Werurwe u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umugore n’umukobwa, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifurije abagore bari mu Gihugu n’abari mu bice bitandukanye by’Isi umunsi mwiza.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yifatanyije n’abagore bose uyu munsi abibutsa ko bari kumwe mu rugamba rwo guharanira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore.
Ati: “Ndabasuhuje abagore bo mu Rwanda no ku Isi hose kuri uyu munsi w’ingirakamaro. Turi kumwe namwe muri uru rugamba rwo guharanira ko ihame ry’uburinganire rishyirwa mu bikorwa uko bikwiye”
Uyu munsi wabereye mu Karere ka Nyagatare ku rwego rw’Igihugu ku nsanganyamatsiko igira iti: “Nta we uhejwe, guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.”
Uyu munsi ubaye mu gihe u Rwanda rufatwa nk’intangarugero muri Afurika na kimwe mu bihugu bike ku Isi byateye intambwe ifatika mu kwimakaza iterambere ry’umugore n’umukobwa n’uburinganire n’ubwuzuzanye.
By’umwihariko u Rwanda rukomeje kugaragaza urugero rwiza mu kongerera ubushobozi abagore no kubaha urubuga rwo kugaragaza ubushobozi bwabo mu nzego zinyuranye uhereye mu myanya y’ubuyobozi.
Mu butumwa Perezida atanga buri gihe, ntahwema kugaragaza ko kwirengagiza abagore ku Isi bivuze kwirengagiza kimwe cya kabiri cy’imbaraga z’abayituye, bityo nta terambere ryagerwaho mu gihe izo mbaraga zitabonye aho gukorera.
Ubwo habaga Inama ya 145 y’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi, Perezida Kagame yagaragaje ko abagore n’abagabo bareshya mu bijyanye n’ubushobozi ndetse n’agaciro, ari na yo mpamvu bakwiye no kuba bareshya imbere y’amahirwe ahari.
Ati: “Ibyo si uburenganzira bwa muntu gusa ahubwo ni no gushyira mu gaciro. Ntidushobora kugera ku ntego z’iterambere duhuriyeho mu gihe buri wese mu bagize sosiyete atabashije gukoresha impano ze uko zakabaye. Nta n’umwe wungukira mu kuba abagore bahera inyuma. Ntidukwiriye guhindura amategeko gusa ahubwo duhindure n’imyumvire.”
Uyu munsi wizihizwa ku Isi mu rwego rwo kwishimira intambwe abagore bamaze gutera muri politiki n’ubukungu watangijwe n’Umuryango w’Abibumbye guhera mu mwaka wa 1975 wemezwa ku mugaragaro mu 1977 nk’umunsi ugamije gukangurira abantu kumenya ibibazo by’umugore.
Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, abagore batuye mu Karere ka Nyagatare n’abandi baturutse mu tundi Turere bamuritse ibikorwa byabo bibafasha kwiteza imbere, bashimangira uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.