Dr Merard Mpabwanamaguru, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwa remezo n’imiturire, arashishikariza abagore kugira uruhare mu bikorwa by’ikoranabuhanga.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe 2023, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wabereye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ntawe uhejwe: Guhanga Udushya n’Ikoranabuhanga biteza imbere Uburinganire”.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bushimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwimakaje ihame ry’Uburinganire mu gihugu, aho bwahaye umugore ijambo.
Ntawe ugishidikanya ko umugore ari ku isonga mu bikorwa byose bimuteza imbere kandi bigateza imbere Umuryango nyarwanda ndetse n’Igihugu.
Aha ni ho Dr Merard ahera agira ati “Twongeye kuzirikana no guha agaciro ibikorwa by’indashyikirwa mu ikoranabuhanga no guhanga udushya bikorwa n’abagore mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko mu Karere ka Kicukiro kubera ko bifite uruhari rufatika mu kwihutisha umuvuduko w’iterambere turimo.
Turashishikariza abagore gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’ikoranabuhanga no kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyacu cyabahaye mu burezi kuri bose, abana b’abakobwa bakitabira kwiga ubumenyi ngiro, siyansi, imibare ndetse n’ikoranabuhanga”.
Umujyi wa Kigali usaba abagore gukomeza gukora imishinga y’iterambere, bakibumbira mu mashyirahamwe n’amatsinda agamije kubateza imbere nk’uko byagaragajwe na bamwe mu bagore bamuritse ibyo bakora.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro butangaza ko mu rwego rwo kwimakaza ikoranabuhanga mu bari n’abategarugori no kubafasha kwiteza imbere, hakozwe ibikorwa bitandukanye.
Umutesi Solange, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro yagize ati: “Hashyizweho abantu mu Karere bitwa “Digital Ambassadors” bigishije abaturage 3,343, abagabo 1,302 n’abagore 2041 gukoresha mudasobwa na telefoni bitabira serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga”.
Akomeza avuga ko abagore 515 ba Kicukiro bahuguwe ku ikoreshwa rya mudasobwa, urubyiruko 179 rufite ubumuga ruhugurwa gukoresha mudasobwa.
Akarere ka Kicukiro kagaragaza ko hashyizweho ikigo ‘Kicukiro Women TVET Center’ cyigisha abagore batashoboye gukomeza amashuri n’abangavu babyariye mu rugo imyuga iciriritse y’igihe gito, izabafasha kwiteza imbere.
Mu bigo by’amashuri hakozwemo ubukangurambaga bushishikariza abana b’abakobwa gutinyuka nka basaza babo bakiga siyansi n’ikoranabuhanga.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wagiyeho mu mwaka wa 1972 ushyizweho n’Umuryango w’Abibumbye hagamijwe guha agaciro ibikorwa byiza n’umusaruro bigenda bigerwaho n’umugore mu buzima bwa buri munsi nko mu bukungu, imibereho myiza, umuco, iterambere n’ibindi.

