01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Amb. Omar Daair yashimye ikiganiro Perezida Kagame yagiranye na PM Sunak

08 March 2023 - 05:32
Amb. Omar Daair yashimye ikiganiro Perezida Kagame yagiranye na PM Sunak
Share on FacebookShare on Twitter

Imwe mu nkuru zikomeje kuvugwaho cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga ni iy’ibiganiro byiza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye na Minisitiri w’Intebe (PM) w’u Bwongereza Rishi Sunak ku mugoroba wo ku wa Mbere ku ya 7 Werurwe 2023. 

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair, yagaragaje uburyo yashimishijwe n’ibyo abo bayobozi bombi baganiriyeho ku murongo wa telefoni, ashimangira ko “byari ibiganiro byiza.”

Yongeyeho ko abo bayobozi bombi baganiriye ku bufatanye u Rwanda rufitanye n’Ubwami bw’u Bwongereza, umutekano wo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, maze biyemeza kurushaho gukorera hamwe no gukorana bya hafi. 

Gahunda y’ingenzi baganiriyeho mu bufatanye irebana n’amasezerano y’ubufatanye mu iterambere no guharanira imibereho myiza y’abimukira n’abasaba ubuhungiro. 

Perezida Kagame na PM Sunak bagaragaje ko hakenewe byihutirwa guhagarika uruhererekane rw’ubucuruzi bw’abantu aho ababukora bafatirana abimukira bakabacuza utwabo kugira ngo babambutse mu bwato buto banyuze mu mazi y’ahitwa Channel cyangwa mu makamyo.

Ubufatanye bwa UK n’u Rwanda ni cyo gisubizo rukumbi gihanzwe amaso mu gukemura icyo kibazo, aho abimukira bafashwe bambutswa amazi ya Channel mu byo bwa magendu bazajya boherezwa i Kigali by’agateganyo kugira ngo ubusabe bw’ubuhungiro bifuza muri icyo gihugu bubanze gusuzumwa. 

Amasezerano ibihugu byombi byasinyanye muri Mata 2022, ateganya ko abimukira bazaba bageze mu Rwanda bashobora guhitamo kuhatura kubera ikirere cyiza cyabateguriwe, cyangwa bagashima ko gufashwa gusubira mu bihugu byabo mu gihe ubusabe bwo gutura mu Bwongereza butemewe. 

Ku birebana n’umutekano wo mu Karere, Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Sunak bakomoje ku mutekano muke ukomeje gufata indi ntera mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). 

Kuri ubu, amakuru agezweho ahamya ko Guverinoma ya RDC yeruye ikemeza ko yatangiye gukorana n’imitwe yitwaje intwaro mu guhangana n’undi mutwe witwaje intwaro wa M23 ivuga ko uterwa inkunga n’u Rwanda nubwo washinzwe n’Abanyekongo bifuza guhabwa uburenganzira busesuye mu gihugu cyabo.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko idafite inyungu na mba mu gufasha umutwe witwaje intwaro uvugwaho guteza umutekano muke mu gihugu cy’abaturanyi gitanga amahirwe menshi y’ubutwererane bufitiye inyungu abaturage bo ku mpande zombi.

Abo bayobozi bombi bagarutse no ku mbaraga Umuryango Mpuzamahanga ukomeje gushyira mu guharanira kubaka amahoro arambye no gukemura amakimbirane nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza. 

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.