Dr Musafiri yashimiye Perezida Kagame wamugize Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

Dr Musafiri Ildephonse yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI). Ni inshingano ahawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, nyuma y‘amezi hafi 7 yari amaze ari Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri kuko yaherukaga kurahiririra izo nshingano taliki 02 Kanama 2022.
Amakuru yo kuzamurwa mu Ntera yemejwe n’Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kane, akaba asimbuye Dr Mukeshimana Geraldine wari Minisitiri wa MINAGRI guhera mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2014.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Dr Musafiri yagize ati: “Nyakubahwa Paul Kagame ndagushimiye ku cyizere mwagiriye mumppa inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Niyemeje gukomeza intego yacu yo kugeza ku baturage umusaruro w’ibifatika nta byo gutinda.”
Minisitiri Dr Musafiri ahawe izi nshingano mu gihe u Rwanda ruhanganye no kuvugurura urugendo rwo kwihaza mu biribwa, ibiciro bihanitse by’inyongeramusaruro ndetse n’ibiribwa ku isoko n’ibindi bibazo mu buhinzi bikeneye imbaraga n’umurava mu kwirinda inzara n’amapfa bishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Dr Musafiri Ildephonse afite impamyabushobozi y’ikirenga (PhD) mu by’ubukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Bonn mu gihugu cy’u Budage . Afite n’impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master’s Degree)mu Bukungu yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Avuga neza indimi zirimo Igifaransa, Icyongereza n’Ikinyarwanda.
Mu gihe cy’imyaka 6, Musafiri yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Akanama gashinzwe Politiki (Strategy & Policy Council) mu Biro by’Umukuru w’igihugu.
Dr Musafiri ni umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) guhera mu mwaka wa 2018.
Yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’Ubucuruzi n’Ubukungu (UR-CBE) aho yabanje no kuba Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Ishami ry’Ubukungu.
Ubushakashatsi bwinshi yakoze bwibanze ku guteza imbere ubukungu na Politiki, by’umwihariko ku isesengura ry’ubukene n’ubusumbane mu bukungu, iterambere ry’ubuhinzi ndetse na Politiki zigamijekongera ibiribwa.