Dr. Ngirente yijeje inyungu mu gushora imari mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yahaye icyizere abashoramari b’Abanyarwanda n’abanyamahanga ko gushora imari mu Rwanda byunguka abahamiriza ko Leta y’u Rwanda yiteguye kuborohereza mu buryo bwose bushoboka haba mu kubavaniraho imisoro ndetse no kubaha inguzanyo ku nyungu yo hasi mu rwego rwo kubaka ubukungu buhamye.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cya gahunda yiswe ”Manufacture, Build To Recover Program (MBRP)”, Dr. Ngirente yahamagariye abashoramari b’Abanyarwanda n’abanyamahanga kubyaza umusaruro amahirwe Leta yabahaye yo gusonerwa imisoro no kubona inguzanyo mu bigo by’imari ku nyungu nto cyane.
Mu Ijambo yagejeje ku basaga 600 bitabiriye, Dr Ngirente yagize ati: “Inyungu iboneka binyuze muri iyi gahunda arihariye ndetse ni menshi cyane, kandi azagira uruhare mu kongera imishinga y’ishoramari, kubyaza umusaruro amahirwe mashya mu ruhererekane rw’ubucuruzi n’ishoramari cyangwa se gutangira ubucuruzi bushyashya.
Mu gihe hari impinduka z’iyi gahunda mu myaka ibiri ishize, biragaragara ko tugikeneye ubu buryo bushya kandi bwibanda ku gukemura ibibazo byihariye no kugera ku ntego.”
Icyiciro cya mbere cya MBRP cyatangijwe mu mwaka wa 2020 hagamijwe kongera umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu binyuze mu gukururira Urwego rw’Abikorera gutinyuka gushora imari yabo kubera inyungu zinyuranye zagenewe abakora mu rwego rw’inganda, ubwubatsi ndetse n’ishoramari mu gucuruza inyubako n’indi mitungo itimukanwa.
Izo nzego zatoranyijwe hagendewe ku buryo zitanga amahirwe atangaje yo kongera ishoramari ry’abikorera, kwagura amadovize akomoka mu byoherezwa mu mahanga ndetse no guhanga imirimo itanga inyungu ihagije.
Kuva iyi gahunda yatangizwa imaze gukurura ishoramari rya miliyari 1.7 z’amadolari y’Amerika (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 1,838) ryahanze imirimo isaga 36,000, iryo shoramari ryarenzeho gato intego yari ihari yo kugera ku ishoramari nibura rya miliyari 1.17 z’amadolari y’Amerika no guhanga imirimo igera ku 27,000.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Clare Akamanzi, yavuze ko kongerera igihe iyo gahunda ya MBRP ari ingenzi cyane ku bukungu bw’u Rwanda, by’umwihariko mu birebana no kubaka ubudahangarwa muri ibi bihe ubukungu bw’Isi butifashe neza.
Ati: “Bisobanuye ko abagize Urwego rw’Abikorera bashobora gukomeza kubyaza umusaruro inyungu iyi gahunda itanga mu yindi myaka ibiri iri imbere. Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukomeza kubatega amatwi n’ubunararbonye bwanyu mu gushora imari mu Rwanda bikajyana no kunoza Politiki zigamije gusubiza ibyo muyibwira.”
Muri iyi nama yabaye uyu munsi, abikorera baganiriye ku mahirwe atandukanye iyi gahunda itanga. Bagaragarijwe ko amwe mu mahirwe abashoramari b’Abanyarwanda n’abanyamahanga bafite yo gushora imari yabo mu Rwanda, arimo ayo gusonerwa imisoro ubusanzwe yacibwaga abatumiza ibikoresho by’inganda n’ubwubatsi ndetse no kubona inguzanyo mu bigo by’imari mu Rwanda ku nyungu iri hasi cyane.
Moise Nsengiyumva, Umuyobozi w’Ikigo Wild Urban International Developments Limited, yagize ati: “Gushora imari mu mitungo itimukanwa nyuma ya COVID-19 ntibyari ibintu byoroshye ariko inyungu zatanzwe na MBRP zatumye iri shoramari ryoroha. Ubwo iyi gahunda yongerewe igihe, twiteguye gutangira imishinga mishya.”
Umuyobozi Mukuru wa Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD), Kampeta Sayinzoga, yabwiye abashoramari ko u Rwanda rwanabashyiriyeho ikigega kigamije kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19 gikorana n’ibigo by’imari umunani, aho bashobora kubona inguzanyo ku nyungu 8%.
Abashoramari benshi bagaragaje ko biteguye gushora imari yabo mu gihugu bitewe n’uko icyiciro cya mbere bakigiriyemo amahirwe yatumye ishoramari ryabo ridahungabanywa n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 n’intambara ishyamiranyije u Burusiya na Ukraine yakurikiyeho.
Ibindi byaganiriweho muri iyo nama harimo ibijyanye n’uburyo bw’ishoramari, ibyanya byahariwe inganda n’uko byatezwa imbere mu Gihugu, kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, gutanga imisoro, inyungu zo gucuruza binyuze mu Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) ndetse no gutera inkunga imishinga inyuranye.
Hakozwe n’imurikabikorwa ryabaga ubwo n’inama yari ikomeje, ahagaragarijwe amahirwe y’ishoramari 100 aza imbere, abikorera bashobora kubyaza umusaruro bakabona n’ubufasha buturuka muri MBRP.

