Mu rugamba rwo kubohora u Rwanda twatoraguraga zahabu- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje uburyo u Rwanda rufite amabuye y’agaciro menshi ku buryo mu myaka igera kuri 30 ishize ubwo bari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, bategaga umwazi batoragura zahabu aho babaga bihishe ahitwa Mu Miyove, ubu ni mu Karere ka Gicumbi.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho anyomoza abakomeza kugaragaza ko u Rwanda rukennye kandi nta mabuye y’agaciro rufite, bashaka gushimangira ikinyoma barugerekaho ko rwaba rugaba ibitero kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rujyanywe no gusahura amabuye y’agaciro.
Kuva imirwano ihuje inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta (FARDC) yifatanyije n’imititwe y’iterabwoba irimo na FDLR yatangira mu mwaka ushize, Guverinoma ya RDC ntiyahwemye gushima u Rwanda kuba ari rwo rwagabye igitero ku butaka bw’icyo gihugu cy’abaturanyi yitwikiriye izina rya M23.
Kimwe mu bisobanuro batanga bagereka urusyo ku Rwanda ni uko ngo rushyigikira inyeshyamba za m23 rugamije kujya gucukura amabuye y’agaciro no gusahura indi mitungo kamere y’icyo gihugu.
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ubuyo ayo mabuye amaze imyaka myinshi muri icyo Gihugu ariko akaba atagirira umumaro Abanyekongo bene yo.
Yakomeje agira ati: “Uyu munsi mufite umuntu mushinja gutera igihugu cyanyu ashaka amabuye y’agaciro. Ese murabizi ko dufite amabuye y’agaciro hano iwacu? Ashobora kuba ari make kuruta ayo muri Congo ariko hari ayo dufite. Ahubwo Koluta (coltan) bakunze kuvuga cyane, izacu zifite ireme riruta iziva ahandi hose wawazibona harimo no muri Congo.”
Yashimangiye ko ireme rya koluta y’u Rwanda ribarirwa hagati ya 40% kugera kuri 60% mu gihe icukurwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigera kuri 20% cyangwa 30%.
Yakomeje agira ati: “Zahabu na yo turayifite, mu gihe cya kera igihe twarwanaga intambara hano, hari ahantu mu Majyaruguru muri Gicumbi twatoraga zahabu ahitwa Miyove. Abantu babaga bateze umwanzi bakabona zahabu… Nta makabyankuru arimo, mu by’ukuri dufite zahabu iri no hejuru ku butaka.”
Perezida Kagame avuga ko gushinja u Rwanda kuba rusahura umutungo kamere wa RDC no gutera inkunga M23 zose ari inkuru zitagira ishingiro zigamije kuyobya abantu bagakura amaso ku kibazo nyakuri.
Yagarutse ku buryo Umuryango w’Abibumbye umaze imyaka imaze kurenga 20 wohereza Ingabo zo kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO) ariko ibyo zakoze bikaba bitagaragara, mu gihe buri mwaka zigenerwa ingengo y’imari isaga miliyari y’amadolari y’Amerika.
Ushobora gusubira inyuma ukabaza MONUSCO imaze imyaka n’imyaniko hariya. None se bakoraga iki? Kubera iki batakemuye iki kibazo? Kugira ngo gusa bategereze bazagaruke babigereka ku Rwanda.”
Impuguke za Loni yohereje MONUSCO, ni zo ziheruka gusohora raporo mu 2021, ishinja u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro ya Congo, aho bemezaga ko ayo mabuye y’agaciro yoherezwa i Dubai na Hong Kong.
Ni mu gihe ku rundi ruhande hari amakuru yagiye atangazwa ko MONUSCO yagiye igaragara mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro, ayo mabuye akambutswa mu buryo bw’ibanga rikomeye.
Yanakomoje kandi no ku kibazo cya FDLR kidahabwa agaciro kandi hari ibihamya bigaragaza ko uyu mutwe washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda mu Gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ugihari kandi ugenerwa inkunga n’ibindi byose biworohereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
