Iburasirazuba: Guverineri CG Gasana yakomoje ku gutoza urubyiruko umurimo

CG Gasana K Emmanuel, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, avuga ko indangagaciro zirimo gukunda igihugu, ubumwe n’umurimo zikwiye kuranga urubyiruko. Agaragaza ko umurimo ari amahitamo y’Intara.
Yabigarutseho ku wa Gatanu taliki 24 Gashyantare 2023, ubwo hasozwa itorero ry’inkomezabigwi mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 10 kigizwe n’urubyiruko 1,398 rwarangije amashuri yisumbuye mu Karere ka Gatsibo.
Urugerero rusigiye aka Karere ibikorwa bifite agaciro ka Miliyoni 322 FRW. Ibi byatumye kaza ku mwanya wa Mbere mu Ntara y’Iburasirazuba no ku mwanya wa Kane mu gihugu.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Duhamye umuco w’ubutore ku rugerero rwo kwigira”.
Guverineri CG Gasana yagize ati “Iyi ni gahunda iba yateguwe kugira ngo Inkomezabigwi cyangwa urubyiruko nk’urunguru rujye mu itorero. Ni ukurutoza indangagaciro ariko by’umwihariko ni ukurutegura no kurutoza umurimo”.
Avuga ko iyo abantu bari hamwe, bagashyira hamwe ubumwe, bituma bashobora gukora akazi no kwerekana ko bishoboka ko muri kumwe, ko hari ibyo mwakora ku nyungu rusange kandi bikabagirira akamaro.
Agaragaza ko nyuma yuko muri Gatsibo bashyize hamwe, byatumye intore zo ku rugerero zikora ibikorwa bifite agaciro k’asaga miliyoni 300 kandi ngo bifitiye akamaro abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butangaza ko ari inshuro ya Kabiri akarere gahawe inka y’indashyikirwa mu Ntara y’Iburasirazuba.
Meya Gasana Richard ati “Icya mbere ni uko bidushimisha ariko bikadutera gukora, gusa ariko nanone dutangira iyi mihigo ntabwo ari yo twashakaga. Igihembo cya mbere ni inka y’Ubumanzi (kuba uwa mbere mu gihugu cyose) ubu twabaye aba Kane mu gihugu”.
Nyuma y’ibi Akarere, intore ndetse n’abayobozi bafatanya n’Akarere harimo n’abatoza, kahigiye imbere ya Guverineri yuko bagiye gushyiramo imbaraga zidasanzwe ku buryo umwaka utaha byanze bikunze inka y’Ubumanzi izataha mu Karere ka Gatsibo.

Akomeza ati “Bizaterwa no gukora, ntabwo ari Meya wenyine. Bizaterwa ni uko twese dufatanya kuri urwo rugamba rwo kugira ngo twese imihigo. Intumbero nuko inka y’Ubumanzi umwaka utaha izataha mu Karere ka Gatsibo”.
Ubuyobozi bw’Akarere busaba urubyiruko gukomeza kuba intore zidatezuka kuko hari abaturage bagikeneye ubufasha imiryango yarwo ariko narwo ubwarwo rukiyubaka.
Ku ruhande rw’intore zo ku rugerero zimuye ingamba, zijeje ko ibikorwa zakoraga bitarangiriye aho.

Kabatesi, intore yo ku rugerero mu Murenge wa Murambi, avuga ko ku rugerero yahigiye gukorera hamwe by’umwihariko akaba yarishimiye gukora imirimo y’amaboko.
Akomeza avuga ko ibyo yize bitazarangirira aho. Yagize ati “Ku rugerero ni ku ishuri kandi ntabwo ibyo wize ubibika. Ibyo nigiyeyo ntabwo birangiriye aha ahubwo byamfashije gufunguka mu mutwe nshobora kubikoresha no hanze”.
Nshimiyimana Theoneste w’i Gasange na we ati “Urugerero rudufasha kubaka u Rwanda twifuza. Twarukozemo ibintu byinshi kandi tuzakomeza tubikore twigisha abaturage”.
Intore zasoje urugerero rw’Inkomezabwigwi mu Karere ka Gatsibo ni 1,398. Zakoze ibikorwa birimo gucukura amaterasi y’indinganire kuri hegitari 121.6.
Intore zasubije mu ishuri abana 79, zubaka inzu 51 zisana inzu 116. Zashoboye kandi kubaka imirima y’igikoni 320, ubwiherero 134.
Hatewe ibiti by’imbuto 28,049 n’ibindi bityo ibikorwa byakozwe n’intore, byose hamwe bikaba bifite agaciro k’agasaga miliyoni 300.
Mu Ntara y’Iburasirazuba hatojwe intore 8,263, zitabiriye ku kigereranyo cya 93%.
Mukayiranga Laurence, Umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ushinzwe gushishikariza abaturage uruhare rwabo mu bikorwa bibakorerwa, yahamirije Imvaho Nshya ko urubyiruko hafi ibihumbi 40 mu gihugu, ari rwo rwitabiriye itorero ry’inkomezabigwi.
