Abahoze muri FDLR n’indi mitwe bahawe ibizabafasha kwiteza imbere

Abahoze muri FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahawe ibikoresho bigiye kubafasha kwiteza imbere basabwa kutabigurisha. Ni igikorwa cyahuriranye no gutaha ishuri rya Mutobo VTC ryuzuye ritwaye asaga miliyoni 800.
Ibikoresho byatanzwe birimo ibijyanye no gusudira, ubudozi, amashanyarazi, gukora amazi, ubuhinzi, ubwogoshi, ubwubatsi n’ibindi.
Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) yatangaje ko ibikoresho byatanzwe byatwaye amafaranga asaga miliyoni 57.
Nyirahabineza Valerie, Perezida wa RDRC,avuga ko abahawe ibikoresho uko ari 546 bose basezerewe mu kwezi kwa Gatanu umwaka ushize.
Abasaba kutabigurisha ahubwo bakabikoresha icyo byagenewe kuko ngo buri wese yahawe igikoresho bijyanye n’umwuga yize.
Yagize ati “Abenshi niba basudiraga ariko kubera badafite ibikoresho byabo ntabwo kubona amafaranga byazaga neza.
Ubwo babonye ibikoresho bagiye kujya muri ya makoperative hanyuma bakorere amafaranga”.
Rtd Col Gatabazi Joseph, umwe mu bahawe ibikoresho, agaragaza ko yahawe ibikoresho kugira ngo ajye gukora ibyo yize.
Ati “Aho umutwe w’inkeragutabara uzampa akazi ntabwo nzajya ntira ibikoresho ahubwo nzajya nkoresha ibyo bampaye. Nizera ko isoko ry’umurimo rihari kuko mu Rwanda barubaka cyane. Nubwo ntabona akazi k’ubutekinisiye ariko ibikoresho hari ikintu bishobora kumfasha. Nshobora no kubikodesha bityo amafaranga avuyemo nanjye akamfasha”.
Rtd Lt Col Hakizimana Uzziel utuye mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, avuga ko mu gihe yamaze i Mutobo yize amasomo no gusudira akizeza ko ari yo ntangiro y’iterambere rye.
Yabwiye Imvaho Nshya ko mu minsi amaze mu buzima busanzwe yashoboye kwegera abafite imirimo kandi akabona akazi.
Ati “Kubaka u Rwanda ni cyo duhamagarirwa kandi uko twakiriwe haba mu miryango yacu no mu buyobozi twasanze, badushishikariza gukorera igihugu.
Ibikoresho mpawe ndahamya ntashidikanya ko ari wo musingi wo kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu cyambyaye”.
Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe ikoranabuhanga n’imyuga n’ubumenyingiro, yasabye abahawe ibikoresho kubibyaza umusaruro.
Ati “Iki gihugu ni icyacu, ni icyanjye na we. Iyo twiteza imbere tuba tugiteza imbere.
Turasabwa gukura amaboko mu mifuka duhereye kuri bike dufite twahawe none tugiteze imbere”.
Hatashywe ishuri rya Mutobo VTC
Nyuma yo gutangwa kw’ibikoresho byahawe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, hatashywe ku mugaragaro ishuri rya tekinike imyuga n’ubumenyingiro rya Mutobo VTC (Vocational Training Center).
Ni ishuri rimaze gutangwaho amafaranga asaga miliyoni 800 mu kuryubaka ndetse n’ibikoresho bizarikoreshwamo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe ikoranabuhanga n’imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, avuga ko urubyiruko rutuye hafi ruzajya rwigira mu ishuri rya Mutobo VTC.
Ati: “Icyo bisaba ni ukongera gahunda y’amasomo yigishwa, abarimu ndetse no kuzongera ibyumba by’amashuri cyane ko hari ubutaka bugari”.
Ryatangiye kwigisha imyuga y’igihe gito guhera ku mezi atatu, atandatu ndetse n’icyenda mu masomo atandukanye.
Akomeza agira ati “Icyo dusaba urubyiruko ni ukuyitabira rukaza rukiga kugira ngo abagirire akamaro bo ubwabo ariko binagirire akamaro n’igihugu”.
Minisiteri y’Uburezi itangaza ko igikurikiyeho ari ukongera porogaramu zigisha mu gihe cy’imyaka itatu n’ubumenyi rusange kuko ngo ikigo gifite ubutaka bunini.
