Dr. Kacyira yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Loni muri Somalia

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) António Guterres, yagize Umunyarwandakazi Dr. Aisa Kirabo Kacyira Umuyobozi w’Ibiro bya Loni muri Somalia nk’uko byemejwe mu itangazo ryasohotse ku wa Kane taliki ya 23 Gashyantare 2023.
Kuri uwo mwanya yasimbuye Lisa Filipetto ukomoka muri Australia, Guterres akaba yamushimiye ubwitange n’imiyoborere izira amakemwa yagaragaje akiri muri izo nshingano yasimbuweho.
Dr. Kacyira yahawe izo nshingano nshya mu gihe yari Ambasaderi uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Ghana, Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d’Ivoire na Liberia.
Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 30 mu nzego zinyuranye uhereye mu bya dipolomasi ukageza mu bijyanye na Politiki no gukorera abaturage, Ubuyobozi bugamije iterambere rirambye, ibikorwa by’ubutabazi haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Yabaye Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Imiturire (UN-Habitat) hagati y’umwaka wa 2011 na 2018.
Muri izo nshingano kandi ni ho yagize uruhare rufatika mu gutegura iterambere ry’imijyi iramba ndete n’imiturire ya muntu iboneye mu bice bitandukanye byo ku Isi, akaba yarakoranaga bya hafi n’imiryango ya Leta n’itegamiye kuri Leta.
Guhera mu 2006 kugeza mu 2011, Dr. Kacyira yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ndetse muri uwo mwaka wa 2011 ni bwo yabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba mu gihe cy’amezi icyenda. Muri icyo gihe yamaze mu Ntara y’Iburasirazuba, yagize uruhare mu gutegura igenamigami ry’imijyi yo muri iyo Ntara ihana imbibe n’Umujyi wa Kigali.
Mu yindi mirimo yakoze, Dr. Kirabo Kacyira yabaye Umudepite, agira uruhare rukomeye mu mirimo itandukanye iri mu nshingano z’Intumwa za Rubanda hamwe n’ubukangurambaga bugamije kwigisha no guhugura abaturage ku mategeko.
Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu (Master) mu bijyanye n‘ubuvuzi bw’amatungo n’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya James Cook yo muri Australia, n’iy’Icyiciro cya Kabiri (A0) mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.