Bugesera: Abaturage bakirije Umuvunyi Mukuru ibirego by’akarengane

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Urwego rw’Umuvunyi rwagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Bugesera guhera ku wa Mbere w’iki cyumweru, aho abakirije abakozi b’uru rwego bakirijwe uruhuri rw’ibibazo by’akarengane n’ibindi byiganjemo iby’ubutaka n’amakimbirane yo mu ngo.

Uru ruzinduko Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine n’abandi bakozi b’uru rwego bagiriye i Bugesera, rugamije kumva no gukemura ibibazo by’abatuye mu Mirenge itandukanye igize aka Karere ahanini byiganjemo i by’akarengane na ruswa.

Bamwe mu baturage bagaragaje ibibazo birimo kurenganywa bishingiye ahanini ku butaka ndetse n’abariganyijwe mu manza zitarangijwe.

Twahirwa Jean Bosco waje gushaka ubutaka bwa Se, avuga ko bwanyazwe kuri Leta ya Kayibanda ubu bukaba bwubatsemo ishuri; yasabye Umuvunyi Mukuru ko yahabwa ubundi bubusimbura cyangwa agahabwa ingurane n’Akarere ka Bugesera.

Twahirwa yagize ati: “Nasiragiye kuva kera uwahoze ari Meya Rwagaju yaduhaye ikibanza kimwe muri hegitari 10, ahasigaye hubatswe ishuri kandi aho ni ho hahoze ari mu rugo, ariko kubera kumeshwa kera twese twaratatanye, ariko ubu dufite ubuyobozi bwumva umuturage ndasaba guhabwa ubundi butaha bungana n’iwacu cyangwa ngahabwa ingurane yabwo.”

Uwitwa Sibomana Theoneste we yagaragarije Umuvunyi Mukuru akarengane yagiriwe n’Ikigo cy’imari cyamutereje isambu mu cyamunara kandi igihe bavuganye ku nguzanyo kitageze ku musozo.

Ati “Nagiranye ikibazo na Vision Fund nyuma yuko igurije umugore wanjye ikimoto gitwara imizigo gifite agaciro gahwanye na miliyoni 3 n’ibihumbi 600, nyuma yo kwishyura ukwezi kumwe twahuye n’ibiza bamwe mu bayobozi baraha barabizi kuko ni bo badufashije kubyigobotora.

Umwe mu bakozi b’icyo kigo witwa Murera Aimable yangurishirije inzu mu buryo budasobanutse ndetse anayiha igenagaciro ridakwiye, ibi byabaye nyuma y’uko yambwiye ngo mushakire akanya tuvugane nyuma y’akazi ariko nkamubera ibamba ni ko guhita ambwira ngo ngiye kugutereza ahantu niba udashaka kunyumva.”

Uyu mugabo mu gahinda kenshi avuga ko nta muntu n’umwe utamuzi aho ishami ry’iki kigo gikorera i Nyamata yewe no ku biro bikuru i Kigali, ariko akibaza impamvu adahabwa ubutabera bwuzuye.

Byinshi mu bibazo byatanzwe n’abaturage Umuvunyi Mukuru hari ibyo yahitaga ahamagara inzego bireba bigakemurwa, ibindi bihabwa bamwe mu bakozi b’uru rwego kugira ngo bikemurwe vuba na bwangu.

Aganiriza itangazamakuru Umuvunyi Mukuru yavuze ko byinshi mu bibazo bigaragara muri aka Karere, byiganjemo iby’ubutaka bw’ibisigara bya Leta ndetse n’ubuhuriweho n’imiryango avuga ko bigiye kwitabwaho bigakemuka mu gihe cya vuba.

Nirere yagize ati: “Ibyinshi mu bibazo byatugaragarijwe urasanga ari ubutaka bw’ibisigara bya Leta bwahinzweho amashyamba n’abaturage ndetse ubundi bwubatswemo, ikindi ni ubuhuriweho n’imiryango bimaze igihe, twanzuye ko abahateye amashyamba yazasarurwa na beneyo ubutaka bukagumana Leta, ahubatswe akarere kakorohereza abaturage kwishyura ku buso bubatseho udafite amafaranga akoroherezwa kwishyura mu byiciro.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bukwiye kujya ahari ibibazo bugafasha abaturage batarinze gusiragizwa.

Yongeyeho ko hari umuturage wishyujwe imisoro y’umurengera kandi abarizwa mu cyiciro cya mbere, aha akaba yavuganye na komiseri mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro yemeza ko uwo muturage agombwa gusubizwa agera kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 800.

Umuvunyi Mukuru kandi yasabye ko zimwe muri dosiye byagaragaye ko zaburiwe irengero yanzuye ko hakorwa iperereza ryimbitse byagaragara ko hari umuyobozi ubifitemo uruhare agakurikiranwa n’amategeko.

Madamu Nirere Madeleine yavuze ko ruswa itihanganirwa mu Rwanda, asaba abaturage kujya bayitangaho amakuru, ndetse bakaba ijisho rya Leta mu kuyitangaho amakuru aho igaragaye hose.

Ati: “Ruswa ni ikuntu kitihanganirwa mu gihugu cyacu, haba k’uyitanga ndetse n’uyakira kuko imunga igihugu n’iterambere ryacyo, ndabibutsa ko umuntu wagira amakuru kuri yo yajya yihutira kutumenyesha cyangwa akitabaza inzego z’umutekano bireba.

Guhabwa serivisi nziza ni uburenganzira bw’umuturage, kandi niba Umukuru w’Igihugu yaravuze ko umuturage yahora ku isonga, ni byiza kandi ni ngombwa ko adakwiye guhutazwa ariko nawe akubahiriza inshingano nk’umuturage mwiza ndetse akanubahiriza amategeko y’igihugu.”

Umuvunyi Mukuru avuga ko mu karengane bakunze guhura nako gakorerwa abaturage harimo agakorwa na Leta, guhuguzanya amasambu ku bafitanye amasano yo mu miryango n’ibindi.

Avuga ko kuva ku wa 20-24 Gashyantare 2023 bari muri gahunda yo kuzenguruka mu Mirenge yose y’Akarere ka Bugesera kugira ngo bakemure ibibazo by’abaturage.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE