U Rwanda rwahembewe guhanga udushya mu rwego rw’ubuzima

U Rwanda rwaje mu bihugu by’Afurika byahawe ibihembo by’ubudashyikirwa no guhanga udushya mu kwimakaza ikoranabuhanga mu kurwanya malaria, mu buzima bw’imyororokere, ubw’ababyeyi n’abana, ubw’ingimbi n’abangavu (RMNCAH), ndetse no kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye (NTDs).
Ikoranabuhanga ryimakajwe muri izo nzego z’ubuzima hagamijwe kongera ifatwa ry’ibyemezo bishingiye ku makuru n’imibare bifatika kandi byizewe.
Icyo gihembo cyatanzwe mu mpera z’icyumweru gishize ubwo habaga Inama ya 36 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) i Addis Ababa muri Ethiopia. Icy’u Rwanda cyashyikirijwe Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin.
Ni ibihembo bishimira ibihugu bikomeje gutera intambwe ishimishije mu kwimakaza ikoranabuhanga muri gahunda z’Igihugu z’ubuzima no kunoza ibyemezo bifatwa hashingiwe ku makuru yizewe mu guharanira ko ababituye bahabwa serivisi nziza bigatanga n’umusaruro uboneye.
Itsinda ryatoranyije ibihugu bikwiriye ibihembo ryashingiye ku ngingo eshanu ari zo imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu buyobozi, uko ryegerejwe abaturage, uko risangizwa abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima, uko rikoreshwa mu bigo n’inzego za Politiki, ndetse n’uburyo bwo kubika amakuru no kwikorera igenzura rihoraho.
Batoranyije ibihugu byagaragaje umwihariko mu kuzamura amanota yabyo mu bijyanye no kwegereza amakuru y’ubuzima muri rubanda hifashijwe ikoranabuhanga, kubaka ubushobozi mu nzego z’ibanze hagamijwe kongera ifatwa ry’ibyemezo bishingiye ku makuru afatika, ndetse no gufasha abaturage kubona serivisi zinoze n’umusaruro uzira amakemwa mu buvuzi no kwirinda indwara.
U Rwanda rwatsindiye igihembo cyo kuba rwarubatse inzego zihamye rukaba rutanatezuka mu guhanga udushya tugamije kurwanya malariya, no gutanga serivisi zizira amakemwa mu buzima bw’imyororokere, ubw’ababyeyi n’abana, ingimbi n’abangavu (RMNCAH), gukumira no kuvura NTDs.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango ALMA ushinzwe kurwanya malariya muri Afurika, rigira riti: “Amakuru ashingiye ku mibare ifatika agaragara mu igenamigambi ry’Igihugu nka bumwe mu buryo bw’igenzuramikorere n’imiyoborere igamije kureba aho iterambere rigeze.”
Perezida wa Guinea akaba n’Umuyobozi wa ALMA Umaro Sissoco Embaló, ubwo yatangazaga abatsinze, yashimangiye ko ibi bihembo ari igihamya cy’intambwe imaze guterwa n’icyizere cy’intsinzi zizakomeza kwigaragaza mu guhangana no kurandura izo ndwara muri Afurika.
Ibindi bihugu byahawe ibihembo birimo Zambia yabaye indashyikirwa mu gukusanya amakuru kuri malaria, aho ikoresha ikoranabuhanga rikusanya amakuru n’ibikorwa ku bigenda n’ibitagenda uhereye mu nzego zo hasi ukagera ku rwego rw’Igihugu.
Igihugu cya Kenya na cyo cyashimiwe kugira ikoranabuhanga rigezweho mu gukurikirana amakuru ku buzima bw’ababyeyi n’abana, ingimbi n’abangavu, ryegerejwe abaturage mu Gihugu hose kandi rikaba rinasangiza amakuru abafatanyabikorwa b’ingenzi.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na yo yahawe igihembo cyo kugira ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukurikirana indwara zititaweho uko bikwiye, rikoreshwa mu kwimakaza imikoranire no guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa bose, gukurikirana ubuvuzi, gutahura ibitagenda ndetse no kwihutisha ubuvuzi.
Ethiopia yo yashimiwe ikoranabuhanga rikusanya amakuru mu baturage, rikaba ryaratangijwe mu Turere 55 mu gihugu hose, maze ryorohereza abaturage kugira uruhare mu kunoza serivisi z’ubuzima bahabwa.
Igihugu cya Ghana na cyo cyatsindiye igihembo cya mbere mu guhanga udushya tugamije gukusanya no gutanga amakuru, aho byagaragaye ko cyahize ibindi mu gushyira mu Ikoranabuhanga ry’imicungire ya Serivisi z’ubuzima amakuru yakusanyijwe mu baturage.
Tanzania na yo yashimiwe udushya ifite mu gukoresha ikoranabuhanga mu ikusanyamakuru, harimo kuba ihugurira Abadepite gukoresha iryo koranabuhanga, kurihindura mu rurimi abaturage bumva, gushyiraho applications za telefoni mu gukusanya no gukwirakwiza amakuru.
