Urubyiruko rweretswe uko umugambi wa FPR Inkotanyi uzakomeza kuba umwe

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 20, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Gasana Richard, Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, yeretse urubyiruko ko iterambere rizahinduka ariko ko porogaramu politiki ya FPR Inkotanyi izakomeza kuba imwe. 

Yabigarutseho ku Cyumweru taliki 19 Gashyantare 2023, mu Nteko Rusange y’Urugaga rw’Urubyiruko yahurije hamwe urubyiruko rusaga 1000 rwo mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo. 

Gasana yabwiye Imvaho Nshya ko iyi Nteko Rusange y’Urugaga rw’Urubyiruko igamije gufasha urubyiruko kuzirikana intekerezo z’Umuryango FPR Inkotanyi no kugira ngo rumenye amavu n’amavuko y’Umuryango. 

Agaragaza ko porogaramu politiki ya FPR Inkotanyi yatangiranye ivuka itarahinduka kandi ko ikubiye mu migabo n’imigambi 9 iri mu ndirimbo y’Umuryango.

Yagize ati: “Ni ukubwira urubyiruko ngo iyo FPR ntizahinduke kuko ingengabitekerezo yayo n’umugambi wayo usobanutse uyu munsi, ejo n’ejobundi no mu gihe kizaza.

Igishobora guhinduka ni iterambere, iterambere ryariho mu 1990 cyangwa mbere yaho FPR Inkotanyi ivuka ntabwo ari ryo dufite uyu munsi, ikizahinduka ni iterambere, ikizahinduka ni abantu ariko umugambi wa FPR w’iterambere n’ineza ishaka ku Banyarwanda, uzaguma ari umwe.

Icyo tubwira urubyiruko ni ukugira ngo rufatireho bajye bajyana n’ibihinduka ariko umurongo na porogaramu politiki bya FPR ntabwo bijya bihinduka nta nubwo bizahinduka”. 

Yakomoje ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, asaba urubyiruko kurwana urugamba rw’ikoranabuha,  rwanga cyangwa ruvuguruza ibirimo kuvugwa ku Rwanda ahubwo rukagaragaza ibyiza bityo rukimana igihugu n’abayobozi bacyo. 

Ati: “Nta mpamvu yuko abantu bavuga nabi Chairman wacu w’Umuryango ufatwa ku Isi nk’umuyobozi mu kinyejana wabonetse kuri iyi Isi, ufatwa ku Isi nk’umuntu wazahuye iki gihugu, akongera kugisubiza ubuzima, akayobora intambara yo kubohora iki gihugu, tukaba tuyobowe neza.

Ntitujya dutukana ariko tugomba kuvuguruza ibinyoma bandika ahubwo urubyiruko ruvuge runagaragaze ibyiza tumaze kugeraho biturutse ku miyoborere myiza”. 

Muri iyi Nteko Rusange y’Urugaga rw’Urubyiruko, biyemeje kuzajya bavuguruza abavuga nabi igihugu, bakabamagana bakoresheje indangagaciro. 

Basabye Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame, kubemerera bakongera kuyoborwa na we. 

Bugenimana Jean Damascène, umwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Kiziguro mu Kagari ka Ndatemwa, avuga ko ajya ku mbuga nkoranyambaga agiye kureba ibimufitiye akamaro akaba ari na byo asangiza abandi, abavuga nabi Igihugu akabanyomoza. 

Ati: “Abo bantu bari mu bintu batazi dukwiye kubereka ko ibyo bavuga cyangwa bandika tutabyitayeho ahubwo ko twitaye kuri gahunda za Leta”.

Gasana Richard, Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo (Foto Kayitare J.Paul)

Nkotanyi Fred ashimira Chairman w’Umuryango washyizeho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu agahamya ko iki ari ikimenyetso cyuko yagaruye ubumwe bw’Abanyarwanda. 

Yahamirije Imvaho Nshya ko azakomeza kugira uruhare mu kurwanya icyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Uwandika wese akandika ibitandukanya Abanyarwanda, uwo ni uwo kurwanywa. N’umwana wanjye ngomba kubimushishikariza akanyomoza abavuga nabi Igihugu.

Nubwo ndi umuhinzi ariko nanjye nkoresha ikoranabuhanga, ni yo ntwaro twagombye gukoresha, abasirikare na bo bagakoresha imbunda mu gihe byaba bibaye ngombwa”. 

Imvaho Nshya yamenye amakuru yuko intekerezo z’Umuryango FPR Inkotanyi zigiye gukomeza kwigishwa hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 20, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE