Gatsibo: Urubyiruko rwasabwe kudaceceka

Urubyiruko rusaga 1000 rwateraniye mu Nteko Rusange y’Urugaga rw’Urubyiruko mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, rwasabwe guhunga inyigisho mbi runasabwa kudaceceka ku makuru mabi avugwa ku buyobozi bukuru bw’Igihugu ndetse n’u Rwanda muri rusange.
Byakomojweho na Kapiteni Athar Eliazar kuri iki Cyumweru taliki 19 Gashyantare 2023, mu kiganiro yatanze cyagarutse ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) by’umwihariko Itotezwa ry’Ababyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Kapiteni avuga ko hari amakuru y’ibinyoma avugirwa ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku ntambara zo mu Burasirazuba bwa Congo aho abakongomani b’Abatutsi bavuga ikinyarwanda bakomeje kwicwa.
Avuga ko abahoze mu ngabo za EX FAR batashye kandi bakakirwa ndetse bamwe bahabwa inshingano mu gisirikare abandi bashyirwa mu mirimo itandukanye ya Leta abandi barikorera.
Yagarutse ku bataratashye n’ibikorwa byabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’impamvu umutwe wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Muri Kanama 1997, hashinzwe umutwe w’ingabo witwa ARIL n’umutwe wa Politiki witwa PARIL.
Umutwe wa ALIR wagabye igitero mu Rwanda wica impunzi z’Abanyekongo zisaga 1000 zari mu nkambi ya Mudende.
Uwahoze ari Perezida w’icyahoze ari Zaïre, Laurent Desiré Kabila, yari yaramaze guhinduka nyuma yo kubona ko ALIR ifite igisirikare kiruta icye.

Abarwanyi ba ALIR bishe Abanyamerika n’Abongereza babicira mu ishyamba rya Bwindi, nyuma y’icyo gikorwa k’iterabwoba ni bwo Leta zunze Ubumwe z’Amerika zahise zishyira ALIR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Hashyizweho Ihuriro ry’Abanyekongo ryitwa RDC rigamije kurengera no kutarebera Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bicwaga icyo gihe.
Hashyizweho uburyo bwo guhosha intambara no gushaka igisubizo kirambye bituma Umuryango w’Abibumbye ushyiraho umutwe ugamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, MONUC.
Igisubizo kirambye cyarananiranye kuko abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi batangiye kujya batoteza abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Kapiteni agaragaza ko ibibazo bya FDLR bitarangiye kuko n’amasezerano ya Rusaka ntacyo yatanze.
Asobanura ko muri Congo ya Mbere u Rwanda rwasabwe kuva muri Congo ariko FDLR ntiyashyira hasi intwaro.
Bivuze ko amasezerano ya Pretoria na Rusaka na yo ntacyo yagezeho.
Abanyekongo bavuga ikinyarwanda basabye ko hashyirwaho batayo igomba kurinda abavuga ikinyarwanda muri Kivu y’Amajyaruguru, ariko ntibyigeze byemerwa mu masezerano.
Ku rundi ruhande abo muri Kivu y’Amajyepfo bo bemeye kujya muri Leta.
Mu Ukuboza 2006 abarwanyi ba RCD-GOMA bakoze undi mutwe Kabila wari ufatanyije na ALIR ndetse unarwanya FDLR kugira ngo udakomeza kwica abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
CNDP yari ihagarariwe na Bosco Ntaganda, yaje kwemererwa kwinjira mu ngabo za Congo.
Taliki 23 Werurwe 2009 hahise hashyirwaho undi mutwe uzwi nka M23 nyuma yo kubona ko amasezerano atigeze ashyirwa mu bikorwa.
Mu 2013 umutwe wa M23 wagabye igitero simusiga ariko ingabo za MONUSCO zifatanyije n’ingabo za Leta zagabye ibitero kuri M23 icyo gihe iratsindwa zimwe mu barwanyi bayo bahungira mu Rwanda na Uganda.
Abahungiye mu Rwanda bambuwe intwaro bashyirwa mu nkambi mu Karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba.
Abarwanyi ba M23 bahungiye mu gihugu cya Uganda barisuganyije bagurisha inka zabo, bariyegeranya bajya muri Nyiragongo basubira mu mirwano mu gihe abahungiye mu Rwanda bo bakiri mu nkambi mu Karere ka Ngoma.
Kapiteni yakomoje kuri Mai Mai Nyatura aho yagaragaje ko umutwe wa FDLR ari wo watangije uyu mutwe wa Mai Mai Nyatura ugizwe n’abana bafite ababyeyi babo muri FDLR.
Ahamya ko ingengabitekerezo y’iyo mitwe yombi ari imwe.
Agaragaza ko umutwe wa M23 urwanira bene wabo b’abanyekongo barimo kwicwa kubera ko bavuga ikinyarwanda.
Akomeza agira ati: “Duhunge inyigisho mbi zitangwa n’abatesha agaciro Umukuru w’Igihugu kandi ntituzabyemere”.
