Perezida Kagame yahuriye na Tshisekedi muri Ethiopia

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 17, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, bahuriye i Addis Ababa mu Nama yahuje Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba aho barimo kwiga ku bibazo by’umutekano muke muri RDC.

Ni inama iyobowe na Perezida Lourenço wa Angola ndetse na Perezida Ndayishimiye w’u Burundi, mu rwego rwo kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda.

Ibereye i Addis Ababa muri Ethiopia mu gihe hateraniye Inama isanzwe ya 36 y’Inteko y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Inama y’uyu mwaka ibaye mu gihe gikomeye cyane aho mu bice binyuranye by’Afurika havugwa ibibazo by’umutekano muke, nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Ethiopia, Sudani y’Epfo, Amajyepfo ya Sahel, Somalia, Santarafurika na Mozambique.

Ku bijyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibibazo by’umutekano muke byabaye akarande kuko imitwe yitwaje intwaro yakoreye muri icyo gihugu mu myaka myinshi ishize, aho kuri ubu yamaze kurenga 130 ibarizwa mu Burasirazuba bw’icyo gihugu honyine.

By’umwihariko mu myaka 30 ishize, umutekano muke wa RDC ntiwasibye kugira ingaruka ku bihugu by’abaturanyi cyane cyane u Rwanda, Uganda n’u Burundi.

Kuri ubu Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, mu gihe ari uw’Abanyekongo bifuza kubona uburenganzira mu gihugu cyabo.

Yahereye kuri ibyo binyoma itangira gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano guhera mu myaka irenga 25 ishize kuva wavukira mu mashyamba ya Congo ushinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyo bibazo byiyongereyeho ingaruka Umugabane w’Afurika wakomoye ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine ikomeje kujegajeza ubukungu bwo ku mugabane aho kuva yatangira muri Gashyantare 2022 ibiciro ku masoko byahise bitumbagira birenze kure uko byasizwe n’icyorezo cya COVID-19.

Mu gihe indi migabane yamaze kubaka ibikorwa remezo byoroshya ubuhahirane birimo imihanda, za gari ya moshi inyubako z’ubucuruzi n’ibindi by’ikoranabuhanga rigezweho, Afurika iracyari inyuma.

Ku wa Kane taliki ya 16 Gashyantare 2023, ni bwo Perezida Kagame yageze i Addis Ababa, aho yitabiriye Inama isanzwe ya 36 y’Inteko y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU).

Ni inama iba kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 18 no ku Cyumweru ku ya 19 Gashyantare, yitezweho kugaruka ku ngingo z’ingenzi zirimo ijyanye no guha umurongo icyerekezo cy’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA), gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano muke w’ibihugu n’umutekano w’ibiribwa.

Mu myaka itatu ishize, ni bwo abayobozi b’Afurika batangije ku mugaragaro Isoko Rusange ry’Afurika bafite icyizere cy’uko ari ryo rizaba urufunguzo rw’ibanze rwo kwigira kw’Afurika no gukorana n’indi migabane mu bucuruzi butanga inyungu ku mpande zombi.

Ni isoko rya mbere rinini ku Isi rihuriwemo n’abaturage bagera kuri miliyari 1.3, rikaba ryitezweho kuzahura ubukungu b’Afurika ku kigero cya 60% bitarenze mu 2034, ku buryo ubukungu bw’Afurika buzaba bubarirwa muri tiriyari 3.4 z’amadolari y’Amerika.

Iri soko rikomeje kurebwaho mu gihe kuri ubu ibihugu by’Afurika bicuruzanya hagati ya byo ibicuruzwa na serivisi bibarirwa ku kigero cya 15% mu gihe ubucuruzi bifitanye n’ibihugu by’i Burayi bibarirwa hejuru ya 65%. Mu gihe AfCFTA izaba ishyizwe mu bikorwa, izagira uruhare rukomeye mu gukura Abanyafurika basaga miliyoni 50 mu bukene bukabije bitarenze mu 2035 nk’uko biteganywa na Banki y’Isi.

Muri muri rusange, abayobozi b’ibihugu bigira hamwe ingamba zo guteza imbere umugabane w’Afurika, ari na ho baganira kuri bimwe mu bibazo ibihugu bihura na byo kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Iyi nama kandi irasuzuma raporo ziri mu byiciro bitatu ari byo amahoro, umutekano n’imiyoborere, imibereho myiza y’abaturage b’Afurika mu buzima, imirire no kwihaza mu biribwa, ubukungu bushingiye ku kurengera ibidukikije n’ibindi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 17, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE