Amatora ya Perezida w’u Rwanda ashobora guhuzwa n’ay’Abadepite

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 15, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagaragaje  icyifuzo cyo guhuza amatora y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, byitezweho gutuma igihugu kzigama akayabo k’amafaranga akoreshwa mu ngengo y’Imari 

Byatangajwe na Perezida mushya wa NEC Odda Gasinzigwa, ubwo yari amaze kurahira inshingano nshya yahawe taliki ya 30 Mutarama 2023, asimbuye Prof. Kalisa Mbanda witabye Imana azize uburwayi butunguranye. 

Madamu Oda Gasinzirwa yatangaje ko iki cyifuzo cyavuye mu biganiro Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagiranhe n’inzego zitandukanye.

Yaboneyeho gushimangira ko iki cyifuzo kiramutee gishyizwe mu bikorwa byatuma u Rwanda rwizihama amafaranga asaga miliyari  ndetse n’umwanya byatwaraga mu bihe bitandukanye. 

Umuhango w’Irahira rya Oda Gasinzigwa ryayobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo. 

Undi warahiriye inshingano nshya, ni Carine Umwari wagizwe Komiseri muri NEC.

Oda Gasinzigwa ayoboye NEC mu gihe yakoze n’izindi nshingano ziremereye zirimo kuba Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango akaza no guhagararira u Rwanda mu Nteko ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

Mbere y’aho yiheze kuyobora Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore( GMO).

Yagize kandi uruhare rutaziguye mu ishyirwa mu bikorwa by’imishinga yo gutuza abantu ahari ishyamba rya Gishwati.

Mu mpera z’umwaka wa 1994 yigeze kugirirwa icyizere ahabwa kuyobora Akarere ka Kacyiru( ubu ni mu Karere ka Gasabo).

Ni ibihe byari bigoye kuko igihugu cyari kikiri itongo kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yari igihagarikwa, abayikoze barahunze igihugu, kandi barasize basenye byinshi.

Kuva mu mpera za 1994, yagiriwe icyizere mu bihe bikomeye cyo kuyobora Komini Kacyiru ubu yabaye Gasabo kugeza mu mpera za 2005.

Oda Gasingirwa ni umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi akaba yaravutse mu mwaka wa 1966.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 15, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE