Abahagarariye RDC basuzuguye umwiherero wa EALA kubera u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 15, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Abadepite bahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) basuzuguye umwiherero urimo kubera i Kampala muri Uganda.

Abo Badepite bibukijwe ko badakwiye kwivanga mu bibazo bitabareba, aho bikekwa ko bagendeye ku kuba bari guhurira mu mwiherero n’Abadepite bahagarariye u Rwanda muri EALA bikarangira bageze n’i Kigali, ariko bo basobanuye ko batewe impungenge n’umutekano wabo muri Uganda.

Depite Stephen Odongo, uhagarariye Uganda muri EALA, ni we wahishuye ko bagenzi be bo muri RDC bari bafite impungenge z’umutekano wabo igihe baba bari i Kampala, ariko nanone binakekwa ko birindaga kuzitabira ibikorwa bizatuma binjira ku butaka bw’u Rwanda mu biganiro bizahuza abagize za Komisiyo.  

Aba badepite ba EALA batangiye umwiherero ku wa Mbere taliki ya 13 Gashyantare, aho ku mugoroba bakiriwe ku meza bagasangira iby’umugoroba na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda Anita Among.

Muri uwo muhango wabereye iwe mu rugo, Anita Among yiyemeje gufatanya na bagenzi be bo mu bihugu bagize EAC gushyiraho amahame n’amabwiriza agenga abagize EALA.

 Yagize ati: “Reka tuzahure nk’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko maze twemeranye ku bikwiye gukorwa n’abanyamuryango bacu.”

Yakomeje anenga abahagarariye RDC basuzuguye ibikorwa by’Inteko ya EALA, abibutsa kimwe n’abitabiriye ko badakwiye kwivanga mu bitabareba, ati; “Ntimukivange mu ntambara zitabareba…”

Ijambo rya Among ryaturutse kuri Odongo wazamuye ikibazo cy’uko Abanyekongo banze kwitabira umwiherero, amusaba kwizeza abawitabiriye ko batekanye muri Uganda.

Odongo yagize ati: “Nka nomero ya gatatu muri iki gihugu, turifuza ko ugira icyo utangaza gikomeye ku mutekano wacu, mu kuzamura icyizere cya bagenzi bacu batari hano, ko iki gihugu gitekanye kandi turi hano ngo twige ku kwihuza kw’Akarere.”

Perezida wa EALA Joseph Ntakirutimana, yavuze ko yatunguwe no kwakira ubutumwa bw’intumwa za RDC zivuga ko zitazitabira ibiganiro bihuza za Komisiyo  i Kigali n’i Kampala.

Ibyo babitangaje mu gihe abayobozi bakuru ba RDC bakomeje kubeshya abaturage n’amahanga yose ko ikibazo bahanganye na cyo ari u Rwanda rwagabye ibitero ku butaka bwabo mu izina rya M23.

Nyamara M23 ni izina ry’inyeshyamba zashinzwe n’Abanyekongo biganjemo abavuga Ikinyarwanda bagaragaza ko barambiwe akarengane bo n’imiryango yabo bamazemo imyaka irenga 25, kuko bambuwe uburenganzira ku Gihugu cyabo.

Kuba Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo aho agiye hose ashyira u Rwanda mu majwi nk’inkomoko y’ibibazo byose bafite bishingiye ku miyoborere, byatumye Umuryango w’Abibumbye, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) bimwiyungaho mu kwamagana u Rwanda.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aherutse gutangaza ko ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga bibogamira kuri RDC n’abayobozi bayo byanga gutakaza inyungu za politiki, dipolomasi n’iz’ubucuruzi bifite muri icyo gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere.

Yagaragaje ko igitangaje ari  ari uko bashobora kubura ibyo basezeranyijwe, cyane amasezerano bagiranye na Tshisekedi atari yo ya mbere yaba arenzeho.

Nubwo abo Badepite banze kwitabira Umwiherero wa EALA i Kampala, umubano wa RDC na Uganda umaze igihe kinini ari mwiza, bikaba bishimangirwa n’amasezerano ibihugu byombi bifitanye atuma Uganda yohereza Ingabo zayo (UPDF) kurwanya ibyihebe bya ADF mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni mu gihe u Rwanda rwangiwe no gutanga umusanzu mu Ngabo za EAC (EACRF), impuguke mu bya Politiki zikaba zivuga ko byabangamira ubufatanye bwa RDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka ikabakaba 30 ishize.

Umutwe wa FDLR uza imbere mu mitwe yagiye ihungabanya umutekano w’u Rwanda mu bihe bitandukanye, kuri ubu bivugwa ko winjiye mu mikoranire yeruye na FARDC mu kurwanya inyeshyamba za M23 no gukwirakwiza urwango n’ubwicanyi bwibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi muri RDC.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 15, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE