‘Interahamwe za Kabuga Félicien zishe Abatutsi ku Kimironko’

Urubanza rwa Kabuga Félicien wari umunyemari ukomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwongeye gusugukurwa ku wa Kabiri taliki ya 14 Gashyantare 2023, umutangabuhamya amushinja ko “mu gipangu cye” cyo ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali Interahamwe zahakoreraga imyitozo, kandi ko muri Jenoside zishe Abatutsi muri ako gace.
Uwo mutangabuhamya w’umugabo, wahawe izina KAB035 mu kurinda umwirondoro we n’isura ye ntigaragazwe ku mashusho, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari uturanye no kwa Kabuga ku Kimironko, nkuko byavuzwe n’umushinjacyaha Sharifah Adong.
Nk’uko byatangajwe na BBC, uyu mutangabuhamya yatanze ubuhamya bwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho ari i Kigali, naho inteko y’abacamanza iri i La Haye (The Hague) mu Buholandi.
Hamwe na hamwe iri buranisha ryashyizwe mu muhezo inshuro nibura eshatu mu kurinda ko umwirondoro w’uyu mutangabuhamya washoboraga kumenyekana bitewe n’ibyo yari kuba asubije.
Mu nshamake y’ubuhamya bwe yasomwe n’Umushinjacyaha Adong, yavuze ko hagati y’umwaka wa 1992 na 1994, KAB035 yabonye Interahamwe za Kabuga zabaga ziyobowe n’abarimo Hajabakiga na Munyakazi, zigenda mu modoka z’amakamyo zitwaje intwaro zirimo inkota n’ubuhiri zigana mu cyerekezo cyo kwa Kabuga.
Nubwo we ngo aho yari atuye atashoboraga kubona inzu ya Kabuga, yavuze ko muri ako gace bari batuyemo byavugwaga ko izo Nterahamwe zabaga ziri mu myitozo kwa Kabuga.
Yavuze ko mu gihe cya jenoside, ubwo yari agarutse mu gace yari yahunze avamo, yabonye imirambo ibiri y’abatutsi babiri yari azi, ngo bishwe n’izo Nterahamwe.
Yanabwiye urukiko ko mu bwicanyi izo Nterahamwe zakoze harimo n’ubwo zakoreye ku ishuri rya Karama ku Kimironko, avuga ko yabonye ikamyo yuzuye Interahamwe zihajya, ndetse zikaba zarishe abatutsi no mu bindi bice bya Kimironko.
Ubwo yari ahawe umwanya wo guhata ibibazo umutangabuhamya, umunyamategeko Emmanuel Altit wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije KAB035 niba we ubwe atariboneye izo Nterahamwe zikora imyitozo, kuko mu buhamya bwe avuga ko iby’iyo myitozo ari ibyavugwaga aho bari batuye.
Yasubije ko ari byo koko atabonye Interahamwe zikora iyo myitozo, ko ibyo ari ibyo yumvanye abandi. Yavuze ko yumvise ko zakoraga imyitozo irimo nk’ijyanye n’ubwirinzi, gucunga za bariyeri, hamwe no kwica abantu nkuko zabikoze muri Jenoside.
Umunyamategeko Altit yamubajije uko ibyo abizi, cyane ko atagiye aho zakoreraga iyo myitozo, asubiza ko ibyo byose abantu babivugaga kandi ko na nyuma ya Jenoside zimwe mu zahoze ari Interahamwe zabivugaga zikanabyemera.
Me Altit yanyujijemo abwira umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha ko abona aho Kabuga yicaye yasinziriye, asaba ko bisuzumwa.
Umucamanza Bonomy yahise ategeka ko hafatwa akaruhuko, ibyo bigasuzumwa, nyuma y’ako karuhuko avuga ko yizeye ko Kabuga “yasubijwe ku kuba maso mu buryo bwuzuye”.
KAB035 yanabajijwe ku byo yigeze gusubiza mu ibazwa, aho yavuze ko za bariyeri ngo zari izo guhagarika gusatirwa n’ingabo za FPR Inkotanyi. Asubiza ko atazi neza niba koko ari uko yavuze, ariko ko bariyeri zari izo gushakisha Abatutsi kuko bashinjwaga ko bashyigikiye FPR.
Yabajijwe kandi ku byo yasubije mu ibazwa rye rya mbere y’urubanza, aho ngo yavuze ko hari hari bariyeri enye hafi y’inzu ye, kandi ko kuri zimwe hiciwe abantu, ku zindi ntibicwe.
Yavuze ko ari byo, ndetse ko kuri imwe muri izo bariyeri, abari bayirinze bamuhishe we n’abana be, kugeza bashoboye guhunga.
Me Altit amubaza niba ibyo bivuze ko bamurokoye, asubiza ko ari byo, uretse ko ngo we yavuye muri ako gace mbere, abana bo bakahasigara bonyine, kugeza bashoboye guhunga.
Kabuga, wari ukurikiye uru rubanza ari kuri Gereza y’urukiko, nta jambo yahawe. Gusa mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya Jenoside aregwa.
Iburnisha rijyanye no kumva abatangabuhamya rirakomeza kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Gashyantare 2023.
Kabuga yatawe muri yombi taliki ya 16 Gicurasi 2020 afatiwe i Paris mu Bufaransa, nyuma y’imyaka 26 yari amaze yihishe ubutabera, aho n’impuha zakwirakwiye ko ashobora kuba akorana n’indi myuka ituma adafatwa.