Kangwagye yavuze uko u Rwanda rwahawe bene rwo (Video)

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 14, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Lt (Rtd) Kangwagye Justus ni umwe mu bihumbi by’abasore n’inkumi bafashe iya mbere mu kubohora u Rwanda taliki ya 01 Ukwakira 1990, nyuma yo kubona akarengane kakorerwaga Abatutsi, imiyoborere mibi y’ubutegetsi bwariho, itonesha n’ibindi.

Lt (Rtd) Kangwagye azwi cyane mu nzego zibanze. Ni umwe mu basirikare 600 bari muri CND. Yarahiye mu Muryango FPR Inkotanyi mu 1987.

Avuga ko urugamba rwatangiye mu 1990 rwari rwarasasiwe kandi ko Abanyarwanda ari ab’Imana. 

Yabigarutseho mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, yabaye ku Cyumweru taliki 12 Gashyantare 2023.

Ni mu kiganiro ‘Kwimakaza indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi, kwihutisha iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, ubumenyi no guhanga ibishya’.

Mu buhamya bwe, yagize ati: “Urugamba rwatangiye mu 1990 rwari rwarasasiwe ku buryo nkanjye wenda nari narize na kaminuza, ndi mu kazi, ndi mu biro birimo telefoni, kugira ngo unkure mu biro unsohore, unjyane utamfunze, utankoze iki, ahubwo nkavuga ngo wantindiye ukagenda.

Kandi ubwo njye nari hasi, hari abandi bari hejuru kundusha, hari abari bafite imitungo wenda njye nari umusore, hari abari bafite byose ndetse n’imbaraga za politiki bari bazifite kugira ngo ubakuremo ubajyane ku rugamba, bitakorohera”.

Yakomoje ku basebya igihugu, agaragaza ko hari igihe abo hanze abantu babibandaho bakagira ngo wenda ni bo babohoye igihugu kurusha abandi.

Ati: “Umubyeyi w’umugabo n’umugore muri iki gihugu cy’u Rwanda washoboye kumva, kwitabira iyo nkuru, akarenga ingoyi zimujishe, akareba gereza arimo, agahaguruka agashyigikira n’undi waturutse hirya no hakurya, iyo niyo nkingi mwikorezi yo ha mbere.

Intambara yo kubohora igihugu yarwanywe na bose, iyo itarwanwa na bose ntabwo iba yarashobotse”.

Ahamya ko za kidobya zibaho kubera ubwoba ziba zifite bw’ikinyoma cyazo zabeshye igihe kirekire.

Yibukije ko Abacengezi bageze Kanyinya na Shyorongi ariko bagatsindwa n’abagore.

Yagize ati: “Umugore akavuga ati n’umuhungu wanjye yaje muze mumufate, afendi! N’umuhungu wanjye yaje (bari bataramenya kuvuga Afande), n’umugabo wanjye yaje… No ku rugamba rwacu bamwe bagiye bagira ubwoba bagahunga urugamba, abo natwe twarabagize. Umugabo yajya mu rugo umugore akamukubita inkokora, bamukubitaga inkokora se iminsi ingahe! Umugabo agasubira ku rugamba”.

Yibutsa ko ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bushingiye hasi hariya. Aha ni ho ahera avuga ati: “Igihugu twarakibohoye tugiha bene cyo ntibagipfusha ubusa kandi na bo bakibyaza umusaruro, bagikundisha n’abataragikundaga”.

Imirimo yakoze muri Leta

Nyuma yo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, afatanije n’abandi, Lt (Rtd) Kangwagye yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Perefegitura ya Kigali Ngari.

Yabaye umuyobozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza mu Mujyi wa Kigali.

Yabaye Meya w’Akarere ka Rulindo mu gihe cy’imyaka 10, abifatanya no kuba yari Chairman wa LARGA.

Manda ye irangiye yagiriwe icyizere agirwa Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake (RYVCP).

Yongeye kugirirwa icyizere agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kwegereza Abaturage Ubuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB).

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 14, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Ukuzayezu Joseph says:
Gashyantare 14, 2023 at 1:01 pm

Aho wadusize ntiturahaturimuka, ujye wigisha abayobozi ko kuyobora atari ugutanga service nziza gusa n,ubwo n’a byo ari byiza,ahubwo ari no kumenya imishinga iberanye.n’aho bayobora ntituzibagirwa ibikorwaremezo wasigiye abanya Rukindo :Ibitaro i Remera. Isoko rya Rusine.Igikorwa cy’indashyikirwa cyo KUHIRA mu Muyanza,inama zawe ni kwicisha bugufi turavikumbuye.

Rwandan says:
Gashyantare 14, 2023 at 2:36 pm

The man is hard working & patriotic. Some people don’t know him. Long life Mr Kangwagye. I do remember at the time when my organization was discussing the budgets ( to be financed) with health facilities of Rulindo , that man was the only Mayor who came and followed the discussions and his wise ideas were much fruitful.

Eric says:
Gashyantare 15, 2023 at 7:28 am

Kangwage Justus ndamukunda Kandi mwifuriza kuramba kuko ni umuntu mwiza ni umunyarwanda nyawe ,Rulindo tuzahora tumufite ku mutima wacu yatubereye umubyeyi intwari ndetse n’umuyobozi. Ndamushimiye ku mutima w’ubwitange yagize akabasha gufatanya n’abandi kubohora igihugu .Ibyiza byose bituruka ku mana bizage bihora iwe no kube Bose.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE