01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Byinshi kuri internet igiye kuzanwa mu Rwanda n’ikigo cya Elon Musk 

13 February 2023 - 07:41
Byinshi kuri internet igiye kuzanwa mu Rwanda n’ikigo cya Elon Musk 
Share on FacebookShare on Twitter

Mu cyumweru gishize ni bwo amakuru yatangiye gukwiwakwira ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko ihuriro ry’ibyogajuru bitanga internet ryiwa Starlink ryemerewe gutangira gutanga serivisi za internet mu Rwanda. 

Starlink icungwa n’Ikigo SpaceX cy’umuherwe w’Umunyamerika Elon Musk uherutse kugura Twitter, ikaba itanga internet yihuta inshuro zirenze eshatu isanzwe ikoreshwa mu Rwanda kandi ku giciro kijya kungana n’igisanzwe gihari. 

Ibyo bituma iyo internet iba mu zizaba zihendutse cyane mu Rwanda nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya Ingabire M. Paula. 

Minisitiri Ingabire, ubwo yasubizaga ibibazo by’abagize Inteko Ishinga Amategeko byibanze ku mbogamizi  zikiri mu rwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda, yashimangiye ko iyo internet izaba ihendutse ugereranyije n’uburyo izaba inyaruka kurusha izindi zikoreshwa mu gihugu. 

Biteganyijwe ko Starlink izatangira gukorera mu Rwanda guhera muri iki gihembwe cya 2023, nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isanzure (RSA) cyemeje ko cyamaze kwemerera icyo kigo gutangira kubyaza umusaruro isanzure ry’u Rwanda. 

U Rwanda rubaye igihugu cya kane muri Afurika cyakiriye serivisi za internet zitangwa na Starlink nyuma ya Nigeria, Mozambique na Malawi. 

Amakuru atangwa na RSA agaragaza ko serivisi za Starlink zizagira uruhare rukomeye mu kongera ikigero cy’umuyoboro mugari wa internet inyaruka mu Rwanda.  

Biteganyijwe ko servisi zitangwa n’icyo kigo zizajya zikoreshwa n’abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo bitandukanye ku giciro buri wese azaba yisangaho.

Bitewe n’uburyo iyo internet izaba inyarukamo, biteganyijwe ko abayikoresha mu kumanura (download) amashusho n’ibindi ibintu kuri internet bizaba nko guhumbya, kuko nk’alubumu y’indirimbo z’amashusho umuntu azajya ayikura kuri murandasi mu gihe cy’amasegonda atanu kandi ize ifite amashusho meza cyane. 

Filimi y’isaha n’igice kugeza ku masaha abiri ifite amashusho agaragara neza, na yo ngo izajya itwara iminota ine gusa mu gihe kuri internet isanzwe yatwaraga iminota itari munsi ya 15.

Gukoresha imbuga zitandukanye bizaba ari ugukozaho kuri iryo huzanzira rifite umuvuduko wa 150Mbps ku isegonda. 

Kuri iyo internet byitezwe ko guhamagara bizaba byihuta cyane, kumva imiziki no kureba videwo kuri murandasi kandi ukaba ushobora no kuyikoresha ku bikoresho by’ikoranabuhanga byinshi icyarimwe. 

Umuyobozi wa RSA Francis Ngabo, agira ati: “Kwakira serivisi za Starlink mu Rwanda bijyanye n’intego yacu yo kubyaza umusaruro ubushobozi bw’isanzure hagamijwe iterambere rirambye ry’Igihugu, ari na ko bigira uruhare mu kugabanya icyuho mu ihuzanzira rya internet no kugera ku ntego yo gukwiza ahantu hose umuyoboro mugari wa Internet inyaruka.”

Abadepite basabye ko igiciro cya internet ya Starlink cyagabanyuka kuko amafaranga y’u Rwanda 48,000 ku kwezi ku muturage akiri hejuru kuri benshi. 

Depite Frank Habineza yagize ati: “Ubona ko nubwo tuzaba twungutse internet yihuta cyane, ibiciro byayo bizaba bikiri hejuru ku buryo bizagora abaturage benshi kuyigondera.”

Yifuza ko ibyo biciro byagera munsi y’ibisanzweho kugira ngo Abanyarwanda barusheho kuryoherwa n’ako gashya ari benshi. Kuri we asanga hakwiye kuboneka internet y’ukwezi igura nibura amafaranga y’u Rwanda 20,000 kugeza ku 30,000. 

Minisitiri Ingabire M. Paula, yavuze ko ugereranyije n’ubushobozi bw’iyo internet, igiciro giteganywa giciriritse cyane.

Ati: “Iyo urebye ku giciro ushingiye ku buryo internet ya Starlink ikubye umuvuduko w’isanzwe inshuro ebyiri cyangwa eshatu ubona ko icyo giciro kiri hasi cyane ugereranyije n’izindi serivisi zihari. Iyo tugereranyije na serivisi zitangwa uyu munsi, dusanga igiciro cya Starlink ari cyiza kuko ubushobozi itanga burenze kure ubusanzwe bukoreshwa mu Rwanda.”

Yavuze ko iyo internet izaza ikenewe cyane mu mavuriro, mu masoko, mu bigo bya Leta, amashuri n’ahandi hantu hahurira abantu benshi, ariko ku bantu ku giti cyabo izajya igura abafite ubwo bushobozi. 

Abadepite benshi bagaragaje ko ari byiza kuba hararebwe ku nyungu rusange, basaba Guverinoma y’u Rwanda kwimakaza iyo internet mu bigo by’amashuri byose haherewe ku bitaragerwaho n’ihuzanzira rya internet, hagamije gushyigikira uburezi bufite ireme kandi bujyana n’icyerekezo cy’Igihugu. 

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Comments 3

  1. Shyaka says:
    2 months ago

    Ariko mwaracyererewe pe ibaze aho igihugu nka Mozambik kibatanga internet zihuse cg na Malawi

    Reply
  2. Gasake says:
    1 month ago

    Min. INGABIRE Paula n’umuhanga cyane, cyokora nakore ibishoboka ibiciro bya starlink bigabanuke kugirango abaturage babashe kubigonda.

    Reply
  3. Pingback: Ibiciro bya Internet ya Starlink byagabwe kabiri mu Rwanda – ImvahoNshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.