Rubavu: Ibiza biterwa n’Umugezi wa Sebeya bigiye kuba amateka

Umugezi wa Sebeya ni kenshi wagiye uteza imyuzure igasenya inzu z’abaturage n’ibindi bikorwa remezo, ikarengera imyaka ndetse igatwara n’ubuzima bwa bamwe mu baturage bawuturiye mu gihe abandi bimuka mu byabo, guhera mu 2019 kugeza uyu munsi urimo kubakirwa ibikorwa remezo bikumira ibyo byago binyuze mu mushinga ushinzwe kubungabunga icyogogo cya Sebeya.
Ibikorwa remezo byubatswe n’ibikomeje kubakwa byiganjemo inkuta zifata zikanayobora amazi, ibidamu (ibyobo) bigabanyiriza umuvuduko amazi no kuyobora amazi, byubatswe mu Mirenge ya Nyundo na Kanama mu Karere ka Rubavu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ibikorwa by’umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya bimaze gutanga umusaruro harimo gukora amaterasi y’indinganire kuri hegitari 541, amaterasi yikora kuri hegitari 389 n’imirwanyasuri kuri hegitari 989.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko kubungabunga icyogogo cya Sebeya byafashije abaturage cyane abahoraga mu bihombo batezwa n’imyuzure.
Umwe mu bakozi b’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (Rwanda Water Board/RWB), yemeza ko bataratangira gukora ibikorwa remezo bigabanyiriza umuvuduko amazi ya Sebeya abaturage bahoraga mu bihombo.
Agira ati: “Tumaze kubaka ibidamu bifata amazi, bikayagabanyiriza umuvuduko mbere bitarakorwa twasanze abaturage inzu zabo zarahoraga zisenywa, abahinzi ntabwo basaruraga kuko imvura yabaga yaguye amazi akamanuka mu misozi yahura n’umugezi utemba wa Sebeya bigateza imyuzure hari n’ubwo yatwaraga ubuzima bw’abantu.”

Akomeza avuga ko nk’umuti urambye umushinga wabo wazanye impinduka ndetse hari n’ibindi bikorwa remezo bagikomeje kubaka bizafasha mu kuyobora amazi bari gufatanyamo n’Ikigo NPD kandi bigaragaza ko bizaramba.
Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ashima ibikorwa byakozwe n’umushinga ushinzwe kubungabunga icyogogo cya Sebeya kuko wahinduriye ubuzima abaturage, Akarere n’Igihugu muri rusange asaba abaturage gukomeza kubyaza umusaruro ibyakozwe.
Agira ati: “Amazi yari azambije abaturage kuko ibyabo n’ubuzima bwabo bwari mu kaga ariko kuri ubu ntabwo bagisenyerwa n’amazi atemba ya Sebeya si ibyo gusa kuko hari byinshi byakozwe bigamije kubungabunga icyogogo ngo abaturage bagere ku iterambere nta bihombo byinshi bahuye nabyo, icyo tubasaba ni ugukomeza kubyaza umusaruro ibyo bikorwa remezo.”
Kanzanira Annonciata umwe mu baturage batuye ahitwa Kamuhoza aho Umugezi wa Sebeya unyura, yagize ati: “Hano wasangaga amazi yuzuye mu myaka yose yarengewe indi yatembye, wasangaga inzu zasenyutse ibirimo byagiye tutibagiwe n’ubuzima bw’abaturage ariko kuri ubu ntabwo bikibaho.”
Uyu muturage yemeza ko uyu mushinga w’iterambere wabafashije atari ku bidamu gusa ahubwo wanazamuye imibereho myiza yabo binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Usibye gufasha abaturage mu materasi uyu mushinga wakoze ibikorwa byo gusana imikoki ireshya na kilometero 17.7, gutera imigano ku nkombe z’umugezi wa Sebeya ku bilometero 15.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ibi bikorwa byatangiye kuva muri 2019 kugera muri 2021 bimaze gutwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 2 na miliyoni 402.
