01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

09 February 2023 - 00:57
Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagarutse ku buryo muri iyi minsi aho agiye hose abazwa ku gatotsi kari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) basa n’abahengamiye kuri icyo gihugu cy’abaturanyi, yabasubiza ababaza Impamvu umutwe wa FDLR umaze imyaka igera kuri 30 ubereye umuzigo u Rwanda bakaruca bakarumira, bamwe bagashaka guhunga ibiganiro bitarangiye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihe hari bamwe bumva ikibazo cya FDLR kitabareba cyangwa ari bo bacyihishe inyuma mu myaka yose imaze mu mashyamba ya RDC, we n’Abanyarwanda bazi amateka y’u Rwanda batazarebera ibyabaye mu myaka 30 ishize byongera kuba mu Rwanda n’ahandi hose ku Isi.

Yabigarutseho mu Ijambo yagejeje ku Badipolomate n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ku mugoroba wo ku wa Gatatu, ubwo yasangiraga na bo ibya nimugoroba mu muhango uba buri mwaka wo kuganira na bo no kubagezaho amakuru mashya ku Rwanda n’imibanire yarwo n’amahanga.

Yaboneyeho kugaragaza uburyo ikibazo cya FDLR ari ikibazo kigaragara kimaze imyaka ikabakaba 30, ahubwo kikirengagizwa n’abagendera ku marangamutima y’ubuyobozi bwa RDC bagashinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muke muri icyo Gihugu cyane cyane mu Burasirazuba.

Perezida Kagame yavuze ko abazwa kenshi kuri ibyo bibazo, mbere yo kubaha ibisubizo akabanza kubabaza Impamvu ikibazo cya FDLR cyirengagizwa kandi kigira ingaruka z’ako kanya ku mutekano w’u Rwanda.

Ati: “Mbwira abantu nti mbere yo kugira ngo mubone igisubizo cyanjye ku bikorwa biri muri Congo, mugomba kubanza kunsubiza impamvu iki kibazo gihari. Kubera iki umuntu yarasa igisasu cyambuka umupaka wacu akica abantu bacu? Kubera iki FDLR mu Gushyingo 2019, yambutse umupaka ikica abaturage bacu muri Kinigi n’ahandi hatandukanye? Mukwiye kunsubiza kuki? Sindimo kubasaba kuza kumfasha gukemura icyo kibazo. Iyo bambutse umupaka turabikemura. Ahubwo kubera iki tadakemura icyo kibazo duhereye ku nkomoko yacyo.”

Yakomeje agaragaza  ko abantu bakomeza kujijisha babaza ibibazo bya Congo babica hejuru, yazamura ikibazo cya FDLR bagashaka guhunga.

Yakomeje agira ati: “Ese haba hari umuntu kuri iyi Si wifuza kumva inkuru ya FDLR ikomeza kuvugwa iteka ryose? Birashoboka ko hari abantu bashaka kuyibona ibaho ubuziraherezo. Birashoboka ko hari n’abatabyitayeho, ni uburenganzira bwabo nta kibazo mbafiteho. Ariko musore, muri mu mikino niba mutekereza ko bamwe muri twe, Abanyarwanda babazi, tuzigera twemeranywa namwe.

Umuntu wese utekereza gutyo aribeshya bikomeye. Ni ibitureba, ni ubuzima bwacu, ni inkuru yacu, ni amateka yacu, ni abo turi bo, ni ukubaho kwacu. Kandi nta muntu n’umwe muri iyi Si udushinzwe. Oya, twe tuziyobora. Nzakomeza kubisubiramo, nzongera mbivuge kubera ko ari uko bimeze.”

Yavuze ko hari abashobora gukomeza gufatafata ariko kuri we ibyo ntibirimo, kuko ntakizamubuza guharanira ko amateka yabaye mu Rwanda adasubira kwisubiramo nk’uko byabaye akamenyero ku bibazo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihura na byo.

Ati: “Uko ni ukuri, niba ushaka guhindura ukuri binyuze muri Dipolomasi cyangwa Politiki, binyuze mu nyungu cyangwa ibindi ntazi, nta byinshi nabikoraho; ariko mu bushobozi mfite nzakora ibishoboka byose mu guharanira ko iyo nkuru ya FDLR na Jenoside, n’ibyo abantu bakina na byo, bitazongera kudusura.”

Impuguke zasabwe gucukumbura aho gukoreshwa nk’ibikinisho

Mu Ijambo rya Perezida Kagame ryamaze iminota igera kuri 40, yakomeje guhuza uburyo Politiki na Dipolomasi byo mu Isi ya none bifite ikibazo ku buryo bigera n’aho gukoresha impuguke ibihabanye n’ubushobozi zifitemo.

Yagarutse ku “itsinda ry’impuguke za Loni” zihora zikora raporo ku bikorwa bishinjwa u Rwanda no ku bindi bibazo byo muri RDC ribogamiye ku kurinda inyungu za Politiki na Dipolomasi.

Yavuze ko adashidikanya ku bushobozi bwabo ariko, ko bibeshya mu gihe baba batekereza ko kwirengagiza ukuri mu kurinda inyungu zabo, aboneraho no guha umukoro ababaha akazi.

Ati: “Umunsi umwe ababaha akazi bazongereho ikindi kintu bakwiye kurebaho. Ese impuguke ntizikwiye kuducukumburira impamvu inkuru ya FDLR ikomeza kugaruka, impamvu ikomeza gutegereza kugeza igihe rimwe na rimwe birangira bihindutse imvugo z’urwango, kwica no kurenganya nk’uko bimeze ubu? Ese ntibaduha iyo nkuru? Ni nde uri inyuma y’imvugo z’urwango? Ni nde uri inyuma y’ubwicanyi? Ni inde uri inyuma y’inkuru ya FDLR? Impuguke zikwiye kubitubwira niba koko bakwiriye iryo zina.”

Ndabizi ko iryo zina barikwiriye, bafite ubushobozi ariko ni Politiki ni dipolomasi. Umuntu ufite ubushobozi, ubunararibonye, ubuhanga n’ubumenyi arimo arazamurwa nk’ibikinisho by’indege (kites). Impuguke zikwiye kuba impuguke aho gukomeza kuzamurwa nk’ibikinisho.”

FDLR ni umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bageze muri RDC bakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo yatumye Abanyekongo b’Abatutsi batotezwa kugeza n’uyu munsi aho bamwe banze gukomeza kwicwa bagafata intwaro biyise izina rya M23.

Bitewe n’imbaraga ziri inyuma ya FDLR itarasohoje umugambi wayo ugakomereza muri RDC, ubuyobozi bwa RDC bushinja u Rwanda kuba ari rwo rutera inkunga abo Banyekongo barambiwe guhora bicwa nk’amatungo bagahitamo kwirwanirira.

U Rwanda ruvuga ko nta nyungu rufite mu gutera inkunga abaturage bimwe uburenganzira bakivumbura, ariko ko rurajwe ishinga no kuba umutekano muke muri Congo urugiraho ingaruka zihoraho.

Perezida Kagame yongeye kwibutsa abashinja u Rwanda kugira ibikorwa byarwo mu Burasirazuba bwa RDC kujya babanza kwibaza impamvu yarutera kuba ruri muri icyo gihugu, hanyuma bamara kumva bakabanza gukemura ikibazo gihari nk’inzira rukumbi yo gukura u Rwanda muri iryo hurizo.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.