Ingengo y’imari ya 2022/23 yongereweho miliyari 106.4 Frw

Kuri uyu wa Gatatu Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yasabye Inteko Ishinga Amategeko ingengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka ikava kuri miliyari 4,658.4 Frw ikagera kuri miliyari 4,764.8 Frw, bingana n’izamuka rya 2.3% rihwanye na miliyari 106.4 Frw.
Minisitiri Dr. Ndagijimana yagarutse kuri iri zamuka ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura Itegeko rigena ingengo y’imari 2022-2023.
Yagize ati: “Iyi ngengo y’imari izashyigikira ibikorwa biri mu rugendo rwo kuzahura ubukungu, kongerera umuvuduko imbaraga zishyirwa mu guhanga imirimo ndetse no gukomeza korohereza ubucuruzi kwivana mu ngaruka za COVID-19.”
Guverinoma y’u Rwanda irateganya kongera amafaranga ishora mu burezi, ubuvuzi, ikoranabuhanga n’ubuhinzi mu rwego rwo gutegura ahazaza hatekanye h’Igihugu nk’uko bikubiye muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1).
MINECOFIN itangaza ko nubwo ingaruka za COVID-19 zikomeje kwigaragaza mu rwego rw’ubukungu, hakaba hari ihungabana mu ruhererekane rw’ubucuruzi ku Isi, ibiciro ku isoko bikaba byarazamutse ndetse n’amafaranga akaba ata agaciro henshi, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi, ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kugaragaza ibimenyetso bikomeye byo kuzahuka.
Minisitiri Dr. Ndagijimana yavuze ko mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2022, ubukungu bw’Igihugu bwazamutse ku kigero cya 8.5% hakaba hari ibimenyetso bishimangira ko buzazamuka ku kigero kirenze icyateganywaga.
Yakomeje agira ati: “Ivugururwa ry’ingengo y’imari rigaragaza izo ntsinzi twagezeho, ubudakemwa bwa Gahunda Nzahurabukungu mu gufasha ubucuruzi kutazima, kureshya ishoramari rishya, guhanga imirimo no gukomeza gahunda zo kunganira abaturage batishoboye.”
Impinduka z’ingenzi zakozwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka zirimo kongera amafaranga yinjizwa mu gihugu ho miliyari 115.3 Frw avuye kuri miliyari 2,372.4 Frw akagera kuri miliyari 2,487.6. Ni inyongera ibarirwa ku kigero cya 5%.
Minisitiri Dr.Ndagijimana ati: “Uku kwiyongera kwatewe ahanini n’ukwiyongera kw’amafaranga aturuka ku misoro n’amahoro bijyanye no gukomeza kuzahuka kw’ibikorwa by’ubukungu n’ubucuruzi.”
Amafaranga yinjizwa mu misoro ya Leta yongereweho miliyari 113.2 Frw ku nyongera ya 5.1%, akurwa kuri miliyari 2,067.7 Frw agezwa kuri 2,180.9 Frw.
Nanone kandi amafaranga ateganywa kwinjizwa mu bundi buryo butari imisoro yongeweho miliyari 2 Frw, akurwa kuri miliyari 304.6 Frw agera kuri miliyari 306.7 Frw.
Ishoramari mu bikorwa by’imbere mu gihugu ryongereweho amafaranga y’u Rwanda miliyari 39.4 kuko ryavuye kuri miliyari 282.6 rikagera kuri miliyari 322.
Muri rusange iyo nyongera ngo izafasha muri gahunda zitandukanye zirimo kongera imishahara y’abarimu, gushyira mu myanya abarimu bashya, ifumbire igenewe kuzamura umusaruro wa Kawa, no kuziba ibindi byuho byagaragaye mu nzego za Leta zitandukanye.