U Rwanda ruracyizeye guhanga  imirimo 1,500,000 bitarenze mu 2024

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 7, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere iteganya ko bitarenze mu mwaka wa 2024 hagomba kuba hahanzwe imirimo ingana na 1.500.000 nk’imwe mu nkingi za mwamba z’iterambere ry’ubukungu.

Mu gihe habura amezi make ngo u Rwanda rugere ku gihe ntarengwa cyo kuba rwageze ku ntego, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) iratangaza ko hari icyizere cyo kwesa umuhigo, igasaba ko n’imirimo ihangwa ikwiye kuba inoze kandi itanga umusaruro urambye ku bakozi no ku bakoresha.

Ni muri urwo rwego, buri mwaka MIFOTRA ifatanyije n’Abafatanyabikorwa batandukanye barimo by’umwihariko Intara zose n’Umujyi wa Kigali, Urugaga rw’Abakoresha mu Rwanda, Amasendika y’Abakozi n’izindi Nzego za Leta n’izitari iza Leta, bategura inama nyunguranabitekerezo igamije kurushaho kunoza umurimo mu bigo by’Abikorera.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 7 Gashyantare, iyo nama yateraniye i Kigali aho Minisitiri wa MIFOTRA Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yibukije abakoresha kwimakaza umurimo unoze kandi utanga umusaruro ku bakoresha, abakozi no ku Gihugu.

Mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, Minisitiri Rwanyindo yagize ati: “Dukeneye kuzirikana  ko iyi nama ije mu gihe gikomeye aho dusigaranye igihe gito cyo kugera ku ntego yo guhanga imirimo inoze kandi itanga umusaruro ingana na 1,500,000 nk’uko bigaragara muri NST1.”

Yakomeje ashimangira ko mu gihe imbaraga zikomeza gushyirwa mu gukangurira ba rwiyemezamirimo guhanga imirimo, bikwiye kujyana no gushishikariza abakoresha gutanga amasezerano y’igihe kirekire, ndetse abakozi bakabona amahirwe yo kuyoboka serivisi z’imari zirimo no kuzigama, guteganyirizwa ndetse n’ibindi byiza biranga akazi kanoze.

Yakomeje agira ati: “Ku birebana n’umusaruro, ushobora kugerwaho gusa igihe tuzaba dushyizeho ikirere gitanga amahirwe mu bakoresha no mu bakozi, kubera ko buri ruhande ruziyumvamo inshingano n’ubufatanye.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kivuga ko kugeza mu mwaka wa 2021 hari hamaze guhangwa imirimo 942,324 ku mirimo 1,071,425 yakabaye yarahanzwe mu myaka 5, bivuze ko iyo ntego yagezweho ku gipimo cya 88%.

Uko imirimo ihangwa irushaho kwiyongera, ni na ko abava mu bushomeri biyongera nubwo imibare itangwa na NISR igaragaza ko mu Rwanda hakibarirwa abarenga miliyoni 8 bari mu myaka yo gukora barimo abasaga miliyoni 3 batari mu mirimo.

Nk’uko bigaragazwa n’imibare yo mu gihembwe cya 4 cy’umwaka wa 2022, mu bari mu myaka yo gukora abasaga miliyoni 3.5 ni bo bafite akazi, mu gihe abarenga miliyoni 1.1 ari bo bari abashomeri na ho miliyoni 3.3 bakaba batagifite imbaraga zo gukora.

MIFOTRA igaragaza ko igipimo cy’ubushomeri mu Rwanda muri 2017 cyari kuri 17.8%, 2018 kiramanuka kijya kuri 15.1%, mu 2019 kigera kuri 15.2%, na ho muri 2020 kigera kuri 16%. Mu mwaka wa 2022 cyari kigeze kuri 16.7%.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 7, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE