Guverineri Gasana yavuze uko Perezida Kagame yahinduye isura y’urugamba

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 6, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K. Emmanuel, umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda yatanze ubuhamya bwagarutse ku mateka y’ubutwari bw’Abanyarwanda yakomeje kwigaragaza no mu rugendo rwo guharanira kurubohora mu myaka irenga 30 ishize.

Yabigarutseho ubwo hizihizwaga Umunsi w’Intwari mu Karere ka Gatsibo  mu Murenge wa Kabarore. 

Yavuze ko Umuryango RPF Inkotanyi wizihiza isabukuru y’imyaka 35 umaze ubayeho washoboye kurwana rugamba rwo kubohora igihugu, aboneraho gukomeza ku mateka y’urugamba n’uburyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahinduye isura y’urugamba.  

Yagize ati: “Reka mpere kuri Perezida Paul Kagame, yazanye intekerezo cyo kwigira, ikindi agira ibintu byo kwishakamo ibisubizo, haba mu gukomera ku ntego. Ibyo bisaba Umuyobozi ufata ibyemezo bikomeye mu gihe cyabyo.Mu gihe cyo kubohora Igihugu byasabye Umuyobozi ufata ibyemezo.

Twagize ibihe bikomeye cyane, umunsi wa Kabiri tubuze Gen Fred Gisa Rwigema ibintu byarakomeye no mu bihe bikurikiyeho abamukurikiye (mu buyobozi) barapfuye, mu gihe tukisuganya dutegereje Affande PC, icyo gihe yasanze karabaye, turi mu bintu tutazi iyo bigana, muri make byarivanze”.

Guverineri C.G. Gasana yemeza ko Gen Fred Gisa Rwigema yababwiye ko baje kubohora Igihugu, asaba abasirikare ko uwiyumvamo ubwoba yasigara hakurya y’Umuvumba, ukomeye akamukurikira. Ati “Ubwo ni bwo twakomye akaruru dutangira kurwana”.

Akomeza avuga ko ubwo Afande PC [izina rya Perezida Kagame ku rugamba] yabasangaga bahungabanye, yabagaruyemo morale akabereka ko umwanzi adakomeye ahubwo ko ari abasirikare barwanishwa.

Yaratubwiye ati: “Nidutegura ibintu neza umwanzi azaneshwa, tuti ubwo yaje ibintu birashoboka, byatumye twongera gutekereza icyatuzanye. Ku rugamba nta kintu cyiza cyabagaho nko kubona mugenzi wawe atera akaruru, ukomeretse tukamutabara, turi hano twibuka izo ngendo zose. Hagomba kubaho intego, guhuza ibikorwa, intekerezo ndetse na politiki nziza”.

Akomeza agira ati: “Afande PC yadusabaga kwanga agasuzuguro. Ikindi kuva kera mu ishyamba ngo babazwaga inshingano n’ubu bakizibazwa, aha ni ho ahera ahamya ko ibyo ari ubutwari.

Agira ati: “Umunsi w’Intwari utwibutsa byinshi nk’inzira yo kubohora Igihugu, gushimira ababigizemo uruhare, ababaye ku rugamba by’umwihariko Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba. Ni umunsi wo kwisuzuma dutera intambwe tujya aheza”.

Yakomeje atangaza ko ubutwari ari bwo bwahanze u Rwanda, nyuma hakagoboka ingabo zishobora Igihugu. Avuga ko hagombaga kubaho intwari kugira ngo Abanyarwanda babe bafite u Rwanda babayemo mu mahoro uyu munsi.

Asobanura ko kuva kera ubutwari bwajyanaga n’imbaraga z’umubiri, ariko uko ibihe byagiye bihinduka ubutwari bwagiye bureberwa mu bushobozi.

Yagize ati: “Ibikorwa by’ubutwari bushobora kureberwa mu ngeri zose no mu bihe byose. U Rwanda rwabeshejweho n’ubutwari. Buri wese akwiye kurangwa n’indangagaciro zo gukunda Igihugu, ubumwe, ubupfura n’izindi ndangagaciro”.

Intwari y’Igihugu ni umuntu ukurikirana kugeza akoze igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro.  Yagaragaje ko abayobozi mu Karere ka Gatsibo ari bo bahanzwe amaso kugira ngo bateze imbere Akarere n’Igihugu muri rusange .

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 6, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE