Nyuma ya ‘canopy’, muri Nyungwe hagiye gushyirwa ‘zipline’

Inzira yo mu kirere (canopy) iri hejuru ya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, mu bihe bya vuba iraza kwiyongeraho umugozi ujya kureshya n’ikilometero wifashishwa mu gutembereza ba mukerarugendo mu kirere birebera ibyiza nyaburanga bitatse Pariki.
Zipline ivugwa mu bukerarugendo itandukanye n’Ikigo ‘Zipline’ cyasinyanye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda mu gutanga serivisi z’indege nto zitagira abapilote zikwirakwiza amaraso n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi ku mavuriro aherereye mu bice by’icyaro n’ahandi bigoranye kubihageza.
Ni umugozi wo mu kirere ushyigikirwa n’inkingi zikomeye, ushobora guhuza imisozi ibiri iteganye, abantu bakaba bifashisha indi migozi yabugenewe bihambira ifashe n’utwuma twabugenewe tunyerera kuri wa mugozi ureremba mu kirere.
Niyigaba Protais, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imicungire ya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe cyitwa Nyungwe management Company (NMC Ltd), avuga ko uwo mugozi uzaba watangiye gushyirwa mu bikorwa bitarenze umwaka utaha.
Uwo mugozi witezweho gukurura ba mukerarugendo benshi biganjemo abo mu Gihugu imbere, abo mu Karere n’abo muri Afurika muri rusange, kuko wihariye ku kuba ufasha abatembera kureba ibyiza nyaburanga ari na ko bumva umunyenga.
Yavuze ko uwo ari umwe mu mishinga ikubiye muri gahunda y’iterambere ry’ubukerarugendo mu ngingo iteganya kongera ibintu bisurwa na ba mukerarugendo b’Abanyarwanda byiyongera kuri ‘canopy’.
Yagize ati: “Iyo turebye ‘canopy walk’ (gutembera mu nzira yo mu kirere) iri mu bintu bikundwa cyane n’Abanyarwanda n’abantu bo muri Afurika. Ibintu bisa na ‘canopy’ birahari, turimo gutegura umushinga ndetse n’isoko riri hanze, uyu mwaka ni uwa nyuma wo gupiganira isoko ku bijyanye na ‘zipline’.”
Yagaragaje ko mu Rwanda uwo mugozi wabonekaga kuri Mont Kigali gusa nubwo na wo ngo ari mugufi cyane, ati: “Dushobora kuzakora zipline ifite metero 800, hafi ikilometero, ku buryo umuntu ashobora kuva ku Uwinka ikagenda ikamushyira mu ishyamba rwagati ikongera kumugarura.
Hafi ya canopy ni ho dushaka kuzayishyira. Twizera ko ari kimwe mu bintu Abanyarwanda bazishimira cyane kubera ko abandi bazifite iwabo, ariko iyo unarebye usanga Abanyarwanda bakunda cyane ibintu bisa nk’aho bidasanzwe, birenga cyane ku kuba umuntu yagenda mu ishyamba.”
Bamwe mu bakunda ubukerarugendo bwo mu gihugu, bavuga ko uwo mugozi uzakundwa cyane, kuko worohereza ba mugerarugendo gusura ibyiza nyaburanga ariko ukanafasha abawugendaho kuruhuka banivura umujagararo (stress).
Uwitwa Bizimana Venuste wo mu Mujyi wa Kigali yagize ati: “Twishimiye aya mahirwe yiyongera ku bindi byiza Leta y’u Rwanda idutekerereza, uzasanga abantu benshi bishimira cyane iriya zipline kubera uburyo ifasha mu kuvura ‘stress’. Ni ubunararibonye bushya abakunda gutembera no kuruhuka badashobora kwitesha.”

Icumbi ryo kuruhuhiramo mu ishyamba rwagati …
Ku bantu bakunda kuruhukira ahantu hatuje kandi hitaruye urusaku rw’isi ya none, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ibafitiye agashya k’icumbi (Lodge) riri hafi kuzura kure y’umuhanda unyura mu ishyamba, aho abasura Pariki bazajya batandukana n’ibintu byose byo hanze bakaruhuka bahumeka umwuka mwiza, bumva amajwi y’inyoni, ay’amasumo meza bareba n’ibinyabuzima bitandukanye.
Ibyo bijyana n’utundi dushya turimo inzira zishobora kugendwa iminsi itatu, umuntu asura ibice bitandukanye bya Pariki n’amaguru. Muri izo nzira z’abanyamaguru, harimo imwe ifite ibilometero 35 ifite n’ahantu habugenewe ho gukambika.
Niyigaba Protais yagize ati: “Niba uzanye n’imodoka izajya igusiga k Uwinka ugende nk’ibilometero 10 ugere kuri campsite (ahateguriwe kubamba amahema), ubone amazi yo koga ashyushye, uruhuke hanyuma nibucya wongere ufate urugendo. Ibyo bintu abantu barabikeneye cyane. Hari abantu bakeneye kuza bagatandukana n’Isi bamenyereye bakaza mu byaremwe aho bahumeka umwuka mwiza, bakumva amajwi y’inyoni n’utundi dusimba two mu ishyamba. Iyo izarangirana n’uku kwezi kwa Gashyantare, abantu batangire kuyikoresha.”
Hari indi nzira imara iminsi itatu izaba iva mu Rwasenkoko ikagera ahitwa muri Shili, ivugwaho kuba iri mu gice kidasanzwe kuko abayinyuramo bazabona inyamaswa yo mu bwoko bwa Maguge bita Igihinyage. Ni inguge izwi gusa mu mashyamba make yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ishyamba rimwe rya Uganda, hano muri Nyungwe no mu ishyamba rya Kibira.
“[…] Icyo gice tugihuza n’inzira yo ku Isunzu rya Congo-Nil. Dufite inzira imara iminsi itatu umuntu ayigenda ikanyura ku isunzu ry’imisozi igabanya icyogogo cya Nil n’icya Congo. Hari n’indi nzira yitwa Rubyiro imanuka mu gishanga cya Rubyiro ikagera hafi y’ahitwa za Nyabitimbo ikaba ifite n’ishami rimanuka ahitwa Tangaro rigenda rikajya za Bweyeye.”
Ubuyobozi bw’iyi Pariki buhamya ko bukora inzira zagenewe ba mugerarugendo bushingiye ku hantu abasura bashobora kubona ibyiza nyaburanga bidasanzwe, ariko ngo bikorwa mu buryo buteguwe neza mu rwego rwo kurushaho kunoza ubukerarugendo ariko hanabungabungwa urusobe rw’ibinyabuzima bigize Pariki.
Ikendera ry’inzovu muri Pariki ya Nyungwe ryagize ingaruka zikomeye
Amateka y’u Rwanda rwo hambere, agaragaza ko rwose rwari ishyamba rimwe rihuza ibyo twita Pariki z’uyu munsi n’ibice bituweho n’abantu. Ibyo byatumaga inyamaswa zishobora gutembera mu bice bitandukanye, zikisanga ahakonja n’ahashyuha bitewe n’igihe zigezemo zishaka ibizitunga n’imibereho itekanye bitewe n’Igihe zirimo.
Ibyo byatumaga inzovu, ingagi n’izindi nyamaswa ziboneka muri Pariki y’Akagera, iya Nyungwe, iya Gishwati Mukura cyangwa iy’Ibirunga zigera mu mashyamba yose.
Inzovu zaherukaha muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu myaka 24 ishize kuko iya nyuma yamenyekanye yishwe na ba rushimusi bayiteze umutego.
Ubuyobozi bwa Pariki buhamya ko kuba inzovu ya nyuma iheruka muri Nyungwe mu mwaka wa 1999, byagize ingaruka zikomeye ku iterambere rya Pariki haba mu bukungu no mu rusobe rw’ibinyabuzima.

Inzovu ni imwe mu nyamaswa zitwa Kanyamashyamba kuko zigira uruhare rukomeye cyane mu gutera ibiti bya Pariki zibikura hamwe zibyimurira ahandi, zikabagarira ingemwe, gukorera ibiti by’inganzamarumbo n’ibindi bikorwa bituma urusobe rw’ibinyabuzima rurushaho kumera neza.
Umwe mu bayobora ba mukerarugendo muri iyo Pariki, yabwiye abanditsi b’ibitangazamakuru baheruka gusura iyi Pariki ko kubera inzovu zitakiba muri nyungwe hari ibyatsi byitwa ‘Imikipfu’ birandaranda ishyamba ryose bigapfuka ubutaka inyoni zakabaye ziteraho ibiti bishya.
Inzovu na yo iri mu nyamaswa zitera ibiti bishya mu ishyamba, binyuze mu mase yayo aba akenshi yuzuyemo imbuto yagiye irisha ahandi. Niyigaba na we yemeza ko nubwo amashyama menshi yitwa cyimeza, haba hari inyamaswa ziyatera zikanayakorera.
Ati: “Iri shyamba rifite ba Kanyamashyamba baritera. Abo ba Kanyamashyamba ni inyoni, ni ibisabantu n’izindi nyamaswa…. Impamvu inyamaswa ari Kanyamashyamba nziza, hari na tekiniki yuko iyo ushaka gukora ibiti byiza ugenda ukabitora mu myanda y’inyamaswa.
Inyamaswa iyo ijya kurya urubuto ireba rwa rundi rwiza, urwiza ni na rwo ruba rushobora no kumera. Ikintu cya mbere rero twatakaje ku nzovu, twatakaje ba Kanyamashyamba, hari ibiti cyangwa ibimera zaryaga zikabikura hamwe zikajya kubitera ahandi, ariko ubu nta muntu wo kubikora.”
Gahunda yo kongera ingano y’ibikorwa bishimisha bikanaruhura abasura Pariki ya Nyungwe byitezweho umusaruro wo gucuruza no kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda haba ku Banyarwanda no ku banyamahanga.