RDC yarenze ku masezerano yirukana Abofisiye 3 b’u Rwanda

Mbere y’uko Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) utangira kohereza ingabo (EARF) mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Dekokarasi ya Congo (RDC), Guverinoma y’icyo Gihugu yabanje kugaragaza ko idashaka abasirikare b’u Rwanda muri ubwo butumwa keretse abofisiye bagombaga gufatanya n’abandi mu kuyobora izo ngabo.
Nubwo icyifuzo cya RDC cyubahirijwe, yo ntiyubahirije amasezerano yashyizweho umukono n’Abakuru b’Ibihugu bihuriye muri EAC kimwe n’amahame agenga Ishyirwaho ry’umutwe uhuriweho n’ingabo zo mu Karere igihe bwirukanaga Abofisiye 3 batanzwe n’u Rwanda bakoreraga ku birindiro bya EARF mu Mujyi wa Goma.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yandikiye Minisitiri w’Intebe wa RDC Christophe Lutundula, amusaba ibisobanuro kuri uwo mwanzuro uhabanye n’ibyo icyo gihugu cyiyemeje.
Iyo baruwa yoherereje Guverinoma ya RDC, n’abandi barimo Umuyobozi wa EAC akaba na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye taliki 1 Gashyantare 2023, irasaba ibisobanuro birambuye kuri uwo mwanzuro uvuguruza ibyo icyo gihugu cyiyemeje nk’Umunyamuryango wa EAC.
Peter Mathuki yagaragaje impungenge zikomeye cyane kuri icyo cyemezo cyafashwe na Guverinoma ya RDC itabanje kubimenyesha cyangwa kubiganiraho n’ubuyobozi bwa EAC bwabohereje ngo batange umusanzu mu rugendo rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’Igihugu.
Abo basirikare baturuka mu Rwanda boherejwe i Goma guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2022, bakoranaga na bagenzi babo baturuka mu bihugu byose bihuriye muri EAC nk’uko byemejwe n’Abakuru b’Ibihugu.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ni bwo Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo kubirukana ku butaka bwayo itabanje no kubimenyesha EAC yabohereje, nyuma y’aho umwe mu Ntumwa za Rubanda agaragaje ko Guverinoma ya RDC ibakinisha kuko yavuze ko nta musirikare w’u Rwanda uzagera muri icyo Gihugu.
Peter Mathuki yasabye ibisobanuro Lutundula agira ati: “Nyakubahwa ukwiye kuzirikana ko kohereza abasirikare bakuru ku Birindiro Bikuru bya EARF biherereye i Goma, wari umwanzuro w’Abakuru b’Ibihugu mu nama yigaga ku rugendo rw’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC yabereye i Sharm El Sheikh mu Misiri ubwo habaga Inama ya 27 yiga ku Mihindagurikire y’Ibihe (COP27) mu Gushyingo 2022.”
Guverinoma y’u Rwanda na yo yatunguwe n’icyo cyemezo cyo kwirukana Abofisiye bayo barimo gufatanya n’abandi mu bikorwa byo kunganira abayoboye urugendo rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Ingabo ibihumbi za EARF zoherejwe muri icyo gihugu guhera mu mwaka ushize, ariko u Rwanda rwo ntirwigeze rutanga abasirikare nk’uko byari ibyifuzo bya Guverinoma ya RDC.
Mu gihe RDC yakiriye ibihumbi by’abasirikare boherejwe na buri gihugu, yemereye gusa Abofisiye batatu b’u Rwanda kuba bari mu Birindiro by’Ingabo za EAC mu Mujyi wa Goma.
Mathuki yibukije Lutundula ko taliki ya 8 Nzeri 2022, Guverinoma ya RDC yashyize umukono ku masezerano agenga imikorere y’ingabo z’Akarere (SOFA) ari na yo agenga imikorere y’Ingabo z’ako Karere.
Guverinoma ya RDC yabakiriye kuko yemeye ko abasirikare ba EARF bafite ubudahangarwa busesuye nk’uko bigaragara muri iyo baruwa.
Ikomeza igira iti: “Dushingiye kuri ibyo, Ubunyamabanga bwifuza guhabwa ibisobanuro birambuye kandi byihuse Nyakubahwa, kuri uwo mwanzuro mwafashe. Ndagira ngo nshimangire ko EAC yiyemeje kugarura amahoro n’umutekano, ngashimira imbaraga z’Abakuru b’Ibihugu.”
Benshi mu batanze ibitekerezo ku iyirukanwa ry’Abofisiye b’u Rwanda, bagaragaje ko bibabaje kuba urwango Guverinoma ya RDC ifitiye u Rwanda rurimo kototera n’urugendo rw’amahoro rwatangijwe na EAC.
Amb. Macharia Kamau, wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, yagize ati: “Iki cyemezo gihabanye n’intego nyamukuru y’Ibiganiro by’Amahoro bya Nairobi n’ibya Luanda.”
Guverinoma ya Kinshasa yakomeje kwijundika u Rwanda nyuma yo gukeka ko rufasha inyeshyamba za M23 zirwanira uburenganzira bw’Abanyekongo biganjemo abo mu Bwoko bw’Abatutsi bibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR yashinzwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
U Rwanda rwagaragarije RDC ko nta mpamvu n’imwe yatuma rwivanga mu bibazo by’Abanyekongo bifuza kubona uburenganzira busesuye mu gihugu cyabo, ariko runagaragaza ko rutewe inkeke n’uko Leta ya RDC yiyunze na FDLR iteza ibibazo u Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aherutse kuvuga ko kuba ku nkiko z’u Rwanda hakiri abo mu mutwe wakoze Jenoside ari ikibazo gikomeye kibangamiye umutekano w’u Rwanda.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya yatumije inama y’igitaraganya yiga ku bibazo bya RDC bikomeje kuba bibi nubwo hari imbaraga zashyizwe mu gushaka umuti urambye.
Iyo nama yateranye kubera ibibazo by’umutekano muke mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri aho imirwano ikomeye iri kubera kimwe n’ubwicanyi bwibasira bimwe mu byiciro by’abaturage.
Kenyatta na we yagaragaje ko atewe inkeke no kuba Guverinoma ya RDC ikomeje kurenga ku masezerano y’ibyo yiyemeje mu biganiro by’amahoro bya Luanda n’ibyi Nairobi.
Yasabye ko RDC yagaruka mu biganiro n’imitwe yitwaje intwaro mu kurushaho kurema icyizere hagati y’impamde bireba.