Ishyaka rya UDPR rirasaba urubyiruko kurangwa n’ubutwari

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 1, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 29 Umunsi Mukuru w’Intwari z’igihugu, Ishyaka UDPR rirasaba urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza gukora ibikorwa by’ubutwari no kwimakaza indangagaciro zo gukunda igihugu.

Depite Pie Nizeyimana, Perezida wa UDPR, asobanura ko intwari ari umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho, kikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura n’ubwitange kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’icyo ari cyo cyose.

Depite Nizeyimana yakomoje ku kibazo cy’ibiyobyabwenge bamwe mu rubyiruko rwishoramo akagaragaza ko ntawaba intwari ari mu bikorwa bimugayisha, akarusaba kuzirikana isoko ruvomaho.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Depite Nizeyimana yavuze ko urubyiruko rudakwiye kugamburuzwa n’ibiyobyabwenge, gushaka kwigana imico mvamahanga ahubwo ngo ruharanire kugira indangagaciro zo gukunda igihugu n’ubwitange. 

Yagize ati “Ni byinshi dukwiye kwigira ku ntwari z’igihugu kuko ni byo bizatugira abo turi bo. Ntabwo twavuga ngo tuzaba intwari kandi hari abo (Urubyiruko) tukibona barabaswe n’ibiyobyabwenge.

Ntiwaba intwari wirirwa wicaye cyangwa uri ku mbuga nkoranyambaga wifatanya n’abasebya u Rwanda, ahubwo uzaba intwari kubera ibikorwa by’ikirenga bifitiye abandi akamaro”.

Kugeza ubu intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu, Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Icyiciro cy’Imanzi ni cyo kiri hejuru, kikaba kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa bidasanzwe birimo no guhara ubuzima mu rwego rwo kwitangira igihugu.

Muri iki cyiciro hashyirwamo intwari zitakiriho ubu, harimo umusirikare utazwi izina na Maj. Gen Fred Gisa Rwigema. 

Icyiciro cy’Imena kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa by’intangarugero. 

Harimo Michel Rwagasana, Agatha Uwiringiyimana, Niyitegeka Felicité, Abanyeshuri b’i Nyange n’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Iki cyiciro gikurikirwa n’Ingenzi ariko kugeza ubu nta muntu uragishyirwamo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 1, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE