Gatsibo: Gusura umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu byabibukije kuba intwari (Video)

Abasaga 200 barimo abayobozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe uburezi mu mirenge no mu karere ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba basuye umuhora w’amateka w’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Ni urugendo bakoze mu ntangiriro z’iki Cyumweru by’umwihariko mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubutwari.
Mu kiganiro kigufi Bashana Merard yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko abayobozi b’ibigo by’amashuri basuye ibice bibiri by’urugamba rwo kubohora igihugu.
Basuye bimwe mu bice ndangamateka yaranze uru rugamba birimo agasozi ka Nyampeke gaherereye mu murenge wa Matimba, kaguyeho Intwari Gen. Fred Gisa Rwigema.
Mu kindi gice (Phase II) basuye ibyari ibirindiro by’umugaba w’Ingabo zari iza RPA biherereye Gikoba mu Murenge wa Tabagwe.
Ukobizaba Emmanuel, Umuyobozi wa G.S Ntete mu murenge wa Kiramuruzi, avuga ko yigiye byinshi muri uyu muhora agashimangira ko bakoze urugendo mu gihe bari mu cyumweru cyahariwe ubutwari, bakaba bibukijwe kuba intwari mu byo bakora byose.
Yagize ati: “Ni ibintu bitangaje kubona uburyo urugamba rwatangiye, uko abantu baje nta gikoresho bafite […] mu byukuri ni igisobanuro cyiza nka bya bindi bavuga ngo ‘icyo umutima ushaka ntakidashoboka”.
Ahamya ko yahakuye amasomo menshi arimo kwishakamo ibisubizo, gukomera ku ntego, kwitangira abandi, kwibutsa umuco w’ubutwari, kutarambirwa no kugira icyerekezo.

Habarugira Julien, Umuyobozi w’ishuri rya G.S Rugarama, na we yahamirije Imvaho Nshya ko hari amasomo menshi yahigiye kandi ko bagiye kwigisha abana aya mateka by’umwihariko indangagaciro zo gukunda igihugu no kukitangira.
Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Gatsibo, Ngamije Ally Hassan, avuga ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bahavuye biyemeje kumenya gukoresha bikeya bigomba kubageza ku byinshi.
Ati: “Mu byo biyemeje harimo ubwitange, kumenya gufatanya n’abagenzi babo, ubwihangane by’umwihariko no kumenya amateka y’u Rwanda kugira ngo bayigishe bayasobanukiwe.
Ikindi bahavuye biyemeje, ni ukujya kwigisha abana umuco wo gukunda Igihugu kuko babonye aho cyavuye”.
Bashana Merard, Umuyobozi w’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, avuga ko umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, abantu batangiye kumenya.
Ku ikubitiro, avuga ko abasuye uyu muhora byakozwe n’akarere ka Nyagatare kakoreye igitaramo Gikoba ahari indake ya Affande PC yabayemo mu 1991 kugeza mu 1992.
Avuga ko nyobozi y’Akarere, Njyanama na bamwe mu bavuga rikijyana, abikorera ndetse n’abahagarariye abandi basuye uriya muhora noneho bivamo no gutegura urugendo rw’abarezi cyane ko ngo ari bamwe mu bashabora guhura n’abantu benshi.
Yakomeje agira ati: “Icyo nabonye nko kwiyemeza bihaye, nuko uyu munsi dusobanukiwe amateka, tuyasobanukiwe mu murongo nyawo tugiye kujya tuyatanga yuzuye ntakuyagoreka.
Mu byukuri njyewe nk’umuntu ukoresha uyu muhora nkusobanura, nabonye ari igikorwa cyiza, habaye amatsinda nk’aya mu bigo by’amashuri, baba abarimu bigisha amateka bakaba umuyoboro w’aya mateka, aya mateka yagera ku bantu benshi cyane”.
Bashana avuga ko mu gihe abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Gatsibo bakomereza ku gusura igice cya Gatatu n’icya Kane barushaho kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe yakorewe Abatutsi.
Habarugira Julien says:
Gashyantare 1, 2023 at 12:29 pmUru rugendo ni ingenzi,bishobotse abarezi bise bakahagera byaba ari byiza.