U Rwanda ntiruvogerwa rurinzwe n’intwari -Minisitiri Mbabazi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 31, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary yavuze ko iyo hatabaho intwari Abanyarwanda ntibari kuba bafite Igihugu bishimira, gitera imbere, u Rwanda rufite amahoro, rwiza kandi rweza.

Yagaragaje ko hazirikanwa intwari zatabarutse  ariko hanashimwa intwari zikiriho zikomeje ibikorwa by’ubutwari zibungabunga umutekano w’u Rwanda kugira ngo rutavogerwa.

 Ati: “ U Rwanda ntiruvogerwa kuko ruyobowe n’intwari, rurinzwe n’intwari”.

Yabigarutseho mu gitaramo cyo Kwizihiza Intwari z’u Rwanda, cyabereye i Kigali ku wa 31 Mutarama 2023.

Minisitiri Mbabazi Rosemary yakomeje agaragaza ko  agaciro intwari zifite ku  Banyarwanda zinashimangirwa mu irangashingiro ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary (uwa kabiri uhereye iburyo) yasabye urubyiruko kwimakaza ubutwari

Ati: “ Hari ahavuga ngo twebwe Abanyarwanda duhaye icyubahiro gikwiye abakurambere b’intwari bitanze batizigama, bahanga u Rwanda. Ni intwari zaharaniye umutekano, ubutabera, ubwisanzure zikanagura uru Rwanda dufite, zigakomeza gusigasira  Igihugu cyacu kikagira umutuzo n’iterambere.”

Yasabye urubyiruko  kuzirikana ubutumwa ruhabwa ntibube amasigaracyicaro ahubwo rugaharanira kugera ikirenge mu cy’intwari. 

Yongeyeho ati: “Intwari ni abantu bakoze ibidasanzwe mu bihe bidasanzwe kandi bari abantu basanzwe”.

Mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kugira umuco w’ubutwari hakozwe ibikorwa bitandukanye hategurwa Umunsi w’Intwari z’u Rwanda uba ku wa 1 Gashyantare.

By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, kuva ku italiki ya 6  kugeza ku wa 31 Mutarama 2023 habayeho  Isangano ry’urubyiruko ( Kigali City Youth Festival) ku nsanganyamatsiko igira iti: “Tujye ku rugerero twubake u Rwanda twifuza”,  nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’uyu Mujyi Rubingisa Pudence.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence

Yakomeje avuga ko hahujwe urubyiruko rugera ku bihumbi 200 muri iyi gahunda, hakorwa ibiganiro byahawe urubyiruko,  hakozwe ibikorwa by’isuku, ndetse urubyiruko rufite imishinga rwaregerewe muri gahunda yo kwimakaza Ibikorerwa  mu Rwanda (Made in Rwanda) runafashwa mu kwiteza imbere binyuze mu guhanga imirimo. Hakozwe n’amarushanwa y’imikino inyuranye.

Igitaramo cyo Kwizihiza Intwari z’u Rwanda cyitabiriwe n’urubyiruko n’abayobozi bahagarariye inzego zitandukanye, cyaranzwe n’imbyino, indirimbo birata Intwari.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 31, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE