Gatsibo: Abakorerabushake bo muri Korea bashimye umuhate ushyirwa mu kwiga siyansi

Abanyakoreya basaga 10 bamaze ibyumweru bibiri bigisha muri G.S Bugarura iherereye mu murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, bagaragaje umuhate basanganye abanyeshuri mu kwiga amasomo yerekeranye na siyansi.
Pak Yongham, umwarimu muri Kaminuza ya KNUE (Korea National University of Education), avuga ko abanyeshuri bo muri G.S Bugarura biga bafite amatsiko no gushaka kuvumbura.
Avuga kandi ko biga tewori cyane kuruta uko bashyira mu bikorwa ibyo biga. Ahamya ko kimwe no muri Korea, ko nta bikoresho bihagije byifashishwa mu kwiga siyansi.
Ibi abihuriraho na Jung Koo In na we wigisha muri KNUE, aho asobanura ko abanyeshuri bafite ubushake bwinshi bwo kwiga siyansi mu gihe muri Korea abanyeshuri baho ntacyo biba bibabwiye kubera ko ibyo biga ahanini babishyira mu ngiro bari kumwe n’abarimu babo bityo bakabibona nk’ibisanzwe.
Yagize ati “Abanyeshuri ba G.S Bugarura barakurikirana cyane kandi buri wese akagaragaza uruhare rwe mu isomo. Muri make biratanga icyizere kuko kwigisha siyansi ni ugutegura igihugu cy’ejo hazaza”.
Abakorerabushake bo muri Korea bavuga ko hari byinshi bigiye ku barimu ba Bugarura ndetse no kumenya bimwe mu bibumbatiye umuco nyarwanda.
Iraguha Henriette wiga mu mwaka wa Gatanu mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi, ahamya ko bigiye byinshi kuri aba bakorerabushake by’umwihariko mu masomo ajyanye na siyansi.

Avuga ko bakoresha ingiro (Practice) aho bakoze ibisasu bya kirimbuzi nyuma yo kuvanga amaside asanzwe.
Ati “Uretse ko batakoresheje ibintu bitangaje kuko twabonye bakoresha amaside asanzwe, baduha urugero hifashishije imidimu y’amazi ndetse n’aside imyuka (CO2) ukabona bakoze ikintu kiragurutse mu kirere”.
Ibyo abakorerabushake bakoze ngo byabateye Ishyaka ryo kwiga siyansi.
Dushimimana Abert wiga mu mwaka wa Gatanu mu ishami rya PCM, yishimira ko yiganye n’Abanyakoreya ibijyanye n’ubutabire n’ubugenge no kubyaza ikintu umuriro w’amashanyarazi.
Avuga ati: “Twiganye isomo ry’ibinyabuzima (Biology) twiga uburyo ingingo z’umuntu zikora. Njye nabigiyeho byinshi kandi nabo hari ibyo batwigiyeho bijyanye n’umuco wacu”.
Ahamya ko biga tewori cyane, akavuga ko abakorerabushake bo babigisha ikintu, bakakiga banakibona bagikora.
Murwanashyaka Justin, Umuyobozi wa G.S Bugarura, yabwiye Imvaho Nshya ko abakorerabushake bazana ibikoresho byifashishwa mu ngiro (Practice) mu gihe abarimu bo baba barigishije muri tewori.
Ubuyobozi bwa G.S Bugarura bushimangira ko bwifuza kuba igicumbi cyo guteza imbere siyansi.
Ati: “Dutekereza ko mu minsi iri imbere abana bacu bazavamo abahanga muri siyansi bagakora inganda. Turimo turarema abayobozi mu gisata (Domaine) cya siyansi bazaba bafite ubumenyi bushingiye kuri siyansi”.
Murwanashyaka asanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu gushaka ibikoresho bya siyansi. Ahamya ko ibikoresho bizanwa n’abakorerabushake babisiga, bigasigara bikoreshwa n’abanyeshuri.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’ishuri rya Bugarura buvuga ko hari byinshi abarimu ku mpande zombi bigiranaho.
Ati “Aba ni abakozi bakora bihuta umwanya wabo bakawukoresha neza, ni abantu abarimu bigiraho uburyo bwo gutegura akenshi bakoresha ibitabo n’uburyo budakoreshejwe ingiro ariko na bya bikoresho bagasigara babikoresho”.
Imvaho Nshya yamenye ko abakorerabushake bigiye byinshi ku barimu ba G.S Bugarura. Ntibamenyereye kwigisha abana benshi, gutegura ibikoresho byinshi ni mu gihe kandi ngo abanyeshuri bagira ubushake bwinshi bwo kwiga kuruta abo muri Korea.
Minisiteri y’Uburezi yiyemeje kurushaho kongera imbaraga mu kuzamura umubare w’abakobwa biga siyansi, bakava kuri 16% bakagera kuri 30% mu 2024.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Uburezi hagati y’umwaka wa 2016 na 2017, bwagaragaje ko abana 27% gusa aribo bagiye kwiga amasomo ya siyansi mu mashuri yisumbuye.
Umubano w’u Rwanda na Korea
Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo watangiye mu 1963, wavuyemo imbuto zagiriye akamaro Abanyarwanda yaba mu buhinzi, uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi.
Mu mwaka wa 2016 iki gihugu cyari cyasinyanye amasezerano na Leta y’u Rwanda ajyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi.
Ibi bihugu kandi byahuye n’amateka mabi yashegeshe imibereho y’abaturage babyo n’ubukungu muri rusange, aho mu 1950 kugeza 1953 habayeho intambara ya Koreya yahitanye hafi miliyoni 2,4 z’abaturage mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye abasaga miliyoni.
Kugeza ubu ibihugu byombi byagerageje kwiyubaka mu buryo bugaragara aho kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu bifite iterambere ryihuta ku mugabane wa Afurika mu gihe Korea y’Epfo nayo ari igihugu cya kane gikize muri Aziya kandi gifite ubukungu bwihuta n’ikoranabuhanga riteye imbere.







Gatete says:
Mutarama 30, 2023 at 3:33 pmGS BUGARURA HEJURU CYANE. NTUBESHYE NIHO NDI
Muvugabutumwa pierre says:
Mutarama 30, 2023 at 3:36 pmNi Mukarere ka Rutsiro ,
umurenge wa Boneza
Akagari ka BUSHAKA