Sinemera ko u Rwanda rwikorezwa ibibazo bya RDC- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko atazemera ko abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakomeza kugira u Rwanda urwitwazo rw’ibibazo by’umutekano muke n’imiyoborere mibi yabaye akarande.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, aho yashimangiye ko igihe cyose ubuyobozi bwa RDC ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bizaba bikivuga ko u Rwanda ari rwo ruteza ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu, nta gisubizo kirambye cy’ibyo bibazo kizabaho.
Perezida Kagame yagarutse ku gutsindwa k’Umuryango Mpuzamahanga mu gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Ntara za Kivu zombi, nubwo washoye amamiliyari y’amadolari y’Amerika buri mwaka kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke gikemuke burundu.
Yavuze ko guhera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango w’Abibumbye ushora miliyari z’amadolari mu ngabo zoherejwe kugarura amahoro (MONUSCO) ariko kugeza n’ubu imitwe y’iterabwoba nka FDLR iracyakorera muri iki gihugu.
By’umwihariko FDLR yashinzwe n’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, iteza ibibazo by’umutekano muke muri RDC no mu Rwanda aho yagiye igaba ibitero bitandukanye, harimo n’icyo mu Kinigi mu Karere ka Musanze cyahitanye abantu 14.
Umukuru w’Igihugu avuga ko bidakwiye ko nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, uyu mutwe waba ugikorera muri kiriya gihugu kandi ukaza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko kuba umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo baharanira uburenganzira bw’abandi banyekongo bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, bidakwiye guhinduka ikibazo cy’u Rwanda.
Muri iki kiganiro na Jeune Afrique, yagaragaje ko mu 2022 yabajije Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo niba yemera ko umutwe wa M23 n’impunzi uharanira ko zitaha ari Abanyekongo yemera ko ari bo ariko ubu bisa nk’aho yisubiyeho.
Uyu munsi mu Rwanda hari impunzi z’abanyekongo zigera ku bihumbi 80 zahunze ubwicanyi n’itotezwa bakorerwaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ibarizwamo imitwe yitwaje intwaro igera ku 130 kandi ikaba ikomeza kwiyongera uko bukeye n’uko bwije.
Habarurema Philibert says:
Mutarama 30, 2023 at 10:58 amTwishimiye isura rya Afande Kabarebe muri Ines rhe Geri
Kubijyanye n’ibibazo bya Kongo
Abakongomani nibashyire hamwe bareke kurebera ikibazo aho kitari
Kuko mu Rwanda ibibazo byacu ni twe bireba
Guteza ibibazo umuturanyi ntibikozwa iwacu