U Rwanda rwabayeho kuko hari abarwubatse- Lt. Col. Mugisha

Lt Col Vincent Mugisha Umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) ushinzwe guhuza Igisirikare n’abasivile, yavuze ko u Rwanda kugira ngo rubeho ari uko hari abarwubatse, barwaguye kubera umuco w’ubutwari waranze Abanyarwanda kuva kera.
Yabigarutseho ku wa 27 Mutarama 2023, mu kiganiro kijyanye n’ubutwari bw’Abanyarwanda yahaye abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) riherereye mu Mujyi wa Kigali.
Ni ikiganiro gitanzwe mu cyumweru cy’Ubutwari gitegura Umunsi w’Intwari z’Igihugu, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitegura kwizihizwa ku itariki ya 1 Gashyantare. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
Lt Col Vincent Mugisha yagize ati: “ Mpereye ku mateka, kugira ngo u Rwanda rubeho ni uko hari abarwubatse, barwaguye, bavuga ko rwatangiriye hano i Gasabo, rwaguwe n’amaboko y’abana b’u Rwanda, bararurwaniriye bamwe bakahagwa, abandi bagakomeza. Habagaho utundi duhugu; wasangaga nk’aho ureba Bugesera hariya ari ikindi gihugu, hakurya muri za Ngoma cyari ikindi gihugu, wakwambuka Nyabarongo cyari ikindi gihugu. Ibyo bihugu byose byabaye igihugu kimwe cyavuye kuri Gasabo yagendaga yaguka, Igihugu cyacu kiraguka, ibyo byose byakorwaga n’amaboko y’abana b’Abanyarwanda”.
Yakomeje agaragaza ko kuba ibyo byaragezweho bigaragaza umuco w’ubutwari bagiye biyubakamo bawubaka no mu bana babyaraga. Ibyo bikorwa by’ubutwari kandi byumvikanaga no mu mvugo zabo, ukoze ibyiza bamwitaga umugabo, ukoze ibibi bakamwita ikigwari.
Ati: “Byasabaga ko buri gihe umwana w’Umunyarwanda aharanira kwitwa intwari. Byagaragariraga no mu migani bacaga; akagucira umugani akakubwira ati uguhiga ubutwari muratabarana, wima agasozi amaraso imbwa zikayanywera ubusa, u Rwanda ruratera ntiruterwa kubera ko rwagiraga intwari zirurinze…”
Lt Col Vincent Mugisha yagaragarije urubyiruko by’umwihariko ko ubutwari butavukanwa, ahubwo ko abantu babwiga, bakabuhererekanya.
Ati: “ Iyo tuvuga ubutwari bw’abakurambere bacu ni ukugira ngo twebwe ababusingiriye tububashyikirize namwe muzabuhe abana banyu. Ni uko intwari zibaho, intwari zirahererekanywa, ubutwari burigwa”.
Yagaragaje kandi ko ubwo butwari butari ubw’abagabo gusa n’abagore babugiraga.
Ati: “Ntabwo ari ukuvuga ngo abagabo ni bo babaga intwari gusa, hari n’abagore babaga intwari. Hari n’abatware bari abagore (Nyiramuhanda wayoboye Nduga, Nyagakecuru wo mu Bisi bya Huye,…), uretse no kuba abatware, abagore basigaraga ku rugo umugabo yajyaga ku rugerero agasiga umwana w’uruhinja yagaruka agasanga afite imyaka 12, agasanga urugo rumeze neza, ibyo na byo byabaga ari ubutwari bw’abagore”.
Lt Col Vincent Mugisha yakomeje avuga ko abo bakurambere bari bafite indangagaciro zibaranga zo kwitanga, kurangwa n’urukundo, gushishoza no kwirinda guhubuka, kuba inyangamugayo, kwita ku murimo no kuwukunda, kuba bandebereho, gushyira hamwe, kwirinda amacakubiri n’ibindi.
Ubwo butwari ntibwazimye…
Lt Col Vincent Mugisha yakomeje asobanura ko ubwo butwari butazimye bwakomeje kandi bukomeje guhererekanywa.
Yakomoje ku butwari bwaranze ababohoye Igihugu barimo Major General Fred Gisa Rwigema waranzwe n’ubwitange ubwo yayoboraga ingabo za FPR Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990.
Yasobanuye ko nyuma y’uko aguye ku rugamba batumyeho Perezida Paul Kagame, icyo gihe akaba yari mu mashuri muri Amerika.
Lt Col Vincent Mugisha ati: “ Iyo aza kuba umuntu wikunda ntiyari kuza, yari yarajyanye n’umuryango we, yari ameze neza yarigaga, ariko ntiyirebyeho yaraje, urugamba murumva uko rwari rumeze, ntirwari rwiza, ariko ntabwo yacitse intege, nk’intwari yaraje, yaje muri izo ngabo aziha umurongo, ahangana n’urugamba mu bihe bitoroshye. Yaratuyoboye, atuyobora neza, ayobora urugamba kugeza mu 1994 ahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Yongeyeho ati: “Kugira ngo uru rugamba dushobore kurutsinda ni indangagaciro yatwigishije zaranze ingabo zacu; kwiyubaha, ukanga umugayo, gukunda Igihugu, ubutwari ntugamburuzwe, twaritangaga twese, kwicisha bugufi, kugira ubushishozi; Ingabo z’u Rwanda ntiduhubuka, kubahana, ubudahemuka, guharanira kuba indashyikirwa, ubupfura[…]”.
Lt Col Vincent Mugisha yagaragarije abanyeshuri ko abo basirikare bari mu rugamba rwo kubohora Igihugu bari urubyiruko rutarageza ku myaka 25, bityo na bo hari ibikorwa bikomeye bakora.
Ati: “ Kuba intwari ntibisaba ubunini, ntibisaba amashuri menshi, ntibisaba imbaraga, ni mu mutwe, uko mungana uko hari intwari muri imwe, harimo ba Perezida, ba Minisitiri, harimo Abadepite, harimo Ingabo,… Dukeneye abana b’Abanyarwanda bajijutse nkamwe kugira ngo iki gihugu tugire abo tugisira mu maboko”.
Yagaragarije uru rubyiruko umukoro rufite mu gusigasira umuco w’ubutwari.
Ati: “ Bajya bavuga ngo intwari zipfa izindi zivuka, n’aha mwicaye hari intwari, n’ubwo mutazafata ibihugu ariko hari ubundi butwari muzazana, hari ubwo muzakura muri aya mashuri mwiga”.
Yunzemo ati: “ Muri iki gihugu dufite ikibazo mu mitangire ya serivisi, mu guhanga udushya. Muri iki kinyeja dukeneye kugira abana b’Abanyarwanda bavamo abashobora kuvumbura ibintu, bakazana akantu gashya gashobora guteza imbere Igihugu cyacu. Hari abana batangiye gukora porogaramu (software) ziza zigakoreshwa mu gutanga serivisi, uwo ni ntwari aba akoze akazi gakomeye cyane gashobora gufasha miliyoni z’Abanyarwanda kugira ngo bagere kuri serivisi batavunitse”.
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye ibiganiro bavuze ko bakuyemo impamba ibaherekeza mu buzima bwabo.
Wihogora Mary ati: “Twahawe ikiganiro cyiza, icyo nakuyemo ni ukuba intwari, guca bugufi no gukorera hamwe kugira ngo twiteze imbere. Umusanzu wanjye ni ugushishoza, ngashishikariza bagenzi banjye gukunda igihugu no kwitanga […]. Nkanjye nkunda gufasha abana bababaye bo mu muhanda, ngafasha na bagenzi banjye”.

Kwizera Samuel Umuyobozi w’abanyeshuri muri UTB, ati: “Nkanjye uhagarariye abanyeshuri nakuyemo impamba ikomeye cyane yo kugira ngo dukomeze ubumwe, ubutwari ndetse n’ umutima wo kwitanga no kwitangira Igihugu tudategereje kuziturwa, abakibohoye na bo bari abasore nkatwe, bari bato ariko batari gito. Ni ukumenya ko Igihugu cyatubyaye tugomba guharanira ishema ryacyo”.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa UTB Prof Simeon Wiehler na we yasabye abanyeshuri gukora ibikorwa bibagira intwari, bakitanga, bakagira ibikorwa by’intangarugero bizabera urugero rwiza urubyiruko rw’ejo hazaza.

