Sobanukirwa Impeta z’Ishimwe zihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu Rwanda

Kuva kera Abanyarwanda bagira umuco wo gushima no gushimira abakoze ibikorwa by’indashyikirwa, bifite akamaro kandi bitanga urugero rwiza.
Nk’uko bigaragara mu mateka y’u Rwanda, ingabo zitwaraga neza ku rugamba ahabwaga impeta (Umudende, Impotore no Gucana uruti), ariko no mu buzima busanzwe umuntu wakoraga ibikorwa byiza by’ingirakamaro yaragororerwaga kugira ngo binabere abandi urugero rwiza.
N’ubu umuco wo gushima ukomeje kwimakazwa. Binyuze mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) hashyizweho uburyo bwo kugaragaza, gushima, gushimira no kurata Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga baranzwe n’ubutwari n’ibindi bikorwa bihebuje byagiriye u Rwanda akamaro.
Igikorwa cy’ubutwari gishobora kugaragarira mu byiciro byose by’imibereho y’abantu n’iy’igihugu nko kugitabara, kugitabariza no kugiteza imbere mu bukungu, mu mibereho myiza, mu buyobozi bwiza, mu bumenyi n’ikoranabuhanga no mu byerekeye umutekano n’amahoro.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO Nkusi Déo yasobanuye uko gushima bikorwa ubu hatangwa Impeta z’Ishimwe, hakaba haranashyizweho Umunsi w’Intwari z’u Rwanda wizihizwa buri mwaka ku italiki ya 1 Gashyantare, mu rwego rwo kuzirikana abaranzwe n’ibikorwa by’ubutwari.
Ubanzirizwa n’icyumweru cy’ubutwari kirangwa n’ibiganiro n’ibindi bikorwa bigamije gushishikariza Abanyarwanda kugira ubutwari.
Ahereye ku mateka y’u Rwanda, Nkusi yagize ati: “Impeta z’ishimwe ni ikintu cyabayeho kuva kera mu muco w’Abanyarwanda, burya abantu bamwe na bamwe kandi bagiye no mu mashuri bakeka ko ari ibintu byazanywe n’abazungu. Ubutwari kera babureberaga mu ntambara, k’uwitwaye neza ku rugamba, bakaburebera mu bintu by’ibigango; wenda intare yarateye umuntu aragenda arayica akiza abaturage, akiza umuryango w’aho ngaho yari ari”.
Yakomeje agira ati: “Ku rugamba umuntu wivuganaga ababisha bagera kuri barindwi yambikwaga Umudende (wari icyuma, bakawambara mu ijosi), uwivuganye ababisha bagera kuri 14 cyangwa barenga akambikwa impotore ( umuringa uboshye mu buryo bw’inyabubiri)”.
Uwivuganaga abanzi bagera kuri 21 we yacanaga uruti ( kwambikwa impeta y’ikirenga). Ni umuhango wakorwaga ukitabirwa n’umwami, uwo wivuganye abanzi icumu rye akaryenyegeza mu muriro rigashya. Iyo ntwari ntiyabaga igitegetswe kujya ku rugamba, yabaga ibaye n’intumwa y’umwami ihoraho mu mihango inyuranye.
Abagororerwaga bahabwaga n’ibindi bitandukanye; inka, imisozi yo gutwara ( gutegeka),…
Nkusi Déo yakomeje asobanura ko mu gihe cya vuba hagiyeho impeta zijyanye n’ibihe Igihugu kigezemo ariko zubakiye ku gitekerezo cyari gisanzweho mu muco w’Abanyarwanda.
Impeta z’Ishimwe ziriho ubu
Impeta y’ishimwe ni ikimenyetso cy’ishimwe umuntu ahabwa n’Ubuyobozi bw’Igihugu kubera ibikorwa by’ikirenga yakoze bifitiye abandi akamaro.
Impeta z’ishimwe ziriho ubu ni 7, ariko itegeko ryemera ko hari izishobora kwiyongeraho n’izishobora gusimburwa cyangwa izivaho burundu ntizongere gutangwa bitewe n’ibihe Igihugu kigezemo.

Nkusi Deo yagaragaje ko kuva muri 2006, hatangiye gutangwa impeta yo kubohora Igihugu (Uruti) n’iyo kurwanya Jenoside ( Umurinzi). Izindi mpeta 5 zemejwe nyuma.
Uruti
Ni Impeta y’ishimwe yo kubohora Igihugu. Ihabwa Abanyarwanda n’abanyamahanga bagize uruhare mu kubohora Igihugu.
Umurinzi
Ni Impeta yo kurwanya Jenoside. Ihabwa Abanyarwanda n’abanyamahanga bagize uruhare mu kurwanya no guhagarika Jenoside.
Agaciro
Ni Impeta y’Icyubahiro, ihabwa Umuyobozi w’Igihugu cyangwa uwa Guverinoma w’Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga. Umukuru w’Umuryango mpuzamahanga cyangwa umuyobozi ku rwego rw’ikirenga waranzwe n’ibikorwa biteza imbere inyungu z’u Rwanda muri politiki, mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage haba mu Rwanda cyangwa mu rwego mpuzamahanga.
Igihango
Ni Impeta y’Ubucuti; ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu gutsura umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu kandi watumye u Rwanda rugira isura nziza ku rwego mpuzamahanga.
Indashyikirwa
Ni Impeta y’Umurimo; ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bagaragaje ibikorwa by’intangarugero birimo guhanga ibishya bizamura iterambere ry’Igihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO Nkusi Déo yavuze ko kugeza ubu nta muntu bari bayambika.
Indangamirwa
Impeta y’Umuco, ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bagaragaje ibikorwa by’ingirakamaro kandi by’intangarugero biteza imbere umuco nyarwanda. Iyi na yo yavuze ko itaratangwa.
Indengabaganizi
Impeta y’Ubwitange; ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakoze ibikorwa mu buryo bw’intangarugero birimo ubwitange buhebuje, batitaye ku buzima bwabo kugira ngo bakize umuntu umwe cyangwa benshi.
Nkusi yasobanuye ko ari impeta isanzwe itangwa mu gisirikare ariko ishobora no guhabwa n’abatari abasirikare bikozwe na Perezida wa Repubulika ariko ntabarayihabwa.
Uretse Impeta y’Ishimwe yo Kubohora Igihugu (Uruti) n’iyo Kurwanya Jenoside (Umurinzi) zikozwe muri Zahabu gusa, izindi mpeta ziri mu byiciro bitatu: Impeta y’Ishimwe ya Zahabu icyiciro cya mbere; iya Feza na Zahabu icyiciro cya kabiri n’iya Feza icyiciro cya gatatu.
Nk’uko bisobanurwa na CHENO izi Mpeta z’Ishimwe ziriho ubu zitangwa ku rwego rw’Igihugu na Perezida wa Repubulika cyangwa undi abihereye ububasha. Ntibibuza ariko n’izindi nzego gushima abakoze ibikorwa by’ingirakamaro ku nzego zitandukanye.




