Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bitabiriye kwikingiza bafatiye icyitegererezo ku bayobozi, kuko mbere hari abari bafite ubwoba ko urukingo rwa COVID-19 bitewe nuko hacicikanaga ibihuha bitandukanye nko kuba rwabamerera nabi, rukabateza ibibazo birimo kutabyara, kurwaragurika bigatuma uwikingije agira intege nke n’ibindi.
Mukakabayiza Cecile, ubwo yari ku Mashyuza ya Nyamyumba yatangarije Imvaho Nshya ko habayeho ibihuha mu gihe abantu bashishikarizwaga kwikingiza COVID-19 ariko ko ari ikibazo cy’imyumvire.
Yagize ati: “Ibihuha byabaga byinshi ngo nta COVID-19 ihari ahubwo ngo ni uburyo Leta ishaka kwinjiza ibintu byayo mu baturage ndetse bamwe banga gufata inkingo, muri make byari imyumvire n’imitekerereze bigufi by’abaturage. Njye naranayirwaye ndayivurwa, ndakira, nkomeza kubaho muri ubwo buryo n’ubu ndacyirinda kuko n’inkingo zose narazifashe”.
Yongeyeho kandi ko kuba abayobozi baratanze urugero ubwabo bakikingiza byababereye icyitegererezo bituma n’abaturage muri rusange bitabira kwikingiza.
Ntakirutimana Emmanuel ukorera ku cyambu cya Nyamyumba yavuze ko hagiye habaho ibihuha, ariko ko we atigeze atindiganya gufata urukingo kuko akazi ke kamusabaga kuba yarikingije, ndetse n’abayobozi bacu barikingije biradutinyura.
Ati: “Sinigeze ngira impungenge kuko akazi kanjye ka buri munsi kansabaga gufata urukingo, kuko naje muri ibi narahoze ndi umumotari, ntiwajya gutwara umuntu rero utarikingije, twe twakanguriraga n’abantu kwikingiza kuko amabwiriza yari uko ugomba gutwara umuntu wikingije. Abayobozi bacu barikingije bituma natwe dutinyuka kandi nta ngaruka urukingo rwatugizeho”.
Yongeyeho kandi ko abitwaza imyemerere biterwa n’uko babyumva ariko mu by’ukuri nta kibazo abona mu rukingo rwa COVID-19 kuko n’ubusanzwe abantu bakingirwa.
Ati: “Imyemerere y’abantu iratandukanye hari abari mu madini bavuga ngo kiriya ni ikimenyetso cy’inyamaswa, ariko mu by’ukuri ntabwo ari ikimenyetso. Imyumvire iba itandukanye cyane, twe urabona nk’abantu dukora hano ntiwatinyuka kugenda utarikingije, ugomba kujyamo warikingije inkingo eshatu zuzuye”.
Ubuyobozi bw’inzego z’ubuzima mu Karere ka Rubavu bwo butangaza ko koko ibihuha ku rukingo rwa COVID-19 byariho, ariko ku bufatanye n’Inzego z’ibanze bakoze ubukangurambaga ndetse abayobozi barikingiza bituma abaturage na bo bahindura imyumvire barikingiza.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Dr Tuganeyezu Oreste, yatangarije abanyamakuru bandika inkuru ku buzima, bibumbiye mu ihuriro ABASIRWA, avuga ko bakoze ubukangurambaga mu nzego zose begera abaturage bari barinangiye kwikingiza, barabikora kuko babonye ntacyo bitwaye, cyane cyane nyuma yo kubona ko n’abayobozi bikingizaga.
Yagize ati: Tugitangira gukingira hari bamwe mu baturage bagize kwinangira, ngira ngo nubu hari abantu bake bagifite kwinangira. Hanyuma ndetse dutangira kwakira abantu baturuka hirya no hino mu Turere bahungira kuri uyu mupaka wacu bambuka i Goma muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Mu minsi ya mbere twigeze kwakira abasaga 20 bagarutse bavuye muri RDC kuko bari bahunze urukingo. [….] Ku bufatanye n’Inzego z’ibanze, ku bufatanye n’inzego z’abikorera, ku bufatanye n’abantu banyranye tugera ubwo abantu bumva ko ingamba zafashwe ku nyungu zabo”.
Yongeyeho ati: “Kwinangira byabayeho ariko uko abantu bagenda basobanurirwa, uko bahabwa amakuru, uko babona abayobozi bikingiza, babona ko ntacyo bitwaye, uko babona akamaro bituma ikingira rigenda neza”.
Imibare itangazwa n’inzego z’ubuzima mu Karere ka Rubavu kugeza mu mpera z’Ukuboza 2022, igaragaza ko mu Karere ka Rubavu abari bamaze guhabwa doze ya mbere bari 387 777, iya kabiri bari 334 350, urwo gushimangira bari 167 104, naho abari bamaze gufata urukingo rwa kane bari 8 871.
Dr Tuganeyezu yavuze ko COVID-19 igihari abantu batakwirara ndetse ko urukingo ari ngamba yizewe yatanze umusaruro, kuko habayeho n’ibyago byo kuba imibare yatumbagira ariko abantu bataremba.

