Patricia Mukamuhutu yarwaye imidido ageze mu bwangavu, anenwa n’abavandimwe, abaturanyi, inshuti n’imiryango, bamwe bavuga ko yarozwe abandi bakumva ko kumwiyegereza byabanduza, ariko akurwa mu bwihebe n’umugabo wamukunze uko ari none ubu bakaba basazanye.
Mukamuhutu w’imyaka 57 y’amavuko, yafashwe n’imidido afite imyaka 14 bimuviramo kwiheba kubera bamwe banamubwiraga ko atazigera abona umugabo, cyane ko amaguru ye yaje kubyimba akajya amurya cyane, aho ahagaze akahasiga amazi yavaga mu bisebe byatamutse kugeza mu bworo bw’ikirenge.
Avuga ko yabaye muri ubwo bwihebe kugeza mu 1997 ububwo yarambagizwaga n’umusore w’umuturanyi, akamukundira uko ari n’ubuzima bwe bugahinduka kugeza ubwo yaboneye ubuvuzi, amaguru agatangira kubyimbuka.
Kuri ubu batuye mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, uyu mugore akaba ashimira umugabo we wabaye intwari kuko yamusubijemo icyizere cy’ubuzima no kumwemeza ko hari abakimubona nk’uw’agaciro n’ubwo hari abamwagiraga ubuzima atihamagariye.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Mukamuhutu yagize ati: “Nari narihebye, numvaga ko nta musore wanyemera. Nabaye aho ngize imyaka 30 hari umuhungu waje aturutse iwabo aravuga ati ndashaka ko umbera umugore. Naramubwiye nti mfite ubumuga, ati si ubumuga nshaka ndakubona ko ubufite ariko si bwo nshaka ndashaka wowe, nucika n’akaguru tuzabana.”
Umugabo yakomeje isezerano rye amwubahira uko ari, ndetse ngo n’igihe bagize ibyo batumvikanaho bagatongana ntiyatinyuka gukomoza ku burwayi bw’umugore we.
Ati: “Umugabo wanjye ndamukunda n’iyi saha ni ukuri! Yaranyubashye nanjye ndamwubaha, n’iyo twatongana wenda hari ibyo tutumvikanyeho ntashobora kuvuga ku birenge byanjye.”

Kuri ubu babyaranye abana 5, nta n’umwe urwaye imidido kuko itandura cyangwa ngo ihererekanywe mu miryango, ndetse mu mwaka wa 2015 yagize amahirwe yo kuba mu bavuwe n’Umushinga Heart and Sole Africa (HASA), ibirenge bye bikaba byarabyimbutse nubwo bitarakira neza.
Jeanne Uwizeyimana ushinzwe ibikorwa mu Mushinga Heart and Sole Africa (HASA), avuga ko uyu mushinga wavutse witwa ‘Imidido Project’ watangiriye imirimo yawo mu Karere ka Musanze mu 2013 ukaba umaze gufasha abantu benshi gukira imidido.
Kuri ubu, HASA irimo gukurikirana abasaga 600 baturuka mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho basuzumwa ndetse bakanavurwa kugeza bakize. Ikindi kandi uyu mushinga ntiwita ku burwayi gusa ahubwo ureba no ku mibereho y’ababurwaye bagahabwa amatungo magufi n’ubundi bufasha.
Nshimiyimana Ladislas ushinzwe Ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko ntawukwiye guha akato urwaye imidido kuko ari indwara umuntu atiterereza ndetse ishobora gufata uwo ari we wese.
Ati: “Nta muntu ugomba guhabwa akato. Umurwayi ni umurwayi, uyu munsi ni we ejo ni wowe, nshobora kuyirwara cyangwa ejo wowe ukayirwara, igihe uhaye umuntu akato na we uzirikane ko ako umuhaye kakugarukira. Kandi kumunena bimugiraho ingaruka kuko agira ikibazo, akagira ibibazo byo mu mutwe n’ibyo yagombaga gukora ntabikore; uretse indwara akiyongeraho no guhangayika n’ibindi bibazo bituma adatuza.”
Yakomeje avuga ko imidido ari indwara itandura, aho kubana n’uyirwaye bidashobora kukwanduza. Iterwa n’uko umuntu aba amaze igihe kirekire agenda mu butaka atambaye inkweto, tumwe mu duce tuba mu butaka tukinjira maze tukangiza imiyobora y’amazi atembera mu mubiri.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abarwaye iyi ndwara ari 6000 bari mu Rwanda hose, ariko bakaba biganje mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba.
Kuri ubu iyi ndwara ivurirwa muri Santeri ya HASA iherereye mu Kigo cyitiriwe Mutagatifu Visenti mu Mujyi wa Musanze, no mu Bigo Nderabuzima 11 biherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu.


Uyumugabo wamukuye mubwigunge Imana izamuhe umugisha numuryango bungutse bombi.uzikubona abawe baguta ugatororwa nuwohanze nikintu gikomeye.Imana ikomeze ibatize ubuzima bibanire mumahoro
Nsabiye uyu mugabo umugisha UVA kuri data wa twese azamwibukire kuri ubu bumuntu yagize kdi ajye ahaza kwifuza kwe.