Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yihanganishije umuryango wa Prof. Kalisa Mbanda wari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora witabye Imana taliki ya 13 z’uku kwezi, avuga ko azahora yibukirwa ku mirimo yakoreye igihugu.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu butumwa yageneye umuryango we ku wa Mbere taliki ya 24 Mutarama, bwasomwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.
Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Prof. Kalisa Mbanda wabereye kuri Kiliziya ya Regina Pacis uyoborwa na Antoine Cardinal Kambanda.
Mu nyigisho ye Cardinal Kambanda yavuze ko urupfu rubabaza cyane cyane iyo rutwaye umuntu w’ingenzi kandi w’ingirakamaro nka Prof.Kalisa Mbanda.
Yaba inshuti ze n’abagize umuryango we, barimo umugore we n’abana be bose, bagarutse ku ndangagaciro zaranze Prof.Kalisa Mbanda, bavuga ko abasigiye umukoro wo kugerageza kugera ikirenge mu cye no kusa ikivi yatangiye.
Ubutumwa bwoherejwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umuryango we bwasomwe na Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude.
Prof. Kalisa Mbanda yavukiye ahitwa Murambi mu Karere ka Rulindo kuwa 15 Nzeri mu 1947.
Yari aherutse gusoza manda ye nka Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, uburwayi bukaba bwaramwambuye ubuzima aho asize umugore n’abana bane.
Prof. Mbanda yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu 2012 muri manda y’imyaka itanu, yaje no kongerwa. Icyo gihe yari asimbuye Prof. Karangwa Chrysologue.