Kuri uyu wa Mbere taliki ya 23 Mutarama 2023, Urwego rw’Umuvunyi rwatangije ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane mu Karere ka Kirehe. Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage kwirinda kugura serivisi bemererwa n’amategeko ku buntu kuko na byo ari ubwoko bwa ruswa.
Kuri uyu munsi, abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bari mu Mirenge igize Akarere ka Kirehe, aho barimo kwigisha abaturage kwirinda akarengane na ruswa bakanakira ibibazo by’akarengane abaturage bafite.
Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe n’Inzego z’umutekano, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kirehe muri ubu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yasabye abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango kuko akurura akarengane. Yabasabye kandi gukumira ruswa batanga amakuru.
Yagize ati: “Ndabasaba kutagura serivisi mwemerewe n’amategeko kuko iyo nayo ni ruswa, ndabasaba kujya mutanga amakuru kuri 199 ni nomero y’Urwego rw’Umuvunyi kandi kuyihamagaraho ni ubuntu. Mwirinde rero gutanga ruswa kuri serivisi amategeko abemereraho uburenganzira bwanyu.”
Umuvunyi Mukuru yibukije ko iyo Urwego rw’Umuvunyi rumanutse rukajya mu turere haba hagamijwe kwigisha abaturage kwirinda akarengane na ruswa ariko hakaba n’ikindi cyiciro kigizwe no kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage barugezaho muri ubu bukangurambaga.
Guverineri CG Gasana K. Emmanuel yashimye Urwego rw’Umuvunyi kuri ubu bukangurambaga. Yibukije abaturage inshingano z’Umuyobozi mwiza ari zo gushyashyanira umuturage, gutanga serivisi nziza no kwakirana yombi abamugana, asaba abayobozi kugira ubwitange no gushyira imbere umuturage nk’uko ari inshingano zabo.
Yasabye abayobozi bo mu Karere ka Kirehe n’abo mu Ntara y’Iburasirazuba muri rusange, gushyira imbere gahunda ya “Shyashyanira Umuturage”, maze wa muturage agahora ku isonga ahabwa serivisi nziza.
Aba bayobozi kandi bakiriye ibibazo by’akarengane by’Abaturage bagejejweho bimwe birakemuka ibindi byahawe umurongo n’italiki ntarengwa bizaba byakemukiyeho.
Bimwe mu bibazo byakiriwe byiganjemo iby’amakimbirane ashingiye ku butaka, abaturage bagaragaza ko bakeneye kubona ibyangombwa by’ubutaka, ibibazo by’ingurane n’ibindi bishingiye ku makimbirane yo mu ngo.
Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko iyi gahunda yo kwakira ibibazo by’abaturage yatanze umusaruro ufatika mu gukemura ibyinshi muri byo by’akarengane abaturage bahura na ko, dore ko n’umwanya munini muri iyi gahunda uba uwo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage.
Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga bwatangijwe uyu munsi buzasozwa ku wa Gatanu taliki 27 Mutarama 2023, Urwego rw’Umuvunyi rukazashyikiriza Akarere ibyavuye mu Mirenge yose, bityo Akarere kakazaba gafite ukwezi ko guha Raporo uru rwego igaragaza uburyo ibibazo byakemuwemo.





