Buri mwaka, abaturarwanda bakira inkuru nziza y’ubwiyongere bw’amamiliyari yinjira mu isanduku ya Leta kuko bahita bumva icyo bisobanuye ku iterambere ry’Igihugu, ariko si kenshi hagarukwa ku mubare muke cyane w’abasora baziba icyuho cy’abadasora uko bikwiye.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), butangaza ko mu gihe mu Rwanda habarurwa abasora banditse barenga 300,000 abavunika cyane ari 375 gusa, atari uko bafite ubushobozi burenze ubw’abandi, ahubwo ari ukubera ko ari bo basora uko bikwiye.
Komiseri Mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko abo basora uko ari 375 batanga 58% by’umusoro wose ukusanywa mu Gihugu, ibyo ngo bikaba bishimangira ko nubwo hari abasora benshi bamwe bahisha ubucuruzi bwabo cyangwa bagakoresha andi mayeri atuma badasora uko bikwiye.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, Komiseri Bizimana yagize ati: “Buriya dufite abasora bagera ku 300,000 muri bo abasora 375 ni bo baduhereza 58% by’umusoro wose dukusanya. Abo bantu baravunika cyane! Dufite abandi 845 baduhereza 12% by’umusoro twakira wose. Abandi 99% bazana 30% gusa. Bivuze ko hari abantu badashaka kugaragaza ubucuruzi bwabo, bagahera muri ba bandi batoya.”
Akomeza avuga ko gushishikariza abacuruzi gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha no kwishyura imisoro ari kimwe mu bisubizo byitezweho kugabanya ayo mayeri bamwe mu bacuruzi bakoresha mu kwikuraho inshingano yo gutanga imisoro.
Iryo koranabuhanga kurikoresha neza byatuma abasora barushaho gucunga neza ibicuruzwa byabo biri mu bubiko ariko na none buri gicuruzwa bakagisorera uko bikwiye yaba abacuruzi bato cyangwa abanini.
Kuva ikoranabuhanga ryatangira gukoreshwa, RRA ivuga ko impinduka zahise zigaragaza kuko umusoro winjira mu isanduku ya Leta wiyongereye, by’umwihariko umusoro ku nyongeragaciro (VAT) n’umusoro ku nyungu.
Komiseri Bizimana yagaragaje ko bashengurwa no kubona hari abasora barwanya ikoranabuhanga rya EBM kandi icyo ribereyeho ari ukuborohereza. Ati: “Ikibazo gihari uyu munsi EBM barayirwanya kandi mu by’ukuri EBM ntabwo isoresha. Hari abantu uyu munsi, tumaze iminsi tubirona, umuha n’amafaranga ihihumbi 10 akandika igihumbi kuri fagitire.”
Gusubizwa amafaranga ya VAT biracyari ikibazo
Komiseri Bizimana avuga ko mu gihe hakomeje gukorwa amavugurura agamije kugabanyiriza abasora umutwaro bavuga ko ubaremereye, kimwe mu byagaragaye nk’ibibazo bigaragara mu misoro bishingiye ku migirire y’abantu, yaba iy’abakozi ba RRA bitwara nabi ndetse n’iy’abasora batuzuza inshingano uko bikwiye.
Yavuze ko kimwe mu bibazo by’ingutu RRA izi ko kibangamiye abasora ari ikijyanye no gusubizwa amafaranga afatirwa ku musoro ku nyongeragaciro (VAT) badasubirizwa igihe.
Ati: “Abacuruzi dutinda kubasubiza amafaranga yabo y’umusoro ku nyongeragaciro. Navuga ko duhereye mu kwezi kwa Mata kugeza mu k’Ukuboza 2022 twari tumaze gusubiza abacuruzi miliyari 45 z’amafaranga y’u Rwanda, uyu munsi dufite miliyari 31 Frw tutarabasubiza.”
Yavuze ko izo miliyari 31 zitarasubizwa abasora byatewe n’uko muri RRA bakoze igereranya nabi ku yo bagombaga gufatira ku musoro ku nyongeragaciro, bituma ayo bateganyaga kwakira aba bake.
Icyo kibazo ngo RRA yakivuganyeho na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ku buryo kigomba gukemuka vuba, cyane ko na cyo kiri mu byo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatanzeho umurongo.
Ku rundi ruhande, abasora bavuga ko mu bindi bibazo bifuza ko byakemurwa harimo ibirebana n’umusoro ku mitungo itimukanwa, ibirebana n’impuzandengo ishyirwa ku misoro imwe n’imwe, uburyo bwo kubahiriza amategeko arebana n’imisoro n’ibindi.
Ubuyobozi bwa RRA buhamya ko hatangiye amavugurura y’igihe gito n’ay’igihe kirekire agamije gukemura burundu ibibazo byose bifatwa nk’umuzi wo kuba imisoro ibera umutwaro abasora byarenze bagatakambira Perezida Kagame.