Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bwatangaje ko hari ubwoko butanu bw’imisoro buri kwigaho bugomba guhinduka kugira ngo budakomeza kubera umusaraba abaturage nkuko biherutse gutangazwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Komiseri w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda Bizimana Ruganintwali Pascal, ubwo yari mu Karere ka Rubavu mu mwiherero wiga ku misoro wateguwe n’Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga (ICPAR), yatangaje ko kuri ubu bakomeje kureba uko ubwo bwoko bugomba guhinduka.
Yavuze ko izi mpinduka ziri kwigwaho zatangiye mu mwaka wa 2021 ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kubereka ko bakomeje gutinda gutangaza impinduka ubwo yivugiraga ko hari imisoro yumvise ikomeje kubera umusaraba abaturage.
Komiseri Ruganintwali yavuze ko ari ibintu by’ingenzi bagomba kwigaho kuko iyo umuturage yagaragaje ko hari ibimubangamiye bicara bakiga uko byakemuka.
Avuga ko kuva mu 2021 bari bafite gahunda yo kuzana amavugurura mu bijyanye n’imisoro aho hari amategeko anyuranye yagombaga kwigwaho, bityo ko batari kubikora kuko Perezida yabivuzeho ahubwo we yabibukije ko batinze bakwiye kubyihutisha.
Amwe mu mategeko agomba guhindurwa
Komiseri Ruganintwali avuga ko iyo misoro iri kwigwaho agira ati: “Harimo itegeko ku musoro ku nyungu zaba iz’abantu cyangwa ibigo, uwa kabiri umusoro ku nyongeragaciro, uwa gatatu ni umusoro wo ku nzoga, amatabi ntabwo wishyurwa n’abaturage ahanini wishyurwa n’inganda, uwa kane ni umusoro ku mitungo itimukanwa harimo n’ubutaka, uwa gatanu ni umusoro ku mishahara y’abakozi.”
Avuga ko bafite gahunda yo kuvugurura n’imikorere y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kugira ngo barusheho korohereza abasora badakora ibiremereza abantu cyane hongerwamo uburyo bw’ikoranabuhanga.
Zimwe mu mbogamizi avuga bafite harimo kuba ikoranabuhanga ritaragera hose ariko yemeza ko rigiye gushyirwaho imbaraga, kuba hakiri abakigaragaza ko badafite za telefone, amashanyarazi n’ibindi.
Amini Miramago, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga, yemeza ko bahisemo muri uyu mwiherero gukorana na RRA kuko abanyamuryango babo ari abategura raporo z’ibaruramari ari Ababaruramari b’Umwuga ku buryo ari ingenzi kumenya impinduka zose.
Agira ati: “Abanyamuryango bacu mu by’ukuri ni abajyanama mu by’imisoro bafite aho bahurira na yo cyane ni yo mpamvu iyo hari impinduka dufata umwanya uhagije ngo bazimenye, bagomba kuba basobanukiwe ibijyanye n’imisoro.

Urumva umuntu ufite ubucuruzi aba akeneye umujyanama uzi imisoro kuko murabizi iyo umucuruzi agize ibyo yirengagiza habaho ibihano abo dukorana muri ICPAR baba babonye umwanya wo kubaza bagasobanuza cyane ko muri ibi bihe tuba turi mu bihe by’imisoro kumenya impinduka ni ingenzi cyane.”
Mutoni Julliane ni umukozi muri Horizon, yemeza ko basanzwe bafite ibibazo byo kumenya amategeko y’imisoro kubera ukuntu agenda ahinduka ngo kuba bahuguwe na Komiseri birabafasha mu byo basanzwe bakora.
Agira ati: “Tugomba kujyana n’amategeko mashya, biradufasha kumenya aho usora atagomba kurenga, biratwongerera ubumenyi kuko amategeko akomeza ahinduka dufite ubumenyi ariko tugomba kujyana n’impinduka tukiyungura ubumenyi n’ibitekerezo.”
Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga ICPAR buri gihembwe ruba rufite umwiherero bitewe n’insanganyamatsiko igezweho igomba gufasha ababaruramari b’umwuga kugira ngo bajyanye n’ibigezweho mu byo bakora bya buri munsi nk’ababaruramari b’umwuga bafasha n’abaturage bakora ubucuruzi mu bujyanama.

Nibyiza cyane mwitangwa ryimisoro harimo imbogamizi zikomeye cyane bitewe ningano yumusoro cyane kuba imisoro iri hejuru bica integege anashaka gutangira kwikorera bitewe ningano yigishoro bafite, iki mutekereze no kwikoshwa kwa EBM kuko itumye abacuruzi badafite ubushobozi bwo kuyikoresha bataha .