Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibabajwe no kuba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahisemo kwikura mu biganiro by’i Luanda bigamije kugarura umwuka mwiza hagati yayo n’u Rwanda, ikaba irimo kugaragaza iterabwoba ryo kurugabaho ibitero.
Itangazo rya Leta y’u Rwanda rije rikurikira iryatangajwe na RDC ku wa Gatatu taliki ya 18 Mutarama 2023, aho icyo gihugu cyahisemo gufata zimwe mu ngingo z’amasezerano y’i Luanda yo ku wa 23 Ugushyingo 2022 cyirengagije imyanzuro y’ingenzi yafatiwe muri iyo nama yatanze umucyo ku nzira iboneye yo kurangiza ibibazo by’umutekano muke mu Karere.
Guverinoma y’u Rwanda kandi ivuga ko imyigaragambyo yateguwe yamagana ubutumwa bw’Ingabo zoherejwe na EAC i Goma no mu bindi bice bitandukanye by’icyo gihugu cy’abaturanyi, ishimangira uburyo Ingabo za RDC (FARDC) na Leta y’icyo gihugu birimo gutegura kwivana mu masezerano y’i Luanda n’ay’i Nairobi agamije kugarura amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’Afurika y’Iburasirazuba.
Itangazo ry’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda riragira riti: “Intego y’imyigaragambyo irasa n’iyo gutegura ko izo ngabo zakwirukanwa mu gihe Itangazo ry’Inama y’i Luanda risaba ko Ingabo za EAC zakoherezwa mu Burasirazuba bwa RDC ku buryo buhoraho kugira ngo zibe umusemburo w’amahoro.”
U Rwanda nanone ruvuga ko Itangazo ry’i Luanda rigizwe n’imyanzuro y’ingenzi irenze kuba umutwe umwe witwaje intwaro ari wo wava mu birindiro, irimo kuba hahangwa uburyo ibice byari byarigaruriwe na M23 byasubizwa mu maboko y’Ingabo za EAC, zishyigikiwe n’Ingabo zoherejwe mu butumwa bw’Amahoro n’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ndetse n’Ingabo z’Akarere k’Ibiyaga Bigari zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM).
Itangazo ry’i Luanda kandi rirahamagarira Guverinoma ya RDC guhagarika inkunga za gisirikare n’iza Politiki igenera umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro itemewe.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, yagize ati: “Leta ya RDC irimo guhunga icyo cyemezo ikomeza guha intwaro no gufatanya mu rugamba n’imitwe yitwaje intwaro itemewe myinshi mu Burasirazuba bw’igihugu. Ibi kandi biragaragaza byeruye ukurenga ku masezerano y’i Nairobi agamije kwamgura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe iyo mitwe yitwaje intwaro, irimo n’iteje ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.”
Ikindi nanone u Rwanda rubonamo ikibazo gikomeye ni uburyo Leta ya RDC yakodesheje abacanshuro bivugwa ko ari Abarusiya (Wegner Group/ PMC Wagner) na bo bafatwa nk’ibyihebe bo kurwanya M23, kikaba ari ikimenyetso gishimangira ko ubuyobozi bw’icyo gihugu burimo gutegura intambara, butigeze bushaka amahoro.

By’umwihariko, u Rwanda ruhangayikishijwe no kuba RDC yarirengagije byimazeyo umwe mu myanzuro y’i Luanda wo “kwakira no gukemura ibibazo by’impunzi zigafashwa gusubira kuri gakondo yazo.”
U Rwanda rukomeje kwikorera umutwaro wo gucumbikikira no kwita ku mpunzi z’Abanyekongo basaga 75,000 bakomeje kwiyongera buri munsi bitewe n’ibibazo by’umutekano muke ndetse n’akarengane bamwe mu Banyekongo bakomeje gukorerwa umusubirizo.
Makolo yakomeje agira ati: “Guverinoma ya RDC ntiyigeze yita ku bibazo by’impunzi ndetse nta n’ubushake yigeze ishyira mu kuborohereza gutahuka mu mahoro muri RDC.”
Guverinoma ya RDC irashinjwa kuba yirengagiza gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Nairobi n’ay’i Luanda yashyizeho umukono kandi ikaba n’uruhande rukomeye mu kuyashyira mu bikorwa.
U Rwanda rusanga kuba RDC igerageza guhonyora ayo masezerano bishobora gusa kugaragara nk’amahitamo yayo yo gukomeza guhembera intambara n’umutekano muke, bityo rugashimangira ko Akarere k’Ibiyaga Bigari kadashobora gukomeza kwihanganira kurebera gahunda z’amahoro zitsindwa. U Rwanda ruti: “Abaturage bacu bakwiriye ibirenze ibyo.”