Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, yafashe umwanzuro wo gutumiza Abaminisitiri babiri kugira ngo batange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mabagiro hirya no hino mu gihugu.
Hatumijwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, kubera ko ibyinshi mu bibazo byagaragaye mu mabagiro biri mu nshingano z’izo Minisiteri.
Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi ubworozi n’ibidukikije, Depite Uwera Kayumba Marie Alice, avuga ko amabagiro asaga 20 Abadepite baheruka gusura basanze yose atujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Aha ubugenzuzi bwagaragaje ko mu mabagiro 25 yose yasuwe nta na rimwe ryari ryujuje ibisabwa byose bijyanye n’inyubako, abakozi, ibikoresho n’ibindi ku buryo bishobora kugira ingaruka ku buziranenge bw’ibihakorerwa. Hari ikibazo cy’inyama zitwarwa mu buryo butujuje ubuziranenge n’izitwarwa ku maguriro zitagaragaza icyangombwa giteyeho kashe ko zapimwe, hari n’ikibazo cy’umwanda mu mabagiro.”
Ibindi bibazo byasanzwe mu mabagiro harimo kuba harimo amabagiro yegereye ingo z’abaturage, kutagira ibyobo byabugenewe bimenwamo inyama zirwaye n’ibindi.
Depite Uwera yakomeje agira ati: “Ubwo twatemberaga mu bice bimwe bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, twabonye amatungo abagirwa mu nzu zagenewe gucuruza ibyo kurya gusa cyangwa ku byokezo aho abitwa ba mucoma bahita bazotsa bakaziha abakiliya babo.”
Bamwe mu baryi b’inyama bavuga ko batazi gutandukanya inyama nzima n’izirwaye.
Mbere yo gufata umwanzuro wo gutumiza bamwe mu bagize Guverinoma ngo bazisobanure kuri ibi bibazo, Abadepite bagiye impaka zirebana n’uburyo bazatangamo ibyo bisobanuro dore ko bamwe banifuzaga ko Minisiteri w’Intebe ari we wazahamagazwa abandi bagasaba ko ibisobanuro bya bariya Baminisitiri byazatangwa mu bihe bitandukanye.
Inteko Rusange yanzuye ko Abaminisitiri bazatumirizwa rimwe, buri wese agatanga ibisobanuro ku ngingo zimureba.
Mu bindi bibazo bigaragara muri Raporo ya Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ku isesengura kuri raporo y’igenzura ryimbitse ryakozwe n’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, harimo ikibazo cy’amwe muri yo akora atujuje ibisabwa, ayubatse hagati y’ingo z’abaturage, akora atagira ibyangombwa, atagira ibyobo byo kumenamo inyama zidashobora kuribwa n’ikibazo cyo gutwara inyama mu bikoresho bitujuje ubuziranenge.
Komisiyo yasanze kandi hari ikibazo cy’inyama zidapimwa uko bikwiye, ikibazo cy’inyama zitwarwa aho zicururizwa mu buryo butujuje ubuziranange n’izitwarwa ku maguriro zitagaragaza icyangombwa na kashe ko zapimwe n’ikibazo cy’ubugenzuzi buhoraho budakorwa uko bikwiye.
Ubwo bugenzuzi bwagaragaje ko ku mabagiro 25 yasuwe nta na rimwe ryari ryujuje ibisabwa byose bijyanye n’inyubako, ibikoresho, abakozi, n’ibindi.., ku buryo ibi bishobora kugira ingaruka ku buziranenge bw’ibihakorerwa no ku buzima bw’abarya inyama zihabagirwa.
