Bamwe mu bantu bahaha ibirayi bavuga ko byahenze cyane ku buryo ikilo kigura hagati y’amafaranga 400 na 500 ku kilo, hakaba abatekereza ko ari ibura ry’imbuto. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo itangaza ko atari ibura ry’imbuto, ahubwo ari uko abahinzi baba bahinze imbuto itari nziza ntitange umusaruro ubasha guhaza ababikeneye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musafiri Ildephonse yasobanuye ko guhenda kw’ibirayi atari uko imbuto nziza iba yabuze, ahubwo biterwa n’uko ababikeneye baba ari benshi kandi umusaruro wo wabaye muke.
Yagize ati: “Abahinzi bibwira ko imbuto yabuze kuba igiciro cyarazamutse si ibura ry’imbuto ahubwo keretse wenda imbuto nziza, ibiciro kuzamuka si ibura ry’imbuto, ahubwo abahinzi bahinga imbuto uduto basigaje bigera aho ntidutange umusaruro, umusaruro ukaba muke. Birumvikana neza ko uko umusaruro ubaye muke ni ho bihera ababirya biyongera ni ho igiciro na cyo kizamuka”.
Mu gukemura ikibazo cy’imbuto nziza hubatswe inyubako yabugenewe aho gutuburira imbuto nziza izaboneka ku bwinshi.
Yagize ati: “Iyi nyubako mu buryo bwo gutubura ni ukongera imbuto nziza muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi hakorwa ubushakashatsi ikigo kigakora urugemwe rwa mbere rw’ibanze ruherwaho, iyo baruteye hano muri iyi nzu muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga badakoresheje itaka ahubwo bakoresheje umwuka, bituma tuboneka ari twinshi kandi dufite ubuziranenge, bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga harasakaye hari isuku udukoko ntituzamo”.
Musafiri yakomeje asobanura ko haherewe kuri utwo turayi duto hakomeza gahunda yo kongera imbuto nziza, nyuma yaho zijya guhingwa havamo imbuto yo mu kindi cyiciro pre-base, noneho abandi batubuzi basanzwe bakajya kuyituburira mu mirima, nyuma abandi batubuzi barayitera hakavamo imbuto yitwa base uko bayitera igenda yiyongera, hakabona kuvamo imbutio yitwa certified ari yo ihabwa abahinzi.
Umuhinzi w’ibirayi wo mu Karere ka Burera, Munyaneza Vincent yavuze ko abahinzi biteze kuzabona imbutoi nziza bityo umusaruro ukiyongera.
Ati: “Twiteze byinshi mu guhinga ibirayi duhanga udushya. Kuba bihenda ni ikibazo cy’iyi myaka ibiri kubera COVID-19 yatumye ibiciro by’ingendo biba birebire ndetse n’amafumbire agahenda kubera intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, ariko Leta irimo gutanga ifumbire kuri nkunganire. Hari icyizere ko ibirayi bizaboneka cyane ko imbuto nayo irimo gutuburwa mu buryo bw’ikoranabuhanga”.
DG Dr Bucagu Charles Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi muri RAB, Dr Charles Bucagu na we yagarutse ku bikorwa na Leta mu guteza imbere igihingwa cy’ikirayi.
Yagize ati: “[….] ibikorwa remezo byubatswe, ishuri ry’abahinzi b’ibirayi Farmers’ Potato Academy byose ni ibintu bishya byaje byunganira gahunda y’ubutubuzi bw’imbuto harimo no guteza imbere igihingwa cy’ibirayi”.
Karegeya uhagarariye abatubuzi ku rwego rw’igihugu yavuze ko icyumweru cy’ibirayi nk’abahinzi bungukiyemo byinshi kandi bizafasha kubona imbuto nziza ndetse umusaruro ukuzamuka.
Ati: “Iki cyumweru ni izingiro ry’ubukungu kandi twungukiyemo ikoranabuhanga ryahanzwe mu guhinga ibirayi ndetse twiteze kubona impinduka mu kubona imbuto nziza y’ibirayi kandi nyinshi tukihaza ndetse tugasagurira no hanze, mu karere. Tugomba gushyiramo imbaraga kandi undi mwaka tekinoloji izatume tubasha guhaza isoko”.




