Abahagarariye inzego za gisirikare n’abandi bemerewe gukoresha intwaro mu bihugu baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bateraniye i Kigali aho bitabiriye inama y’iminsi itatu itegura imyitozo y’ubuyobozi bwa gisirikare (CPX) y’uyu mwaka wa 2023.
Iyo myitozo yiswe Ushirikiano Imara 2023 yitezwe kubera mu Rwanda muri Kamena 2023 igiye kuba ku nshuro yayo ya 13 , ikaba igira uruhare rukomeye mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano zemerewe gukoresha intwaro ziturutse mu bihugu bigize uyu muryango, abasivili ndetse n’abafatanyabikorwa.
Abahabwa imyitozo ni abasirikare, abapolisi n’abasivili n’abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye no gutegurira hamwe ubutumwa, ibikorwa byo kubungabunga amahoro, guhugurwa ku buryo bwo gukumira no kurwanya ibiza, guhangana n’iterabwoba ndetse n’ubujura bw’uburyo bwose.
Afungura iyo nama ku mugaragaro mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Umugaba wungirije w’Inkeragutabara Maj Gen Andrew Kagame, yagaragaje uburyo u Rwanda rwiyemeje gutegura no kwakira neza imyitozo ya Ushirikiano Imara muri Kamena uyu mwaka.
Yagize ati: “Mu izina ry’Ingabo z’u Rwanda na Repubulika y’u Rwanda nk’Igihugu, ndabizeza ko tubashyigikiye ku rwego ruhanitse mu guharanira ko imyitozo ya 2023 izagenda neza.”
Col. William Rusodoka waje ahagarariye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yashimangiye ko intego nyamukuru y’iyo myitozo ari ukurushaho gutegura inzego z’umutekano z’ibihugu bigize Umuryango, abapolisi, abasivili n’abandi bafatanyabikorwa mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke byavuka mu Karere.
Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC bushimangira ko iyo myitozo itegurwa ikanashyirwa mu bikorwa hakurikijwe ingingo ya 2 y’Amasezerano ya EAC arebana n’ubutwererane mu bya gisirikare, kandi akorwa hagendewe ku ngengabihe y’ibikorwa bya gisirikare mu karere.


